Jean Luc Ishimwe ni umugabo w’imyaka 28 nyuma yo kurushinga yatangije itsinda ry’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ahuriyemo n’umugore we Manishimwe Delphine ryitwa Zoe Family, bivuga ‘Ubuzima’.
Aba baramyi bombi babanje kuririmba indirimbo zisanzwe abenshi bita indirimbo z’isi ariko nyuma baza kwiyumvamo umuhamagaro kuririmba indirimbo ziramya Imana.
Mu kiganiro Jean Luc yagiranye n’itangazamakuru yagize ati “Njye n’umugore twese twabanje kuririmba indirimbo zisanzwe, na we aririmba muri Band. Yitabiriye amarushanwa ya East Africa’s Got Talent mu 2019, ariko buri umwe afite isezerano ry’Imana ko azayikorera , igihe kigeze Imana idukuruza urukundo rwayo, twinjira mu muhamagaro wayo.’’
Yavuze ko nyuma yo kuva mu kuririmba indirimbo zisanzwe Imana yaje kubaha izina rya Zoe, kandi rikaba atari iryo gukoresha mu muziki ahubwo ari iry’umuryango kuko Imana yabahaye ubuzima ndetse n’abazabakomokaho bose bifuza ko bazitaba umuhamagaro w’Imana kare batabanje guhuzagurika nk’uko bo byababayeho.
Kuri uyu 29 Nyakanga 2024 nibwo couple ya Jean Luc ndetse n’umugore we Delphine Bashyize hanze indirimbo bise "Waranyumvise", aho bagira bati: "Mwami waranyumvise ×3
Umpoza amarira yanjye
Mwami waranyumvise ×3
Umpoza Amarira Yanjye
Mwami waranyumvise ×3
Umpoza Amarira Yanjye
Verse1
Mundeke ndirimbe
Mundeke nibyinire
Gitare ntiwandetse
Wanyuze umutima wanjye
Ese nitakumwe mvuge (mvuge)
Mvuge ubuntu bwe
Yewe Gitare ntiwandetse (ntiwandetse)
Wakomeje Umutima wanjye
Chorus2
Mwami waranyumvise ×3
Umpoza amarira yanjye
Mwami waranyumvise ×3
Umpoza Amarira Yanjye
Bridge
Ahh ahh
Ese mbivuge nte, njye mbisubanure nte
Ko uwakumenye adakorwa n’isoni
Nukuri njye ndagushima
Chorus 3
Mwami waranyumvise ×3
Umpoza amarira yanjye
Mwami waranyumvise ×3
Umpoza Amarira Yanjye
Mu 2016 ni bwo Jean Luc Ishimwe yatangiye kumenyekana mu muziki w’u Rwanda, aho yazamukiye mu irushanwa ryo kuririmba ryateguwe na King James binyuze mu mushinga “ID” ryabaye mu 2015. Icyo gihe yibandaga ku njyana zirimo RnB, Pop na Zouk.
Mu 2019 nibwo yatangiye guca amarenga yo kuva mu muziki usanzwe, icyo gihe yakoze indirimbo yise “Ndihannye’’.