Inclusive Light World Nursery School ku bufatanye na Family Hope Ministries, bazanye ku nshuro ya kabiri igiterane "URI UW’AGACIRO CONFERENCE" kizaba gifite Insanganyamatsiko iboneka mu gitabo cya 2Abami 5:3.
Ni igiterane ngarukamwaka giha umwanya abadufasha imirimo yo mu rugo (Abakozi ) gukurikirana inyigisho zo kwita ku nshingano zabo, kwisuzuma no guhindura aho bitagenze neza.
Muri iki giterane bahabwa umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana, bari kumwe n’imiryango bakorera ndetse bagasoza bagirana umusangiro nabo.
Iri yerekwa ryagizwe na Pastor Alexis SINDAYIGAYA ubwo yamenyaga inkuru y’Inshuti yajyanye umwana kwa muganga bagasanga yaragiye mu muhondo kubera imirire mibi.
Ibi byaje kubabaza ababyeyi b’uwo mwana kuko batatekerezaga ko byababaho kubera ko abo babyeyi bari bifashieje.
Pastor Alexis kuva ubwo yahise agira Iyerekwa ryo kujya yicara akajya inama n’aba bakozi akabereka ko ari "Ari Ab’ abagiciro".
Ntiyatinze iri yerekwa yahise arisangiza n’abantu bo hafi ye ndetse bashyigikira igitekerezo kuko hirya no hino hari huzuye ibibazo mu ngo biterwa n’imicungire itari myiza mu bakozi bo mu rugo.
Iri yerekwa kandi ryari kwerekana ko abakora imirimo yo mu rugo ari ab’agaciro kuko bafatiye runini imiryango bakorera byaba ari ukubatunganyiriza amafunguro, kubarerera abana.
Aganira na Paradise.rw, Pastor Alexis Sindayigaya yavuze ko kuva batangira izi gahunda bagiye babona umwanya wo kuganira ku bibazo bimwe na bimwe ndetse bitera ingaruka zitandukanye zirimo izigera ku miryango.
Izo ngaruka harimo ubujura, ubugizi bwanabi, ubwicanyi, amarozi n’izindi ngaruka zigera kuri aba bakozi nazo nko kubahohotera, guterwa inda zidateganyijwe, gukubitwa, kwamburwa ayo bakoreye n’izindi.
Yagize ati "Nibyo koko buri ruhande rushobora kugerwaho n’ingaruka zirimo nko gukubitwa, kwamburwa guhohotera abana cyangwa abagize umiryango". Yakomeje avuga ko uko byagenda kose ni ab’agaciro kandi nabo bakwiriye ibyiza.
Icyakora iki gitaramo ntawe giheza kuko usanga abantu bose bakitabira bakaramya kandi bagahimbaza ndetse bakiga ijambo ry’Imana
Pastor Alexis Sindayigaya avuga ko kuri ino nshuro bizaka ari akarusho kuko hateganyijwe abakozi b’Imana bakomeye ’bazadutaramira’ barimo abahanzi, aba Mc beza, abacuranzi amakorali atandukanye n’abandi.
Mu bahanzi twavuga nka Nelson Mucyo, umuhanzi waririmbye "Ifi yawe ntawuzayi roba", Athanase and Team, Claude Bigiriherezo n’abandi bakozi b’Imana batandukanye, abayobozi mu nzego zitandukanye n’abahagaraririye amatorero n’amadini.
Iki giterane kizaba kuri iki cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023 saa munani zuzuyu (2PM) ku cyicaro cy’ Ishuri mu Karere ka Kicukiro,
Nyanza-Kicukiro aho bita kuri ADEPR i Kalembure.
Ufite umutima wo gushyigikira iki gikorwa mu buryo bwose ushoboye, Imana iguhe umugisha. Dore aderesi ni KIGALI-RWANDA (Compte) EQUITY 4012100444032 cyangwa kuri MOMO 0788318765 - 0788870070 Alexis
Pastor Alexis wagize iyerekwa ry’iki giterane
Uhawe ikaze muri iki giterane kidasanzwe