Muri iyi minsi abantu barahuze cyane kurushaho ikindi gihe cyaba cyarabayeho. Nk’uko Bibiliya ibivuga, turi mu bihe biruhije bigoye kwihanganira. Ibi bituma abantu bahora biruka bashaka icyababeshaho, rimwe na rimwe bukabiriraho.
Hari ababona igihe dufite ari gito bakifuza ko nibura umunsi wakwiyongeraho amasaha. Ikibazo ni kimwe, ese ni uko amasaha ari make cyangwa ni uko igihe gikoreshwa nabi ?
Abahanga bavuga ko gukoresha neza igihe ufite bigabanya imihangayiko, bigatuma ugira icyo ugeraho, ukamenya ibyo ushoboye n’ibyo udashoboye, kandi bigatuma abantu barushaho kukugirira icyizere.
Hari ibintu bitatu bishobora kugufasha gukoresha igihe cyawe neza ku buryo utazongera kwifuza ko amasaha y’umunsi yakongerwa.
Icya 1: Gushyiraho gahunda
Hari igihe igitekerezo cyo gushyiraho gahunda ubwacyo gishobora gutuma wumva utisanzuye. Usanzwe ukunda gukora ibintu uko bikujemo, bitagusabye kugendera kuri gahunda wateguye mbere y’igihe.
Salomo yaravuze ati “Ibyo umunyamwete atekereza bizana ubukire, Ariko ubwira bwinshi bwiriza ubusa.” (Imigani 21:5). Salomo yabaga ahuze. Yari umwami, akaba umubyeyi kandi akaba agomba no kubonera igihe abagore be.
Uko yagendaga akura ni ko yarushagaho kugira inshingano nyinshi. Kimwe na Salomo, nawe ushobora kuba uhuze. Ariko uko ugenda ukura bishobora kuzarushaho. Byaba byiza witoje kugira gahunda hakiri kare.
Uwitwa Joe yavuze ko iyo wigeneye ibyo urakora, iyo byose ubirangije wumva uruhutse. Ubishoboye wajya ubyandika. Ushobora kwandika gahunda y’umunsi, icyumweru cyangwa ukwezi bitewe n’ibyo ukora.
Shaka aho wandika ibyo wifuza gukora, uhereye ku by’ingenzi kurusha ibindi. Nanone ushobora kubyandika kuri Kalendari yo muri telefoni, mu ikayi, cyangwa muri mashine.
Icya 2: Iyemeze gukurikiza gahunda yawe.
Hari igihe uba unaniwe ukumva ari nta kindi wakora. Muri wa mwanya wiyemeje kuruhuka ukibuka ko hari firime cyangwa ikindi gica kuri tereviziyo, cyangwa ukibuka ko hari ubutumwa utasubije, ukajya kuri enterinete cyangwa ugakora ibindi muri wa mwanya, hanyuma ugashiduka usanga igihe wari kumara ukora cya kintu unganye n’uwo umaze muri ibyo, kandi bikarangira utaruhutse.
Iyo ubwonko bumaze kuruhuka, ni bwo ukora neza. Gusa uge uruhuka ibindi ubireke. Guhora uvuga uti ndabikora, ukajya mu bindi wibwira ko uri kuruhuka ushiduka ari nta na kimwe ukoze, nturuhuke kandi ntukore n’ibyo usabwa.
Julian yaravuze ati:“Nkunda kureba televiziyo, gucuranga gitari no kumarana igihe n’incuti zanjye. Nubwo ibyo atari bibi, hari igihe mbisimbuza ibintu by’ingenzi maze amaherezo nkaza kubikora mpushura.”
Ntugashyireho gahunda y’ibyo ugomba gukora gusa, ahubwo ujye ushyiraho na gahunda y’ibigushimisha. Julian yaravuze ati “gukora ibyo nsabwa gukora biranyorohera, iyo nzi ko nyuma yaho hari ibintu binshimisha ndi bukore.”
Iyemeze kugira ikintu gikomeye uzageraho, nko mu mezi atatu, atandatu cyangwa umwaka noneho wishyirireho intego zo mu gihe gito zizagufasha kukigeraho.
Icya 3: Jya ugira isuku kandi ugire gahunda
Ushobora kuba utumva ukuntu kugira isuku no kugira gahunda bishobora kugufasha gukoresha neza igihe cyawe. Kwibera mu kajagari bishobora gusa n’aho ari byo bikoroheye. Ushobora kuba uhora usubika ibyo gukora isuku mu cyumba cyawe cyangwa mu rugo cyangwa ukanabireka burundu.
Kugira isuku no gushyira ibintu byose kuri gahunda, bizatuma udatakaza igihe ushakisha ikintu. Nanone kandi bizatuma ugira umutuzo, kandi koko uba uwukeneye. 1 Abakorinto 14:40.
Jya ugerageza gushyira ibintu mu mwanya wabyo hakiri kare, uhorane imyenda n’inkweto bimeshe kandi wirinde kumva ko uzabikora ikindi gihe. Ibi bigufasha kudakererwa ku ishuri cyangwa ku kazi uhitamo imyenda wambara. Jya ubikora buri gihe aho kugira ngo utegereze ko bibanza kuba byinshi.
Icyo wakora kiza ni uko wajya uhorana isuku. Ibintu byawe nibihorana isuku, ibintu byose bizajya bikorohera. Wibuke ko igihe uba ufite buri munsi, kingana n’icyo abandi bafite. Nugipfusha ubusa uzibonera ingaruka zabyo. Nugikoresha neza uzabona inyungu. Ahasigaye rero ni ahawe.
Src: From different documents.