Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. (Yohana 14:13).
Amadini atoza abantu gusenga bitandukanye. Sinavuga ababikora neza ni bande cyangwa ababikora nabi, kuko ntazi impamvu nyamukuru yabyo. Gusa icyo Bibiria inyereka ni uwo dusaba, uwo tunyuramo dusaba ngo dusubizwe, ndetse n’igituma dusubizwa.
Tugendeye muri iki cyanditswe, icyo twakuramo n’ibi:
1.Uwo dusaba, ni Data wo mu ijuru ari nawe muremyi w’isi n’ijuru. Kuva ari nawe soko y’ibisubizo, ni nawe tuganishaho ubusabe bwacu.
2.Uwo tunyuramo ngo dusabe, ni Yesu cyangwa umwana w’Imana. Iyo dusabye mu izina rya Yesu, ni kuvuga ko ariwe usabye.
Iyo umupolisi afunze umuntu, abikora mu izina rya Leta, bivuga ko ari Leta iba yamufunze. Ni nako bigenda iyo dusabye mu izina rya Yesu. Tuba dusaba atari ku bw’inyungu zacu, ni ku bw’inyungu za Yesu.
Nta kuntu rero wasaba mu izina rya Yesu utumva imbaraga z’iryo jambo. Hasanzwe hariho igihango cy’ubumwe hagati y’Imana na Yesu, hagasabwa ko habaho igihango hagati y’usaba na Yesu. Ni cyo gihe ibyo asabye bigira imbaraga kuko ntabwo ari amagambo ye avuga, ahubwo n’igihango kivuga.
Icyo gihe ugukiranuka kwawe ni cyo gihesha imbarga n’agaciro amagambo yawe n’igihango ufitanye na Yesu.
Menya neza ko iyo dusenga, ntidusaba Yesu cyangwa undi muntu, kuko ubwe yivugiye ko dusaba Imana ariko mu izina ry’iwe.
3.Dusubizwa mu gihe icyo dusaba gihesha Imana icyubahiro. Turasabwa guhora dushaka icyahesha Imana icyubahiro mu buryo bwose. Yavuze ko ari icyayo, kandi ntawe bazagisangira.
Rero ni byiza ko iyo dusenga, tujye twereka Imana aho yungukira mu kudusubiza.
Ngaho suzuma imisengere yawe, urebe niba wowe na Yesu mwakorana nk’abafatanyabikorwa.
Shalom, Pastor Christian Gisanura