× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kera kose yaburaga iki? Ikibazo kiri kwibazwa n’umuntu wese wumvise indirimbo ‘Kumbe’ ya N Bosco

Category: Artists  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kera kose yaburaga iki? Ikibazo kiri kwibazwa n'umuntu wese wumvise indirimbo ‘Kumbe' ya N Bosco

Umuhanzi mushya mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza, Ndagijimana Jean Bosco ukomeje kumenyekana nka N. Bosco, yateye benshi kwibaza icyo yaburaga ngo atangire umuziki ku giti cye hakiri kare, nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Kumbe” igakundwa n’imbaga.

Iyi ndirimbo Kumbe ikomeje gukundwa n’abatari bake mu bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, n’umuziki wose muri rusange, yasohotse ku wa 28 Ugushyingo 2024, abamukurikira bya hafi bashimira Imana ku bwo guha umugisha amatwi n’amarangamutima byabo ibinyujije mu ijwi ry’agatangaza rya N. Bosco riririmba amagambo bifuza kumva. Aho abandi bayumviye, bamwe bicujije kuba barayimenye batinze, bituma banibaza bati: “Yaburaga iki ngo ashyire itafari kuri Gospel hakiri kare?”

Ubusanzwe, N. Bosco ni Umuyoboke w’Itorero ry’Abapentekote mu Rwanda (ADEPR), akaba yifatanya n’Abakristo basengera muri ADEPR Bethel Kamembe ho mu Karere ka Rusizi. Kuririmba byo yabitangiye ari umwana muto cyane, dore ko yatangiye mu mwaka wa 2004. Mu magambo ye yabihamirije Paradise agira ati: “Natangiye kuririmba mu wa 2004 ndi muto, muri Korali Intumwa Zidacogora, ndi umwanditsi w’indrimbo; ntangira gukora nk’umuhanzi mu wa 2020.”

Nk’uko Bibiliya ivuga ngo ‘toza umwana inzira akwiriye kunyuramo akiri muto, nakura ntazayivamo’, N. Bosco na we akimara kumenya ko afite impano yo kuririmba yanze kuyikoresha aririmba izindi njyana, ahitamo kuririmba avuga Imana. Yagize ati: “Nahisemo Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wange, ni na yo mpamvu nkoresha impamo yampaye mu kumuramya no kumuhimbaza, kuko nemera ineza n’imirimo ihebuje Imana idukorera umunsi ku wundi.”

Iyi ndirimbo Kumbe (bisobanura Burya) aherutse gushyira hanze, yongeye gushimangira ubuhanga afite mu kwandika no kuririmba. Uku ni ko yasobanuye ubutumwa buyikubiyemo: “Navugaga ku gaciro ubu dufite, ubuntu twagiriwe, uburenganzira bwo kwivugira kandi Imana ikatwumva nta kindi bisabye, bivuye mu kwitanga k’Uwaducunguje amaraso ye (Kumbe yari Yesu)”

“Mu bihe byo gusenga, mwuka wera aradushoboza. Yampaye iyi nganzo, indrimbo ndayandika.”- Ayo ni amagambo ya gihanzi yakoresheje asobanura uko indirimbo yamujemo, agakoza ibaba muri wino akandikishwa na mwuka wera.

Yakoze indirimbo zitandukanye zirimo n’izitarabashije kujya hanze, ariko iyo yahereyeho abantu bakayibona mu buryo bw’amashusho ku muyoboro we wa YouTube yitiriye ijambo riri mu ndirimbo ye iri mu rurimi rw’Amashi, ni ukuvuga Aganze bivuga Yamamare (Aganze Worship TV), ni iyitwa Kubita Satani na yo yakunzwe n’ibihumbi by’abantu, cyane ko irimo ubutumwa bubwira abantu ko nta mpuhwe umwanzi wacu Satani atugirira, bityo ko bagomba kumuhiga, kandi basaba Imana kubarwanirira no kumubatsindira.

N. Bosco afite intego zo kugera kure, akahagerana n’Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "KUMBI" YA N. BOSCO

Indirimbo z’uyu mugabo N. Bosco zikundwa n’abatari bake, abamumenye nyuma bakabyicuza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.