Imyambarire itanga umuntu aho agana ikanemeza abo agiye kubwira ntacyo aravuga. Ese mwari mwigeze kumva ku kazi bavuga ngo igihe cyo kwambara ikote mwibuke n’agakweto keza cyangwa umukandara?
Ibi bisobanura neza ko iyo bibaye itegeko ku kazi, mu birori mu rugo, ku rusengero, biba bishushanya ubudasa bwo kwambara neza no kugaragara neza.
Niba turi mu kinyejana cy’imyambarire igira ingaruka ku bantu ni ukuvuga ko kutambara neza bishobora no kukubuza amahirwe.
Mu bushakashatsi bwa Mark Twain busobanura ko kwambara nabi ntawabihitamo. Yagize ati "Ese mu gihe tugezemo hari uwavuga ngo reka nigire ku kazi nambaye silipa nubundi ntaubyitaho?
Dore inyungu zo kwambara neza
IMBARAGA ZO KUGARAGARA NEZA (Pouvoir due visuel):
Iyo wambaye neza, ugaragara neza kandi iyo ugaragara neza buri wese aguha umwanya akagutega ugutwi. Bavuga ko uko ugaragara bibarwa inshuro 3 kuri 5 ugereranyijwe n’uko bakumva kuri Telephone.
IMBARAGA Z’ICYUBAHIRO
Kwambara neza ni intwaro ikuneshereza kure. Wari wagera ahantu ugiye gushaka service ukahasanga umurongo muremure, ugatangira kwibaza igihe uhavira wajya kumva ijwi imbere ati "Mwihangane tubanze twakire uriya mu papa cyangwa umu maman uri inyuma aho?. Ukumva ngo Boss tubafashe iji ?".
No mu nsengero byarahageze, hari igihe abadiyakini baha imyanya y’imbere abinjiye mu rusengero bambaye ikositimu kuko baba baketse bashobora kuba ari abanyacyubahiro.
IKIMENYETSO CY’IMIDAGADURO, GUSOHOKA NO KURYOSHYA
Mu miryango myinshi no mu bitaramo, mu rusengero bakunze kuvuga ngo muzibuke kwambara neza. Iyo wambaye neza mu bukwe uryoshya ikirori kandi iyo wambaye neza abandi bashobora no kwifuza kujya bambara nkawe. Kwambara neza bituma umuntu ahabwa ijambo mu mbaga kabone nubwo bitari biteganyijwe.
Paradise.rw yabahitiyemo ama style meza wakwambara
Uwambaye neza agaragara neza