Mbonyicyambu Israel, umuhanzi nyarwanda uririmba indirimbo zihimbaza zikanaramya Imana uzwi ku izina rya Israel Mbonyi mu ruganda rw’umuziki, yashyize hanze indirimbo nziza cyane yitwa "Nita Amini".
Uyu musore umaze kwandika amateka mu muziki wa Gospel yiyemeje kudaha agahenge abakunzi be ndetse no kutabicisha umwuma ngo babure ibitunga ubugingo bwabo.
Kuri uyu munsi tariki 07 Ugushyingo 2023 saa tatu z’igitondo nibwo humvikanye inkuru ko Israel Mbonyi yashyize hanze igihangano yakoze mu rurimi rw’amahanga yise "Nita Amini". Ni indirimbo igira iti :"Nzayizera". Iyi ndirimbo yishimiwe cyane n’abarimo Ally Soudi na Aline Gahongayire.
Inyikirizo iragira iti: "Naelewa maji na moto nitapita, kwenye uvuli wa mauti Nina wewe sitaogopa kamwe Mungu wangu wanishika mkono, wautuliza moyo wangu Si na mashaka wanibeba mgogoni waweza tuma neno la uzima, libadirishe yote hata usiyafanye hayo yoote bado nitaamini.
(Menyereye amazi n’umuriro, nzanyura mu gicucu cy’urupfu, sinzigera ngira ubwoba. Sinshidikanya kuko bantwaye ku mugongo ushobora kohereza ijambo ry’ubuzima, reka rihindure byose ntukore na kimwe muri ibyo n’ubu nzayizera).
Ni nyuma y’uko uyu muramyi yari aherutse gushyira hanze igihangano yise "Nina Siri" cyasamiwe hejuru. Ni indirimbo yishimiwe cyane haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo by’umwihariko muri Tanzania yaje guhiga indirimbo y’umuhanzi wampamagaye cyane Diamond.
lsrael Mbonyi kandi ni umwe mu bahanzi 10 bakurirwwa cyane kuri YouTube muri iki gihugu cy’u Rwanda. Umwanya wa mbere w’uru rutonde uyobowe na Meddy uherutse gutangaza ko agiye kujya aririmba indirimbo za Gospel gusa.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI
Israel Mbonyi yashyize hanze indirimbo nshya ikomeje kuryohera benshi