Mu nyandiko ye yo ku wa 29 Werurwe 2026, umwanditsi John B. Carpenter agaragaza ko impaka z’igihe kirekire zivuga ko Itorero ryasimbuye Isirayeli (Replacement Theology) zishingiye ku kwibeshya ku bisobanuro nyabyo bya “Isirayeli” muri Bibiliya.
John B. Carpenter ashimangira ko aho kuba gusimbura, ari “isohoza ry’umugambi” (fulfillment), ndetse akavuga ko mu by’ukuri Itorero ari ryo ryari mu mugambi w’Imana kuva mbere hose.
Carpenter atangira ashimangira igitekerezo cya Dr. Dinah Dye uvuga ko igihe Yesu yavugaga ati “Nzubaka Itorero ryanjye (ekklesia),” atari ibintu bishya yari azanye, ahubwo ko yari arimo “kongera kubaka inteko y’isezerano” (Dye, cited in Carpenter, 2026).
Aha Carpenter yongeraho ko mbere yo kugera ku Isezerano Rishya, dukwiriye kubanza gusobanukirwa neza uko Isezerano rya Kera risobanura Isirayeli.
Agaragaza ko mu gitabo cy’Itangiriro (Genesis), Isirayeli itigeze isobanurwa nk’ubwoko bumwe bw’amaraso gusa, ahubwo ko ari nk’“inteko y’amahanga menshi.” Mu Itangiriro 28:3, Isaka aha umugisha Yakobo akavuga ko azahinduka “ikivunge cy’amoko” (k’hal ‘amim), aho ijambo kahal risobanura inteko cyangwa itorero (ekklesia).
Ibi byongeye gushimangirwa n’Imana ubwayo mu Itangiriro 35:11, aho ivuga ko Yakobo azabyara “ishyanga n’iteraniro ry’amahanga” (k’hal goyim), ndetse no mu Itangiriro 48:4, aho iri sezerano risubirwamo. Carpenter asobanura ko ibi byose byerekana ko Isirayeli yagombaga kuba “itorero ry’amoko menshi” kuva mu ntangiriro.
Uyu murongo w’inyigisho ugaragazwa no mu mateka ya Isirayeli, aho abantu batandukanye b’amahanga bagiye bayinjiramo ku bwo kwizera, nk’uwitwa Rahabu (Umukananiyakazi) na Rusi (Umumowabukazi).
Ibi byerekana ko kuba muri Isirayeli byari bishingiye ku kwizera, atari ku maraso gusa. Ndetse n’abahanuzi bagaragaje igitekerezo cya “remnant” (abasigaye), batandukanya Isirayeli yo ku mubiri na Isirayeli y’ukuri ishingiye ku guhitamo Imana (Carpenter, 2026).
Aha ni ho Carpenter ashingira avuga ko igitekerezo cyo gusimbuza Isirayeli Itorero (supersessionism) cyaturutse ku kwibwira ko Isirayeli ari ubwoko bumwe gusa. Nk’uko abivuga, “Itorero ntiryasimbuye Isirayeli kuko Isirayeli yari isanzwe ari Itorero — inteko y’abantu baturutse mu mahanga atandukanye” (Carpenter, 2026).
Agaruka no ku nyigisho za Pawulo, aho mu Bagalatiya 6:16 havugwa “Isirayeli y’Imana,” asobanura ko atari ikindi kintu gishya, ahubwo ko ari ugukomeza umugambi w’Imana wo gukusanya abizera bose.
Abizera bose, baba Abayahudi cyangwa abanyamahanga, ni “abana ba Aburahamu” kandi bahurijwe mu “giti kimwe cy’umwelayo,” aho n’abanyamahanga bashyizwemo (Romans 11).
Mu gusoza, Carpenter yemera ko “isohoza” (fulfillment) ari ryo jambo rikwiye kuruta “gusimbura,” kuko Kristo ari kubaka no gusubizaho inteko y’isezerano yari yarateguwe kuva kera.
Nubwo yemera ko Abakristo bashobora gushyigikira igihugu cya Isirayeli cya none, ashimangira ko kuba “abantu b’Imana” bidashingira ku bwoko, ahubwo ko bishingira ku kwizera Yesu Kristo.
Carpenter, John B. The Church didn’t replace Israel — the Church was the original plan. The Christian Post, March 29, 2026.