Korali Gloria ikorera umurimo w’Imana ikorera Umurimo w’Imana kuri ADEPR Bibare Chapel, yateguye igiterane gitegerejwe na benshi kandi harimo n’abashyitsi bakomeye bamenyekanye cyane muri iki gihugu.
Iyi korali yateguye igiterane cy’iminsi 7 cyatangiye kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2023 kizageza 12 Ugushyingo 2033, gifite intego yo mu butumwa bwiza bwa Matayo 11:28. Intego nyamukuru iragira iti "Come to Jesus" (Ngwino kwa Yesu).
Paradise yaganiriye n’umuyobozi mukuru w’iyi korali RWAMAGAJU Kayihura Anicet aduha gahunda uko zipanze z’icyumweru cyose aho agira ati: Kuri uyu wa 06 Ugushyingo korali Gloria twasuye abarwanyi ba Kibagabaga, twishyurira abarwayi 8 bari barabuze ubwishyu.
Kuwa 07 tuzasura abanyetorero batishoboye ndetse n’abaririmbyi babiri bo muri iyi korali, umwe tuzamuremera mu rwego rwo kumuha igishoro cyo gutangira ubucuruzi ndetse n’umunyeshuri tuzishyurira amafaranga y’ishuri y’umwaka wose.
Ku wa gatatu,’ ku wa Kane ndetse no ku wa Gatanu, iyi korali tuzaba turi mu masengesho ategura iminsi y’imbere y’igiterane ndetse n’imyiteguro nka (repetition)
Kuwa Gatandatu tuzakora igiterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge, uburaya ndetse n’inda zitateganikwe, kizabera Nyabisindu- Nyagatovu, mu murenge wa Kimironko.
Hazaba hari korali Elayono, Pasteri Mugabo uzwi nka "Nibyo twigiye kubirenge" ndetse n’umuvugabutumwa witwa Mama Fabrice.
Ku cyumweru, korali Gloria tuzateranira mu Bibare tuzaba dufite igiterane cyo guhembura itorero no gusoza umwaka ndetse abazaba bihanye ku wa gatandatu bazagenerwa impano ndetse n’umusangiro".
lyi korali yatangiye mu 1999, yatangiye ari korali y’abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye nibwo haje gutangwa ubuhanuzi ko abanyeshuri bazavamo korali kandi bagakorera lmana. Aba banyeshuri baririmbaga mu biruhuko gusa.
Mu mwaka 2003 ni bwo iyi korali y’abanyeshuri yaje guhindurirwa izina ihabwa izina "Gloria". Ikomeza gukora umurimo w’Imana mu buryo buhoraho,’ bakomeza gukora umurimo mu ntara zitandukanye ndetse no muri iyi paruwasi ya Bibare .
Iyi korali yashyize hanze indirimbo yabo ya mbere muri 2017.
Gloria choir yinjiye mu cyumweru cy’ivugabutumwa