× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ijambo rya Perezida Kagame ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo (RDC)

Category: Leaders  »  30 January »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ijambo rya Perezida Kagame ku kibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo (RDC)

Mu nama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), Perezida Paul Kagame yatanze ubutumwa bukomeye, agaragaza ko nta gisubizo cy’ukuri kizaboneka hatabayeho uruhare rw’ababifitemo inyungu nyamukuru.

“Babapfukamisha buri munsi, bakabica, babaziza abo bari bo,” Perezida Kagame yabitangaje, agaragaza ko Abatutsi b’Abanye-Kongo bakomeje gutotezwa, bakicwa, bakameneshwa, abandi bagahungira mu Rwanda, kandi ko bamaze imyaka irenga 20, kuko barwanywa n’ubuyobozi bwa Kongo bubita Abanyarwanda aho kubafata nk’abaturage babo.

Yagarutse ku miryango n’ingabo zinyuranye ziri muri ako gace zirimo MONUSCO, SAMIDRC, Abacancuro, ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe nka FDLR, abashinja kurebera ubwicanyi bukomeje gukorerwa abaturage.

“Ubundi iyo abantu bicwa, iyo bimuwe, iyo batotejwe buri munsi kubera abo bari bo, ibyo nta bwo na byo ari ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu cyangwa ikibazo cy’ubutabera? None abantu baratungurwa iyo babonye ibyabaye mu cyumweru gishize?”

Perezida Kagame yagarutse ku gitero cyagabwe ku butaka bw’u Rwanda cyaturutse i Goma, kigahitana abaturage barenga 12 abandi benshi bagakomereka, avuga ko u Rwanda rutazihanganira ibitero nk’ibyo. “Tuzabyitaho, nta kabuza.”

Perezida Kagame ku mubano n’Amerika no ku bibazo bya RDC

Ku itariki ya 29 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Marco Rubio, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga. Ibiganiro byabo byibanze ku gukemura ibibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwa Kongo, ndetse no gushimangira umubano ushingiye ku bwubahane hagati y’ibihugu byombi.

“Twaganiriye ku ihagarikwa ry’imirwano muri RDC no gushaka umuti urambye, hashingiwe ku kuri n’inyungu rusange.”

Muri iyi minsi, umutwe wa M23 wari umaze gufata umujyi wa Goma ndetse n’utundi duce tuhakikije, FARDC n’abambari bayo baratsindwa, bamwe bahungira mu Rwanda abandi bamanika amaboko. Ibi byateye imyigaragambyo ikaze muri Kinshasa aho abaturage b’Uburundi, DRC na bamwe mu bategetsi babo bagabye ibitero kuri ambasade za Rwanda, Amerika, Uganda, Kenya n’u Bufaransa, bazishinja gushyigikira M23.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya Kongo kidashobora gukemuka igihe cyose hazakomeza guterwa u Rwanda mu buryo bw’amagambo, aho gushakira igisubizo ku mpamvu nyamukuru z’icyo kibazo.

“Niba ushaka gukemura ikibazo, ugomba kugisuzuma ugishingiye ku mizi. Ibimenyetso birigaragaza. Nta muntu uza ngo yihagararaho kuko afite imbaraga gusa.”

Yagaragaje ko ingabo za Loni zimaze imyaka irenga 30 muri Kongo ariko nta cyo zigeze zikemura. “Iyo uje gukemura ikibazo, ugomba kugikemura mu gihe runaka ugasiga abantu batekanye. None se amafaranga amaze gutangwa yagiye he? Yakoze iki?”

Perezida Kagame yagaragaje ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagicumbikiwe muri Kongo, bafite intwaro, kandi bafite ingengabitekerezo ya Jenoside bashyigikiwe n’ubuyobozi bwa RDC.

“Bakomeza kugaba ibitero ku Rwanda, bica abantu, umuryango mpuzamahanga urebera.”

Igisubizo cya Perezida Kagame ku mvugo ya Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo

Perezida Kagame yanenze imvugo ya Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, wari uherutse kuvuga ko ingabo z’u Rwanda (RDF) ari inyeshyamba ndetse ko zagize uruhare mu rupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa muri RDC.

“RDF ni igisirikare cya Leta, nta bwo ari inyeshyamba. SAMIDRC si ingabo z’amahoro, ahubwo zoherejwe gufasha Leta ya Kongo kwica abaturage bayo, bafatanyije n’abicanyi ba FDLR.”

Perezida Kagame yagaragaje ko Perezida Ramaphosa akoresha ibinyoma kuko we ubwe yemereye mu biganiro byihariye bagiranye ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bishwe na FARDC, aho kuba M23 cyangwa RDF.

“Mu biganiro twagiranye, Perezida Ramaphosa yavuze ko abasirikare be bishwe na FARDC, none ku mugaragaro aravuga ko ari RDF na M23? Aho si ukwinyuramo?”

Yavuze ko niba Afurika y’Epfo ishaka ubushotoranyi ku Rwanda, na rwo rwiteguye kubyitaho uko bikwiye.
“Niba Afurika y’Epfo yifuza ubushotoranyi, u Rwanda ruzabyitaho uko bikwiye.”

Isura y’intambara muri Burasirazuba bwa RDC

Ubu umujyi wa Goma uri mu maboko ya M23, ibintu bikaba bisa n’aho bisubiye mu bihe byo gutuza ugereranyije n’ukuntu byari bimeze mu minsi yashize. FARDC n’abambari bayo batakaje imbaraga, abandi bakaba baracitse cyangwa bagahunga.

Perezida Kagame yemeza ko gukomeza gushinja u Rwanda ibibazo bya Kongo nta gisubizo bizatanga, ahubwo hakwiye gufatwa ingamba zisobanutse, zishingiye ku kuri no ku mateka.

“Reka tureke amagambo meza yo kwihorera ku bandi, twubake umutekano ushingiye ku kuri no ku burenganzira bw’abaturage bose.”

Ubutumwa bwa Perezida Kagame burasobanutse: gukomeza gusebanya, gukina politiki y’ibinyoma no gushinja u Rwanda nta gisubizo bizatanga. Icyo asaba ni uko abantu bose bareba ukuri, bakemura ikibazo mu mizi yacyo aho gukomeza gukwirakwiza ibihuha.

Nibishyirwa mu bikorwa, Abakristo baturiye mu bice birimo intambara bazagira amahoro, babone uko bakomeza kuramya Imana mu buryo bworoshye.

Ibi bibazo by’intambara biri kubera muri RDC, biri gutuma ubuzima bw’Abakristo bujya mu mazi abira, kuko batabona uburyo bwiza bwo guhurira hamwe ngo basenge Imana.

Amasengesho ni menshi, basaba amahoro. Abo mu bindi bihugu, na bo bakomeje gutakambira Imana, basabira abatuye muri RDC ngo nibura babone agahenge.

Abakristo bo hirya no hino, uyu ni wo mwanya ngo basengere abatuye mu bihugu biri kuberamo intambara, by’umwihariko abo muri RDC.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.