× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imbaraga zo kubabarira: Ubutumwa bwa Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  1 week ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Imbaraga zo kubabarira: Ubutumwa bwa Pastor Christian Gisanura

Pastor Christian Gisanura yashimangiye imbaraga zo kubabarira yifashishije inyigisho yo muri Yesaya 43:18-19

Ibya kera ntimubyibuke, kandi ibyashize mwe kubyitaho. Dore ngiye gukora ikintu gishya, ubu ko kigiye kwaduka ntimuzakimenya? Nzaharura inzira mu butayu, ntembeshe imigezi mu kidaturwa.” - Yesaya 43:18-19

Iri jambo ry’Imana ryasomwe na Pastor Christian Gisanura mu nyigisho yise “Imbaraga zo kubabarira”. Ni ijambo ryuzuyemo isezerano, ryerekana icyerekezo gishya Imana ifitiye abayizera, ariko risaba ko umuntu agira icyo akora: kubabarira no kwibagirwa ibya kera.

Pastor Gisanura yasobanuye ko Imana igiye gukora ikintu gishya. Si ibisanzwe, ni ibintu bizadutungura. Izabikora mu buryo butamenyerewe, ku buryo uzasigara wibaza ukuntu byabaye. Yagize ati: “Imana yavuze ko izaharura inzira mu butayu, igatembesha imigezi mu kidaturwa.”

Ubutayu, nk’uko yabusobanuye, ni ibice by’ubuzima bwacu bikakaye: ubukene, uburwayi, imibanire idahagaze neza, ubusinzi, ibigeragezo n’ibindi. Imana yivugiye ko ahantu nk’aho itazahashyira amazi gusa, ahubwo ko izahashyira imigezi – ikimenyetso cy’umwuka wera n’imbaraga z’Imana – izahatembera.

Yibukije ko Umwuka Wera ari Imana ubwayo, urukundo rwayo, ubuntu bwayo, ibitekerezo byayo, n’ukunesha kwayo. Aho Imana itagaragara, aho hari ubukonje bwo mu mutima, ni ho ishaka gutura. Ariko hari ikintu isaba: “Ibya kera ntimubyibuke.”

Pastor Gisanura yagaragaje ko Satani akoresha ibya kera ngo aneshe abantu. Kwibuka ibibi wagiriwe, kubika inzika, ni imizigo ibuza Umwuka w’Imana gutemba mu buzima bwawe. Yagize ati: “Uko ufungirana ibibi mu mutima wawe, bituma urushaho kubora, ukamera nabi.” Yongeyeho ko kutababarira bikwangiriza imbere mu mutima, bikakuviramo no gukora ibindi byaha, bikakurimbuza.

Yatanze urugero rw’abana bakosa kenshi, ariko ababyeyi ntibibukiranye amakosa yose bakoze, ahubwo bakabababarira. Yavuze ko “Urwango ari igicumuro imbere y’Imana.” “Nubabarira, Imana izakubabarira. Ariko wowe nutababarira, uzakora ibyaha, kandi ibyo bizakurimbuza.”- Pastor Gisanura

Yagarutse ku rugero rwiza rwa Yesu wababaririye abamwishe, akabasabira imbabazi mbere y’uko apfa. “Yapfanye gukiranuka,” yabivuze yibutsa ko n’ubwo byaba bigoye, kubabarira ari igihamya cy’umwuka w’Imana uba ugutuyemo.

Yagize ati: “Uyu munsi, usubize amaso inyuma. Reba wa muntu wanze kubabarira. Niba ukeneye ko imigezi igutembamo, niba ukeneye igishya Imana igukorera, nawe tungura bariya bantu ubababarire.”

Waba warabuze ibyo washakaga, warabuze amahirwe, urukundo, cyangwa ibyifuzo by’ubuzima byaranze kuguhira, nubabarira abandi, Imana izagutungura. Vuga uti: “…Yaba amafaranga undimo, ndakubabariye”, uzaba utanze urugero rutanga icyizere ko gusiga ibya kera bigira inyungu nyinshi imbere y’Imana.

Yakomeje ati: “Mu butayu nta cyo wahakorera. Imana ni yo yonyine izakora ibitangaza, ikazana amazi mu butayu.” Kubabarira nta bwo bikiza ako kanya nk’uko bigenda ku muti wa Malariya (ntuhita ukiri indwara ukiwunywa), ariko uko umwanya ushira, bikiza umutima, bigatuma Umwuka w’Imana utangira gutemba no gukora ibintu bishya.

Mu gusoza, Pastor Gisanura yibukije ko nubwo Imana itigeze itubwira icyo “kintu gishya” izakora, ariko yavuze ko izagikora. “Imana igiye kugusura,” ati. “Nubabarira, ukibagirwa ibibi by’ahahise, harimo ko wagiriwe nabi, Imana izagutunguza ibyiza.”

Iri ni isomo rifite imbaraga: kubabarira si impano uha uwagucumuyeho, ni impano wiha ubwawe, kandi ni urufunguzo rwo gufungura ibyo Imana yakubikiye. Imana yiteguye gutembesha imigezi mu butayu bwawe, rero, fata intambwe yo kubabarira.

KANDA HANO WUMVE IYI NYIGISHO MU BURYO BW’AMAJWI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.