× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Indwara y’Agahinda Gakabije (Depression) Ivugwa Kenshi Ni Bwoko Ki?

Category: Health  »  August 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Indwara y'Agahinda Gakabije (Depression) Ivugwa Kenshi Ni Bwoko Ki?

Abantu benshi bavuga ko barwaye depression (agahinda gakabije, kwiheba bikabije) bamwe na bamwe bakabivuga batabisobanukiwe neza. Hari n’abayirwaye bakaba batabizi, kandi hari abazi ko bayirwaye batayirwaye.

Ibivugwa muri iyi nkuru twabikoze twifashishije ubushakashatsi bwakozwe na AyS, bugaruka ku ndwara ya depression igira ibimenyetso byinshi birimo kugira umunabi, guhorana umujinya, kwirakaza, kubura ibitotsi, kuryama cyane, kunanirwa vuba n’ibindi.

Depression ni iki?

Ni indwara ibarirwa mu ndwara zo mu mutwe (mu bwonko, mu bitekerezo), ikaba itera imikorere y’ubwonko guhinduka, umuntu ntiyishimire ibiri kumubaho, akigunga kandi akiheba, rimwe na rimwe akiyanga, akipfobya, akumva afite agahinda atazi aho gaturuka.

Ni ukugira ibintu biguhangayikisha, ariko uko guhangayika kukakumaramo amezi arenze ane, uko wari umeze ku munsi wa mbere nta cyahindutse mu gusubira inyuma, ahubwo kikaba cyarahindutse mu kwiyongera, wenda agahinda wari ufite kakaba karikubye. Iyo umuntu yananiwe kwiyakira, akagira imico yo kwigunga, icyo gihe aba arwaye depression.

Bishoboka mu gihe waba warapfushije, warahombye cyangwa ukaba warahuye n’ikindi kibazo gituma ubabara kandi ukiheba. Kubabara ni ibintu bisanzwe, ariko kurenza amezi atandatu biba byabaye depression mu gihe agahinda kakomeje kwiyongera.

Kuba umuntu arakaye cyangwa akaba ababaye kandi akabigaragaza mu gihe runaka bitewe n’ibyamubayeho si depression. Abantu bari hejuru y’imyaka 12 ni bo barwara iyi ndwara. Ikigo cy’Ubuzima OMS gitangaza ko barindwi ku ijana muri abo bagira iyo ndwara. Itangaza ko abarenga miriyoni 350 barwaye iyi ndwara.

Ibyatera iyi ndwara

 Abahanga bagaragaza ko abantu baba bafite ibyago byo kuyirwara cyane cyane ari abafite abo mu miryango yabo bayirwaye.
 Ubukene bukabije, aho umuntu mu buzima bwe abaho atabona ibyo akeneye, urugero nk’ibyo kurya, imyambaro n’ibindi by’ibanze.
 Gutandukana n’uwo mwakundanye cyane cyangwa uwo mwashakanye.
 Kutesa imihigo wiyemeje kwesa.
 Kudakundwa n’abantu nk’uko ubyifuza.
 Kuba waragize ihungabana ukiri umwana urugero nko gufatwa ku ngufu, kubona ibibi ukiri muto n’ibindi.
 Gufata imiti y’indwara zidakira.
 Gukoresha cyane ibiyobyabwenge: Ushobora kuba ushaka kubicikaho, kuba wananiwe kubigeraho bikayigutera; kuba nanone wabuze ibiyobyabwenge wamenyereye ku bwo kubibura ku isoko, cyangwa wabuze amafaranga yo kubigura.
 Kuba warakomeretse mu mutwe, bitewe n’uko ubwonko butagikora neza.
 Imihindagurikire y’ubuzima bitewe n’aho wimukiye n’ibindi.
Ibimenyetso byayo
 Kwirenganya buri gihe wita ku bitagenda gusa, amakosa y’abandi ukayishyiraho, waba washwanye n’abantu ukumva ko ari wowe wabigizemo uruhare.
 Kutiyitaho ngo ugire isuku, ngo woge, umese, usase n’ibindi.
 Kumva nta cyo ukimaze.
Icyitonderwa:
Kurakazwa n’ubusa no guhorana umunabi by’igihe kirekire nubwo abantu baba bavuga ko ari ko wabaye. Nta muntu utarakara, ariko guhora urakaye ni depression.

 Kubura ibitotsi cyangwa kumva waryama cyane kandi mbere bitari bisanzwe.
 Kumva udashaka gukora ibintu wakoraga nubwo byaba byoroshye.
 Kurota ibintu bibi cyane. Uyirwaye arota nabi bidasanzwe.
 Kumva ushaka kuba wenyine, ukigunga, ugahunga inshuti zawe kuko uba wumva ko zitakumva ibyawe.
 Imikorere mibi y’ubuzima irimo kuribwa mu ngingo, mu nda, umutwe, kubura ibitotsi n’ibindi.
Depression ishobora kuba ikuriho ariko ntubimenye
 Niba uhorana amarira no kwijima isura.
 Kuba utahuza n’umuntu amaso ku bwo kutigirira icyizere.
 Guhora mu ijambo rimwe nka yego, oya, urakoze, ari byo bikuranga mu kiganiro ugirana n’abandi.
 Kuba uvuga ukiharira ijambo, ukavuga amagambo menshi cyane ukima abandi umwanya.
 Impinduka mu ko uganira, niba wateraga inzenya ukaba warabiretse, urangajwe imbere no kureba ibyo abandi badakora neza.
Uko ivurwa.
 Ubufasha buhabwa abayirwaye binyuze mu kubaganiriza, hakoreshejwe ku kuganira ku kibazo gihari. Ubu buryo ni bwiza kuko butuma umurwayi yirekura akavuga uko yiyumva, cyane ko aka gahinda kiyongera bitewe n’uko atakavuga. Si ngombwa ko bikorwa na muganga gusa, ahubwo n’undi uwo ari we wese ushobora gutega amatwi, bikaba akarusho yarahuye n’icyo kibazo na we.
 Gukoresha imiti mu gihe ibiganiro byananiranye.
Niba uyirwaye
 Banza ubimenye ubone kwivuza. Menya icyayiguteye, ugane kwa muganga cyangwa ku muntu wagufasha.
 Ubana ute n’abandi? Bigomba kuba ari byiza kuri benshi nubwo utabura abanzi.
 Ese ugaragaza ko wikunda kandi ukiha agaciro gakomeye? Ntukite k’uko abandi bagufata.
 Iyakire wumve ko hari ibintu utahindura, bityo ugerageze kwishakamo imbaraga, uhindure ubuzima.
Ite kuri ibi:
Nutangira kwiheba, kwigunga, kutanezerwa n’ubuzima, kumva udakunzwe, gutakaza ibiro mu buryo budasobatse cyangwa bikiyongera, kutanyurwa n’ibyagushimishaga, kwiciraho iteka, gufata imyanzuro nta cyo witayeho kandi mibi, kuburana n’abo muri kumwe buri gihe no gutekereza kwiyahura, uzashake abaganga.
Wari ubizi?
Iyi ndwara iravurwa igakira muri iki gihe, kandi mu gihe kizaza Bibiliya idusezeranya ko Imana izakuraho indwara zose aho kurira, gutaka, kubabara bizavaho, ndetse n’urupfu ruhangayikisha abantu bose. Ibi wabisoma mu Byahishuwe 21: 4. Hagaragaza amasezerano Imana yasezeranyije abantu bose!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.