× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inyigisho 2 zikomeye za Paul Gitwaza zikomeje gufasha benshi muri 2024

Category: Pastors  »  1 June »  Jean d’Amour Habiyakare

Inyigisho 2 zikomeye za Paul Gitwaza zikomeje gufasha benshi muri 2024

Umushumbva Mukuru w’Itorero Zion Temple Celebration Church, ari na we wrishinze, niumwe mu batanze inyigisho zikomeje gufasha benshi muri uyu mwaka wa 2024.

Izi ni zimwe mu nyigisho atangira mu nsengero z’amatorero yashinze iyo yigisha:
Atangira atanga ihumure agira ati: “Nyuma y’ibihe birebire nta gahunda ihamye iri mu muryango wawe, ibintu byarabaye ibyondo, Imana igiye kubibumbamo itafari ryiza, rizongera kubaka inguni y’ubuzima bwawe.”

Yakomeje ati: “Imana nigarure gahunda mu nzu yawe, mu buzima bwawe, mu byo utunze, mu byo ufite, kandi igitangaza, nta bwo babonye Rusi ngo babone ari umunyamahanga, bahise bamwakira uko ari.

Uko uri kose, ibyo waciyemo byose, uko wabayeho kose, icyondo wanyuzemo cyose, nugaruka urafatwa neza, kandi muri wowe ni ho umugambi w’Imana uzuzurira.”

Yatanze urugero rwa Rusi na Nawomi kugira ngo iyi nyigisho irusheho kumvikana agira ati: “Uyu munsi turimo turavuga Yesu, tubishimira Nawomi wemeye gusubirayo, dushimira Rusi wanze kumuvaho akamaramaza.”

Yabihuje n’ubuzima bwa buri munsi agira ati: “Amakosa waba warakoze, ukava i Betelehemu ukajya i Mowabu wiyatindamo ngo ukomeze wicuza, kuki nakoze ibi, kuki nakoze ibi? Warabikoze byararangiye. Wowe hera ku byo ufite uyu munsi, Imana irakwakira uko uri, Imana iragusubizaho icyubahiro cyawe.”

Yongeyeho ati: “Nuca mu muhanda, abantu bazavuga ngo warahiriwe, ngo abagore bavuga ngo Nawomi yarahiriwe. Nta wari uzi ko uyu munsi twaba tuvuga Yesu hano, nawe tumukubwira, kandi yaravukiye mu muryango wari warataye umurongo, ikawusubiza ku murongo gahoro gahoro.

Iwawe hari uguta umurongo iwawe, kuri wowe, mu bana, mu rusengero, mu buzima bwawe? Ntubitindeho, wite ku byo Imana igiye kuzana, wite ku murongo Imana igiye kugushyiriraho. (Ibintu byose bigasubira ku murongo).”

Iyi nyigisho ya mbere iri mu zikunzwe mu zatanzwe n’abigisha muri uyu mwaka, Dr. Paul Gitwaza yayisoje agira ati: “Imana igiye kugarura ubuzima bwawe, umuryango wawe, n’ibyawe byose ku murongo. Wikwita ku byashize, igiye gusubiza byose ku murongo.”

Inyigisho ya kabiri yayitangiye agira ati: “Umuntu ugira amasezerano, ni amasezerano amusanga si we uyasanga. Nta bwo wiruka inyuma y’amasezerano, amasezerano akwiruka inyuma. Ineza n’imbabazi bizankurikira, bizanyomaho, si nge uzabikurikira. Ibi biri muri Zaburi.”

Yavuze ibyo benshi bakurikira, ariko agaragaza ko bidakwiriye agira ati: “Si wowe uzakurikira aho ineza iri, ntuzakurikire ahari ibirayi, ntuzakurikire ahari inyanya, ntuzakurikire ahari inyama, ni byo bizagukurikira. Umunyamasezerano, ikintu cya mbere asobanukirwa muri we, ni ahantu amasezerano yuzurira.”

Yakomeje avuga ko ikintu cyagufasha kwinjira mu masezerano ari uguhagarara aho Imana igushaka. Yagize ati: “Ni cyo gihe cyo guhagarara aho Imana igushaka, ni bwo buryo bwagufasha kwinjira mu masezerano utegereje igihe kirekire.”

Ibi byose yabitangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram, YouTube n’izindi. Ni inyigisho zakunzwe n’abatari bake.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.