Biragoye muri iki gihe kubona umuntu uguhamiriza urukundo akunda umutware we nk’uyu. Bavuga ko gukunda ari byiza ariko gukundwa bikaba akarusho.
Confiance Mukarugina na Eduard Mashyaringa ni abakristo ba Evangelical Restoration Church -Kicukiro, bakaba bamaze imyaka 15 bubatse ndetse uyu munsi bakaba bashima Imana ku muryango mwiza Imana yabubakiye.
Confiance yihamiriza ko we adafite icyo yaha umutware we ku bw’urukundo n’umutima yamubonanye mu myaka bamaranye nubwo irimbanyije ibyo we afata nk’ejo hashize.
Confiance avuga ko iyi myaka yaranzwe n’urukundo, amahoro, gusenga ndetse n’iterambere. Yagize ati: "Ahari uyu munsi nari kuba meze nk’abandi mbona aha hanze, ntacyo ndushya abandi ariko Imana yanejeje umutima igihe yampuzaga na Eduard".
Kumugira ni nko kubana na Paradizo iwanjye mbese iyi myaka yose sinigeze numvisha amatwi yanjye igitutsi, sinamubonye anca intege cyangwa avuga ko byacitse. Ahubwo aho twabonaga bikomeye yavuga ko tugomba gusenga kandi akarushaho kumba hafi.
Ndibuka ibihe bimwe by’ubuzima bwanjye ko hari aho namugoraga nkarwara akamvuza hose ashoboye haba mu Rwanda no hanze yarwo ntanyinubire ahubwo akarushaho kunkundisha Imana no kudacika intege.
Basezeranye imbere y’Imana mu 2008
Urugendo rwacu nta mavunane njya ndubonamo kuko mba numva ameze nk’umuntu twahuye ejo. Ibyo nigiye ku buzima bwa buri munsi mu rukundo na Eduard mbifata nk’ibintu by’igiciro gikomeye".
Arakomeza ati "Icyanditswe akunda mu buzima bwe ni zaburi 23:1-6. Ni umugabo uhimbarwa cyane akunda Gospel ndetse akanakurikirana amakuru y’aba stars. Ubu aharaye indirimbo y’umuramyi Vincent Gashyongore, "Ihumure".
Amagambo ankomeza nkunda kumwumvana ni: Humura cherie, tuzamara imyaka 70 tukiri kumwe. Ibintu bikomeye yitondera ni: Gutinya Imana no kuzirikana intego yo kubana kwacu.
Ibintu 3 bituma ndushaho kumukunda:
a)Anyitaho cyane (Care)
b) Arihangana bikandenga
c) Agwa neza.
Confiance na Eduard bakoze ubukwe kuya 23-03-2008, bafitanye ababa batatu
Sano Ian, Saro Elsa & Shami Yanis.
Eduard yifuza kuzabona abana nabo bakuze baragwije ubwenge (sagesse) no kubaha Imana. Mbese bazabe abagabo n’abagore babasha kwibeshaho (responsables).
Soma umuvugo Confiance yandikiye umugabo yise "Ni nk’ Ejo hashize"
Ni Nk’ Ejo hashize by Confiance M.
Cumi n’itanu irashize inkuru yanjye nawe itangiye ariko ni nkejo hashize,
Urugendo ruzira amavunane, urukundo rwuzuye uburyohe, ubuzima bwuzuye amahoro ni nk’ejo hashize.
Ubwiza budahinduka, umutima usendereye ubuntu umurava no gukora byakuranze kwitonda no gucisha make umunyenga muri urukundo ni ukuri ni nk’ejo hashize
Cumi n’itanu ishize nta nzozi mbi, nta mushiha, nta nkuru mbi, umugisha usendera iwacu, abana bacu baseka batimaje ubasakazaho urukundo rwa kibyeyi, ubasengera ukabitaho imyaka nubwo yihuta bimeze nkejo hashize.
Uracyari Mwiza nk’uko nakubonye
Urakunditse kandi ukwiye gukundwa
Wibitseho ubwenge n’Ubuhanga;
Uritonda bikantera kugukunda
Uratuza bikandema agatima
Yireke yuhite nubundi ni nkejo hashize
Uri Umugabo Mwiza udahindagurika
Urihangana bikandenga
Wambereye inshuti magara mu bihe byose wantoje gusenga unkomeza naniwe, urandwaza, uranyihanganira
Nataka nti humura biragenda neza
Umunsi ku wundi nkubonamo umubyeyi utangaje none dore imyaka iranyaruka itajenjeka urukundo rugashibuka uburyohe boshye n’ejo hashize
Uri Umukozi mwiza wita ku bizanira ibyiza abawe rimwe na rimwe ukiyibagirwa, nkumva nagushyira mu gituza ngo witetere maze dusazane umunezero.
Uri Umunyempano nyinshi; Sindabona undi nkawe ku Isi, urwo nkukunda ntaho ruzajya iminsi niyo yakwiruka nkagutumwa nzagukunda bikurenge, birenge iminsi birenge imyaka kuko uri inshuti, uri umutware wanjye, ndagukunda, ndakubaha Rudasumbwa.
Ni couple ibanye neza cyane
Confiance & Eduard n’abana babo
Ni umuryango wishimye ufite ubuhamya bwafasha benshi
Bibera mu Ijuru rito