× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuba Abahamya ba Yehova badaterwa amaraso biha Leta umukoro mwiza – Muganga Milligan na Bellamy

Category: Health  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kuba Abahamya ba Yehova badaterwa amaraso biha Leta umukoro mwiza – Muganga Milligan na Bellamy

Abaganga babiri b’inzobere, Milligan Lisa na Bellamy Mark, bemeje ko kuba abahamya ba Yehova batemera kuvurwa hakoreshejwe amaraso mu gihe babagwa ari umukoro mwiza baba baha Leta batuyemo.

Aba baganga bombi ni inzobere mu bijyanye n’ikinya giterwa umuntu ugiye kubagwa, mu kubaga no mu kongerera abarwayi amaraso mu gihe yababanye make, bo muri Kaminuza ya St James’s University Hospital, Leeds, mu Bwami Bwunze Ubumwe bw’Abongereza.

Ibyo bavuze bigendanye n’ibyo bafitemo ubumenyi bwagutse, kuko Milligan Lisa ni "Specialist Registrar in Anaesthesia" wagenekereza nk’"Umuganga w’inararibonye mu buvuzi bugendanye n’ikinya," na ho Bellemy Mark we akaba "Consultant Anaesthetist" nk’"Umuganga w’ibitekerezo mu buvuzi bugendanye n’ikinya." Ni ikinya batera umuntu mbere yo kumubaga.

Ikinyamakuru Science Direct dukesha iyi nkuru, ni cyo bifashishije basobanura inyungu ziri mu kuba Abahamya ba Yehova badaterwa amaraso, bagaragaza ko baba baha leta batuyemo umukoro mwiza wo kwiga no kuba inzobere mu kuvura hadakoreshejwe amaraso, kuko ubwo buvuzi butaratera imbere cyane mu bihugu bimwe na bimwe. Iyo amaraso abuze hamwe na hamwe Babura uko bavura umuntu bigatuma abenshi n’ubwo baba batari Abahamya ba Yehova bishoboka ko bahasiga ubuzima.

Si iki kinyamakuru gusa inkuru y’ibyo batangaje ku Bahamya ba Yehova igaragaramo, iri no mu bindi byinshi nka Academic.oup.com, Bjaed.org n’ibindi. Bahereye ku gihe iri dini ryashingiwe, umubare w’abarigize mu Bwongereza no ku isi muri rusange, hamwe n’imyizerere yabo igendanye no kuvurwa mu buryo bumwe na bumwe.

“Idini ry’Abahamya ba Yehova ni umuryango wa gikirisitu, washinzwe muri Amerika mu myaka ya za 1870, ukaba ufite abanyamuryango barenga miliyoni 6 ku isi yose (150.000 mu Bwongereza). Abagize iri dini bafite imyizerere ikomeye ishingiye ku bice byo muri Bibiliya bisobanurwa nko kubuza ’kurya’ amaraso.

Imyizerere yabo ibabuza kwemera guterwa amaraso yose cyangwa ibiyigize (insoro). Bizera kandi ko amaraso yakuwe mu mubiri aba ’yanduye’ kandi ko agomba kujugunywa. Gukoresha uburyo burimo gukurwamo no kubika amaraso yabo bakazayakoresha nyuma bayabatera mu buvuzi, na byo ntibyemewe nk’uko bataterwa ay’abandi.

Kubaga mu buryo bukomeye butarimo gutera amaraso mu murwayi w’Umuhamya wa Yehova bitera ikibazo ku itsinda ry’abashinzwe kubabaga. Ibi ni ibibazo bifitanye isano n’amahame yabo ubwabo agendanye no kwita ku buzima, aho badatanga amaraso kandi bagakumira amaraso yabaterwa. Bituma havuka ikibazo gikomeye rero mu kubavura mu buryo bashaka burimo gukoresha ibyongerera abantu amaraso aho kuba amaraso yakuwe mu muntu.

Kubera ko ari umutekano wabo kandi bafite uburenganzira bwo kubungabunga ubuzima mu buryo bubanyuze, byaba byiza hongewe ubuhanga bwiza mu kubavura, abaganga bakiga ubuhanga bushya bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso, kuko bushobora kugirira akamaro abarwayi bose babazwe bikomeye.”

Bakomeje gusobanura uko abantu babagwa bahereye ku mwana kugeza ku muntu mukuru, bagaragaza ko bashobora kubagwa hadakoreshejwe amaraso kandi bikagenda neza kurusha kuyakoresha. Aho kugira ngo leta zige zihangayikishwa n’uko badaterwa amaraso, zagahangayikishijwe n’uko zidafite inzobere mu kuvura hadakoreshejwe amaraso, kandi byagirira akamaro abantu bose kuko byatuma leta igira ubuvuzi buha ikaze buri wese, abaganga b’abahanga, no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Kuba Abahamya ba Yehova badaterwa amaraso ntibyakabaye bigonga abaganga, ahubwo byakabaye bitanga isomo ryo kwiga uburyo bushya bwo kuvura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.