Prophet Bishop Sibomana Samuel, Umushumba Mukuru w’Itorero Shekinnah Glory Church ku isi, yatangaje ko nta ruhare na mba u Rwanda rugira mu ntambara M23 ihanganyemo na Leta ya Kongo, ahubwo avuga ko u Rwanda icyo rukora ari uguha ubufasha Abanyamulenge baruhungiramo n’abajya kuruturamo, rukabafata nk’abenegihugu.
Ibi yabitangarije mu kiganiro cyashyizwe ku rubuga rwa YouTube tariki ya 4 Gicurasi 2024, ku muyoboro wa Gitavi Tv, nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishinje Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba ari zo ziri inyuma y’igisasu cyahitanye impunzi 9 kigakomeretsa 30 i Goma, mu nkambi y’impunzi ya Mugunga ku wa 3 Gicurasi 2024, nk’uko amakuru abivuga.
Bishop Prophet Samuel na we ntiyemeranya n’abavuga ko u Rwanda rugira uruhare muri iyi ntambara, dore ko n’u Rwanda ubwarwo rubihakana rwivuye inyuma kandi rugatanga ibihamya bifatika by’uko nta ruhare bayigiramo.
Prophet Samuel Sibomana agira ati: “Iyi ntambara ni iy’amasezerano kandi u Rwanda rurarengana, bararurenganya kandi n’Abanyamulenge bavuga u Rwanda bage barureka, bareke tuvuge ibyacu, ukuntu Mayimayi yatunyaze, ariko bareke kuvuga u Rwanda. Ahubwo Imana iri kutubwira ko ari rwo ruzarengera Abanyamulenge. Babarengeye muri Zuru, ni bo bazaturengera aha iwacu.”
Nk’uko abivuga, u Rwanda rwakoze byinshi rubikorera Abanyamulenge, kandi ngo rubafashije si ikibazo, kuko kwaba ari ugufasha bene wabo, cyane ko batagomba kurimbuka. Ese abarushinja bakwizera iki?
Prophet Sibomaa yasubije avuga ko hari ibindi bihugu bizafasha Abanyamulenge mu kubohora abakorerwa iyicwa rubozo agira ati: “Icyo nababwira, twe tugendera ku masezerano y’Imana, simvuga abantu bazadutabara, simvuga ibihugu ibyo ari byo, ariko hari ibihugu bizahaguruka bikadukiza inkota, kuko imbaraga zacu nk’Abanyamulenge ntitwarwanya iriya Leta ya Tschisekedi yatumazeho abantu twenyine ngo tuyishobore.”
Yakomeje agira ati: “Hari ibihugu izaduha tukarwana uru rugamba tukarutsinda. Icyo nabwira Abanyamulenge bakiri kuri Leta ya Kongo bayireke, nta cyo izabagezaho, nta mahoro izabaha. Ubutabazi bwacu buri mu bana bacu na M23, n’ibindi bihugu ntavuze, bizadushyigikira cyangwa se n’ubu bidushyigikiye, kugira ngo turwanye Leta ya Tschisekedi yatumazeho inka ikoresheje za Mayimayi, babaha imbunda n’ibindi kugira ngo batumare.”
Prophet Samuel avuga icyo Imana yiteze ku Banyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange bo muri Kongo agira ati: Imana ishaka ko tuba umwe tugahagarara, abana bacu na M23 tukabasengera, kuko yo na Twirwaneho (buri Munyamulenge) ni bo bazaturengera, ni bo Imana igiye gukoresha kugira ngo ubwoko bwacu bubone amahoro. Umunyamulenge wese akwiriye gufata icyemezo cyo kwirwanaho, Umunyamulenge wese abe Twirwaneho. Njye icyo nkora ni ukubasengera kandi mfite n’amafaranga nayabaha.”
Asobanura uko u Rwanda rufasha Abanyamulenge yagize ati: “Buriya u Rwanda rwafashije Abanyamulenge cyane, mu bihugu byose tugenda tukisanzuramo u Rwanda ni urwa mbere. Nge nageze mu Rwanda mu wa 2003, mpigira segonderi yose irarangira, bampa ubwenegihugu. Abanyamulenge bigiye kuri Buruse i Butare ni benshi, mbese baduha ukwisanzura.
Abanyarwanda turi bamwe duhuje umuco, uretse ko twe (Abanyamulenge) twatandukanye ubwo Afurika yagabanywagamo ibihugu, rero tuje mu Rwanda badufata nk’abavandimwe. Nta macakubiri bagira, uri mu Rwanda ariga akabona akazi nk’abandi. U Rwanda rukamira Abanyamulenge, rubafasha muri byinshi.”
Yasoje avuga ati: “Abanyamulenge dukwiriye guhaguruka tukamenya umwanzi wacu ari we Leta ya Kongo ikoresha Abamayimayi kugira ngo badutsembe.” Yavuze ko bizeye mana ati: “Nta muntu wakwitambika imigmbi y’Imana. Abanyamulenge n’Abatutsi bose bo muri Kongo bari muri Kanada, Amerika n’ahandi hose ku isi bazataha igihugu.”
Nk’uko yabivuze, Abanyekongo bashyizwemo imyumvire yuko Abanyamurenge ari Abanyarwanda kandi atari byo ati: “Babashyizemo amacakubiri yuko Abanyamulenge ari Abanyarwanda, ariko ni Abanyekongo.”
Bishop Prophet Sibomana Samuel avuka Minenembwe, ahitwa Masoro, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika we n’umuryango we.