Korali lriba ikorera umurimo w’lmana mu karere ka Huye ku itorero rya Taba, Ururembo rwa Huye.
Kuri uyu 07 Ukuboza 2023 korali Iriba yashyize hanze amashusho mashya y’indirimbo yiswe "Jehovah Shammah". Ni indirimbo yakorewe kuri ADEPR Remera ubwo bari bakoreyeyo ivugabutumwa mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2023.
Iyi ndirimbo "Jehovah Shammah" yitiriwe alubumu, ikaba yarakozwe mu gitaramo cyabaye tariki ya 17 Werurwe 2019. Ni igitaramo bitiriye album yabo nshya yitwa “Jehovah shammah”, cyabereye kuri Dove Hotel, iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, aho cyabereye hari hakubise huzuye icyo gihe.
Iyi korali usibye no kuririmba irangwa n’ibikorwa by’urukundo yubakira abatishoboye, gufasha imbere muri korali ndetse no hanze yayo. lbi bikora ku mitima ya benshi bikabatera gukizwa nabo bagakurikira Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo.
lyi korali yamenyekanye ku ndirimbo dusangamo "Yakobo", "Ntakibasha", "Wamunsi wageze", "Nzabana nawe", "Komera ukomeze n’abandi",....
Umuyobozi w’iyi korali yigeze gutangariza Paradise ko "dufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza no kugarura intama zazimiye by’umwihariko hagati muri twe, urukundo rukaganza tukaririmba ibiturimo biha ubuzima abandi", kandi anashimira benshi bateye ingabo mu bitugu iyi korali.
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA KORALI IRIBA