× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali La Trompette yongeye gushimisha abakunzi ishyira hanze igihangano yise "Ntacyo tuzaba"

Category: Choirs  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Korali La Trompette yongeye gushimisha abakunzi ishyira hanze igihangano yise "Ntacyo tuzaba"

Korali La Trompette ikorera umurimo w’ivugabutumwa ku itorero rya ADEPR Ruvumera Paroisse ya Gahogo, Ururembo rwa Nyabisindu, mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo.

Iyi korali yaje gushyira hanze indirimbo yavugishije benshi. Ni indirimbo ikoranye ubuhanga kandi ifite abaririmbyi b’abahanga cyane bikomeye. Ni indirimbo bise "Ntacyo tuzaba".

Korali La Trompette yatangiye umurimo mu mwaka 2000. Yatangiye ari abanyeshuli gusa, ariko nyuma yaje guhabwa izina mu mwaka wa 2012 "La Trompette" ari naryo zina ifite kugeza ubu.

Kiri ubu iyi korali igizwe n’urubyiruko ndetse n’abagabo n’abagore, kandi imaze gukora album. Indirimbo y’amajwi (Audio) yabo ya mbere yagiye hanze mu mwaka 2012 yitwa "Ntutinye".

Iyi korali Kandi ifite umwihariko kuko irimo ibyiciro bibiri by’abaririmbyi. Abateranira kuri iri torero rya Ruvumera bagera kuri 80 ndetse n’abo dukunze kwita Diaspora bagera kuri 46. Bose hamwe bagizwe n’abaririmbyi 126.

La Trompette ikaba ifite alubumu 2 z’amajwi ndetse n’imwe ya videwo. Album z’amajwi ni "Ntutinye" yasohotse mu 2012 na "Urashoboye" yo mu 2015.
Album ya Video ni "Ntutinye" yo mu 2012.

Paradise yaganiriye n’umwe mu baririmbyi b’abahanga babarizwa muri iyi korali, Yumvabe Shadrach aho agira ati "Dufite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza hafi na kure tubabwira inkuru nziza ya Yesu Kiristo ko ari byose ku muntu wese umufite".

Korali La Trompette bashyize hanze indrimbo "Ntacyo tuzaba"

Ryoherwa n’indirimbo "Ntacyo tuzaba" ya Korali La Trompette

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Be blessed LA trompette.

Cyanditswe na: BAGANINEZA  »   Kuwa 04/11/2023 09:18

Ni nziza cyane Imana ibahe umugisha kandi ikomeze kubagura

Cyanditswe na: Sam  »   Kuwa 04/11/2023 09:18

Ibi rwose si ugukabya ni Ukuri kuzuye. iyi ndirimbo ni nziza xyane. Imana ihe umugisha la trompette.

Cyanditswe na: BAGANINEZA  »   Kuwa 04/11/2023 09:17