× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Iyi ndirimbo nshya ’Sikiliza’ ya Israel Mbonyi ishobora kumugeza kuri Miliyoni y’aba subscribers

Category: Artists  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Iyi ndirimbo nshya 'Sikiliza' ya Israel Mbonyi ishobora kumugeza kuri Miliyoni y'aba subscribers

Mu rugendo rwa Israel Mbonyi rwo kuzuza miliyoni y’abamukurikira kuri YouTube, indirimbo nshya "Sikiliza" (Tega amatwi) imaze gusohoka kuri uyu wa 10 Gashyantare 2024, kandi iririmbwe mu Giswayile, iramufasha kubikozaho imitwe y’intoki.

Paradise yifuje gusobanurira abakunzi bayo batazi Igiswayile bimwe mu bivugwa muri iyi ndirimbo iri guhabwa amahirwe ko na yo ishobora kuzagera kure nka Nina Siri na Nita Amini, zasohotse mu mwaka ushize ziririmbwe mu Giswayile. Gusa n’abazi Igiswayile ntimuhejwe, murafatanya natwe kuyiririmba mu magambo yayo.

Dore amagambo ayigize, ugenekereje mu Kinyarwanda:

Ku biriho by’isi, kuri njye ni nk’aho byihishe. Ndabara icyari inyungu nk’igihombo. Umva wa si we, umenye ko ntari uwawe. Natsindishirijwe n’amaraso ye. Izina ryange ryanditswe mu gitabo cy’ubuzima.

Umva wa si we, umenye ko ntari uwawe. Noneho ububabare nta bwo bunteye ubwoba. Nzabwibagirwa kuko icyo nzaba cyo kitarahishurwa. Tuzamera kimwe nibihishurwa, yewe wa Juru we, wumve aya magambo. Mu byukuri, isi nta bwo ndi uwayo”.

Aya ni yo magambo yayo y’umwimerere mu Giswahile:

(Kwa sasa ya dunia, Kwangu ni kama yameangikwa, Yaliyokuwa faida, Nayahesabu kama hasara. Sikiliza dunia, ujue kwamba mimi si wako. Nimehesabiwa haki kwa damu yake mutetezi, Jina langu limeandkwa, Kwenye kitabu cha uzima.

Sikiliza dunia ujuwe mimi si wako. Sasa maumivu hayanitishi, Nitayasahau kwa Haijadhihilika nitakavyokuwa. Tutafanana akidhihilika. Ewe mbingu yakili haya maneno. Ayiweeeee kweli dunia mi si wako.).

Ese koko iyi ndirimbo ya mbere Israel Mbonyi asohoye muri uyu mwaka wa 2024, yaba igiye kwandika amateka atazibagirana mu muziki nyarwanda wo kuramya no guhimbaza Imana, nk’uko Nina Siri yabikoze mu mwaka wa 2023?

"Sikiliza" Isohotse Isael Mbonyi abura ibihumbi 96 gusa ngo miliyoni y’abamukurikira kuri channel ye ya YouTube (subscribers) yuzure, abe umuhanzi wa kabiri mu Rwanda uciye aka gahigo, nyuma ya Meddy, na we uhimbariza Imana mu ndirimbo. Andi makuru wamenya ni uko ari no kwitegura gutaramira muri Uganda muri uyu mwaka.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "SIKILIZA" YA ISRAEL MBONYI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.