Imiryango itatu ya Gikristo ikomeye ku rwego mpuzamahanga yasohoye ibaruwa ifunguye isaba za guverinoma, ibigo mpuzamahanga n’abanyamadini gushyira imbaraga hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’inzara n’imirire mibi bikomeje kwibasira abantu benshi ku isi.
Imiryango itatu ya Gikristo ikomeye ku rwego mpuzamahanga yasohoye ibaruwa ifunguye isaba za guverinoma, ibigo mpuzamahanga n’abanyamadini gushyira imbaraga hamwe mu guhangana n’ikibazo cy’inzara n’imirire mibi bikomeje kwibasira abantu benshi ku isi.
Iyo baruwa yashyizweho umukono n’Inama y’Amatorero ku Isi (WCC), Caritas Internationalis na World Vision International.
Iyi miryango yavuze ko kuba hari abantu babarirwa muri miliyoni babura ibiribwa kandi isi ifite ubushobozi bwo kubahaza ari “ikibazo gikomeye cy’ubutabera n’imyitwarire.”
Iyi baruwa ije mu gihe impungenge zikomeje kwiyongera ko intambara iri hagati ya Iran n’ihuriro rya Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishobora gutuma ibiribwa birushaho kubura, cyane cyane mu bihugu bikennye byo muri Afurika na Aziya.
Gufungwa kw’Inzira ya Hormuz, inyuramo ibicuruzwa byinshi ku isi, byatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ndetse binadindiza ubucuruzi mpuzamahanga bw’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP) ryatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 45 bashobora kugwa mu nzara ikabije mu gihe iyo ntambara yakomeza.
Nk’uko raporo ya Global Report on Food Crises 2026 ibigaragaza, abantu miliyoni 318 ku isi bahanganye n’inzara ikomeye. Indi raporo yasohotse mu 2025 yo yerekanye ko abantu miliyoni 673, bangana na 8.2% by’abatuye isi, bahuye n’inzara mu mwaka wa 2024.
Iyo miryango ya Gikristo ivuga ko intambara, ihungabana ry’ubukungu, ihindagurika ry’ibihe ndetse no kwimurwa kw’abaturage bava mu byabo biri mu bitera ikibazo cy’inzara ku isi.
Yasabye ibihugu kurinda uburenganzira bwa muntu, korohereza ibikorwa by’ubutabazi, gushyigikira gahunda zigamije kugaburira abana, kurinda uruhererekane rw’itangwa ry’ibiribwa ku isi no gukomeza gushaka inzira z’amahoro.
Iyo miryango yanagaragaje ko mu ntambara zimwe na zimwe, inzara iri gukoreshwa nk’intwaro. Yatanze urugero rwa Sudan, aho umutwe wa RSF ushinjwa kubangamira itangwa ry’imfashanyo z’ubutabazi mu mujyi wa El Fasher.
Yanavuze ko Israel ishinjwa kugenzura cyane uburyo imfashanyo zigera muri Gaza, ibintu bamwe bavuga ko bishobora gutuma ibiribwa n’ubutabazi bikoreshwa nk’intwaro. Israel yo ivuga ko ibyo bikorwa bigamije gukumira ko imfashanyo zigera mu maboko y’umutwe wa Hamas, nubwo hari abahakana ayo makuru.
Iyo miryango yasabye amahanga gufata ingamba zihutirwa kugira ngo abantu miliyoni nyinshi bari mu kaga k’inzara babashe kubona ibiribwa n’ubufasha bakeneye.