× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jehovah Jireh, Hoziana na Ntora Worship Team zigiye gushinga inkingi y’igicu mu giterane "Imana Iratsinze Live Concert"

Category: Artists  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Jehovah Jireh, Hoziana na Ntora Worship Team zigiye gushinga inkingi y'igicu mu giterane "Imana Iratsinze Live Concert"

Tariki ya 22/09/2024 ni itariki abakunzi ba Gospel bazigamiye kuzitabira igitaramo gikomeye cyiswe "Imana Iratsinze Live Concert".

Jehovah Jireh Choir ni korali ifite igikundiro n’amavuta. Ni imwe muri korali zikundwa n’abantu batabarika, si abasenga gusa kuko indirimbo zabo usanga zicurangwa cyane mu mamodoka, muri gare, mu maduka, mu magaraje, mu nzu z’imikino n’imyidagaduro, mu nsengero zitandukanyee n’ahandi.

Kuri ubu rero benshi bagiye guhemburwa n’indirimbo nziza zo hambere nka: "Kugira ifeza", "Ingoma yawe", "Gumamo", "Ikintu kinezeza", "Tugufitiye icyizere", "Turambuye amaboko", "Ndagukomeje" n’izindi za vuba nka "Abana ni umugisha", "Iw’abandi", "Umunsi wawe wa nyuma", "Yesu ariho", "Nibwo bumana", "Yesu ari imbere", "Musaraba" n’izindi.

Jehovaj Jireh Choir ifite umwihariko wo kugira indirimbo zuje impanuro zimwe waha umuntu mukuru ndetse n’umwana areba akumva yarira ntawumukubise bitewe n’ubutumwa bukubiyemo bumwibutsa amateka afitanye n’Imana.

Mu gihe haraho atatunganyije inzira za Kristo cyangwa yarakerensheje amateka afitanye n’Imana akisanga yagiranye urubanza n’umutima we. Urugero, indirimbo "Ayo mateka ntakibagirane" igira iti: "Mwicara hamwe mwibukiranye imirimo y’Imana, mwibukiranye ineza y’Imana mu buzima bwanyu, mwicaze abana banyu mubibabwire mubaganirize iyo mirimo, iyo mirimo yose, mubabwize ukuri ibitangaza yakoze ayo mateka ntakibagirane yemwe! "

Bafite indirimbo usanga umuntu yumva zigakora ku mfuruka zose z’umutima n’inguni zose z’umubiri.

"Imana Iratsinze Live Concert Season 2" ni igitaramo ngaruka mwaka kigiye kuba ku nshuro ya kabiri dore ko ku nshuro ya mbere cyabereye i Musanze umwaka ushize hagati ya 19-21 Kanama 2023. Icyo gihe kuri stade Ubworoherane habereye amateka akomeye dore ko habonetse iminyago myinshi.

Kuwa 19/8/2023] hakozwe igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge mu Murenge wa Cyuve hanakorwa igikorwa cy’ubukangurambaga ndetse n’ibiganiro mu baturage bigamije kurwanya imirire mibi no kurwanya igwingira ry’abana mu Murenge wa Rugarama.

Ku munsi wa kabiri w’iki giterane ni bwo hatangiye igiterane muri Stade Ubworoherane cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge rwavaga mu mujyi wa Musanze rwagati ku isoko rya Goico rwerekeza kuri Stade ahakomereje igiterane.

Ni igiterane cyagaragayemo ibikorwa bindi bitandukanye birimo nko gufata amashusho y’indirimbo mu buryo bugezweho bizwi nka ’Live Recording’.

Kuwa 21/8/203 hakomeje gahunda y’igiterane n’ubundi cyaranzwemo n’ibikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo zitandukanye zimaze iminsi zishyirwa hanze mu bihe bitandukanye harimo nka: "Imana Iratsinze" ari nayo yitiriwe igiterane bari kugarukaho; "Inkuru yanjye", "Gumamo", "Musaraba" n’izindi.

Baganira na Paradise, Ubuyobozi bwa Jehovah Jireh Choir bwasobanuye Intego z’iki giterane bavuga ko kizaberamo Ivugabutumwa rifasha abantu kuva mu byaha no kubasengera. Ni muri urwo Rwego hakorwa:

 Ivugabutumwa rinyuze mu bitaramo by’indirimbo zisingiza Imana.
 Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya guta amashuri kw’abakiri bato.
 Gukumira ubwiyongere bw’ubwandu bwa SIDA harwanywa ubusambanyi.
 Gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, no gukumira inda ziterwa abangavu.
 Ubukangurambaga bujyanye no kurwanya amakimbirane mu miryango.
 Gukangurira Abana n’Urubyiruko gukundisha Imana Impano

Muri iki gitaramo Jehovah Jireh Choir izifatanya n’andi makorali akunzwe cyane mu itorero rya ADEPR no ku butaka bw’u Rwanda nka Hoziana Choir na Ntora worship Team.

Iki gitaramo kigiye kuba mu gihe mu minsi yashize iyi korali yasohoye indirimbo yitwa "Musaraba" yasamiwe hajuru n’abakunzi ba gospel. Bavuga kuri iyi ndirimbo, bagize bati: "Musaraba ni indirimbo twahawe na Mwuka wera, ni indirimbo y’umukristo ushaka kugarura ubusabane na Yesu".

Ku butumwa buyikubiyemo, bagize bati: "Ubutumwa bukubiyemo ni ubutumwa bukangurira umutima wamaze kwimenyaho intege nke kwezwa". Babazwa imbuto Iyi ndirimbo yabibye muri sosiyete, bagize bati: "Iyi ndirimbo "Musaraba" yakiriwe neza, kuko ni ubutumwa bwaje bukenewe cyane ko Ari indirimbo y’isengesho ry’umutima w’umuntu ku giti cye.
Uyumva wese imusigira ibihe byiza byo gusenga no kwisubiramo agakangurirwa na Mwuka wera Gusa na Yesu!

Kuri ubu iyi korali yateye ubusitani butagatifu izajya ikuramo ingemwe zizakomeza kuyifasha umurimo w’Imana ejo hazaza. Ni Jehovah Jireh Junior ikomeje kuhirwa no gutohagira kugira ngo ejo hazaza itorero ry’Imana ritazagwa umwuma n’isari.bavuga kuri Jehovah Jireh Junior.

Ubu buyobozi bwavuze ko Jehovah Jireh Junior ari barumuna babo bakiri ku ntebe y’ishuri bakorera Umurimo w’Imana mu ishuri iyi Korali yavukiyemo ari ryo Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Bavuga ku mumaro wa barumuna wabo, bagize bati: "Bafite umumaro munini k’umurimo w’Imana mu kigo aho n’ubundi twavukiye ndetse no hanze y’ishuri kuko kugeza ubu hari indirimbo ziri hanze abantu bose bakurikira kandi zirimo ubutumwa bwiza usanga ku muyoboro wa youtube witwa "JUNIOR JEHOVAH JIREH CHOIR CEP ULK".

Zimwe mu ndirimbo Jehovah Jireh Junior imaze kumurika harimo: "Gutabarwa", "Imana iracyakora" n’izindi.

Iki gitaramo cya Jehovah Jireh Choir kizabera kuri stade ya ULK ku itariki yavuzwe haruguru kikazatangira saa munani z’amanywa. Nk’uko bisanzwe, kwinjira ni ubuntu.

Jehovah Jireh choir igiye gukora igitaramo cy’amateka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.