Jean de Dieu Sinzabyibagirwa wamenyekanye cyane nka Jado Sinza, ni umunyempano umaze gushinga imizi mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda.
Uyu muramyi nta gahunda afite yo guha agahenge abakunzi be cyangwa ngo abicishe irungu, kuko yongeye gukora mu nganzo ashyira hanze indirimbo yise "Yesu warakoze".
Amwe mu magambo agize iyi ndirimbo igira iti: "Yesu we warakoze, ntiwemeye ko nguma mu byaha". Iyi ndirimbo usibye ko itaragera kuri Channel ye ya YouTube ariko wayisanga ku zindi platforms.
Jado Sinza yavukiye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo ahazwi nko ku rwibutso rwa Murambi, gusa ubu akaba abarizwa mu mujyi wa Kigali -Kimironko.
Si ibyo gusa kandi usibye no kuba Jado Sinza ari umuhanzi yifuje no gutambutsa ubutumwa bwiza bwa Yesu Kiristo binyuze muri filime.
Ni filime yanditse ashingiye ku ndirimbo ye yise "Ndategereje" yakomoye ku ndirimbo ye yakunzwe n’abantu benshi ndetse ikanakora by’umwiharimo ku buzima bw’uyu muhanzi. lndirimbo ye ya mbere yakoze mu 2016 yitwa "Akira ishimwe".
Mu kiganiro gito uyu muramyi Jado Sinza yagiranye na Paradise.rw yagize ati "Njye nakuze nkunda kuririmba nkura ncurangira abana bo mu ishuri yo ku cyumweru ingoma zimwe z’uruhu muri korali yitwa Agatama ka Yesu.
Mfite intego yo gusakaza inkuru nziza ya Kiristo abantu bakamumenya nk’uko ijambo ry’lmana rivuga ngo "abahinduriye benshi ku gukiranuka bazahabwa ikamba", nanjye ndasiganirwa kuzaryambara ku bw’ubuntu nagiriwe nifuza ko n’abandi bagira uwo mugisha nagize mbamenyesha Kiristo".
Uyu muramyi kandi aherutse kwandika amateka akomeye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami rya Huye, ubwo umuryango wa RASA wari wateguye igiterane cy’iminsi itatu. Uyu muhanzi yazamuye igipimo cy’amavuta y’abanyeshuri, gusa umwanzi yabaye igihe. Yabasigiye ibihe byiza.
Uyu muramyi yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye ze zirimo ’Nabaho’, ’Ongera wivuge’, ’Goligota’, ’Ndategereje’ n’izindi. Ni umuramyi akaba n’umukinnyi wa filime aho akunzwe muri filime ye bwite yise "Ndategereje" yitiriye indirimbo ye nayo yitwa "Ndategereje".
Jado Sinza yiyemeje kuticisha irungu abakunzi b’umuziki wa Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NDATEGEREJE" YA JADO SINZA