Mu gihugu cy’u Buhinde, ibikorwa by’urugomo bigera kuri 400 bimaze gukorerwa abakristu byinganjemo gutotezwa, gutwikirwa amazu n’insengero n’ibindi byinshi. Ibi byashyizwe hanze na Human Right Group ibarizwa muri New Dehli ivuga ko ibi byashingiwe ku raporo 274 zatanzwe n’abaturage.
Nk’uko Humana right group ibigaragaza, uvuga ko byinshi muri ibi bikorwa by’urugomo byabaye muri Uttar Pradesh, hakaba haragaragayemo ibikorwa by’urugomo bigera ku 155. Umujyi wa kabiri mu kugaragaramo bene ibi bikorwa ni Chhattisgarh bikaba bigeze kuri 84.
Hakaza n’indi mijyi nka Payana yakorewe ibikorwa 32, hakaza akarere ka Jaunpar aho bigeze kuri 13 no karere ka Bastar aho hamaze kugaragara ibikorwa by’urugome 31, hakazamo n’ibindi byinshi.
Ubushakashatsi bwakozwe na UCF bugaragaza ko ibi bikorwa byatangiye guhera mu 2014. Ibikorwa by’ururugomo byatangiye gufata indi ntera guhera mu 2021 na 2022 nk’uko iri tsinda ribigaragaza.
Ibi bikorwa bibi byiyongeraga umunsi ku munsi aho byinganje cyane nko muri leta ya Manipur, byatumye byibuza abagera 130 bahaburira ubuzima kandi insengero zigera kuri 400 zirasenwa.
UCF ubwo yaganiraga na Christian Post yagize ati; “Mu bikorwa by’urugomo byakozwe mu Buhinde bwose, byibandaga mu gutera abantu bari gusenga, bakabagwaho bakagirira nabi, cyane bakibasira abantu bazi ko bafite imyizerere ya gikristu bakabakorera urugomo cyangwa bakabagererekaho ibyaha batakoze”.