× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitaramo cya Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert" kigiye kubera muri BK Arena ku nshuro ya mbere

Category: Ministry  »  7 February »  Jean d’Amour Habiyakare

Igitaramo cya Pasika "Ewangelia Easter Celebration Concert" kigiye kubera muri BK Arena ku nshuro ya mbere

Ku itariki ya 31 Werurwe 2024, mu nyubako yagenewe ibikorwa by’imyidagaduro mu Rwanda izwi ku izina rya Kigali BK Arena, hazaberamo igitaramo bahaye izina rya ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’ kizaba kibaye ku nshuro ya mbere.

Nzahoyankuye Nicodeme [Peace Nicodem] uri mu itsinda ry’abari gutegura iki gitaramo kizongera kugaragaza imbaraga mu kwizihiza Pasika, aganira na Paradise, yavuze ku ntego yacyo muri aya magambo: “Iki gitaramo kigamije gufasha abantu kwizihiza Pasika. Abantu bazahabwa umwanya mwiza wo gutaramana n’amatsinda n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.”

Mu matsinda akomeye y’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana azataramira abazitabira iki gitaramo, cyangwa abahanzi badakora nk’amatsinda bakora ku giti cyabo, ntibaratangazwa, gusa na bo nta minsi myinshi irashira batamenyekanye.

Iki gitaramo ‘Ewangelia Easter Celebration Concert’ kizaba gifite imbaraga kurusha ibindi bitaramo byose bikunze gukorwa kuri Pasika, cyane ko cyateguwe n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda BSR, (Bible-Society Rwanda), ukorana n’amadini n’amatorero yose mu Rwanda.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda umaze iminsi mu bikorwa by’ubukangurambaga bwo gushyigikira Bibiliya ngo itazabura mu Rwanda kubera igiciro cyayo gikomeje gutumbagira. Umuvugizi Mukuru wa BSR, Karidinali Antoine Kambanda, ni we wafunguye ubu bukangurambaga mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre.

BSR ni umuryango wa Gikristo utabogamiye kuri Leta, ukaba utanga Bibiliya ku rwego rw’itorero cyangwa umuntu ku giti cye, mu rurimi rwose ashaka, kugira ngo uwifuza kuyisoma no kuyisobanukirwa bitamugora. Icyakora ntizitangwa ku buntu, ahubwo mu rwego rwo kuwushyigikira, ugira amafaranga utanga y’ikiguzi gikwiriye, kugira ngo zizagere kuri benshi.

Ubusanzwe, Pasika ni umunsi mukuru wizihizwa n’amadini ya Gikristo gusa, icyakora kubera ko ari bo benshi mu bihugu byinshi, usanga hafi mu baturage b’Igihugu bawubashye, bambaye neza, bagasohoka, bagakora n’ibindi bibashimisha iyo bari mu minsi mikuru.

Ni yo mpamvu bateguriwe iki gitaramo cyiswe ’Ewangelia Easter Celebration Concert’, kugira ngo ibyishimo byabo bizuzure, dore ko nk’uko babivuga baba bizihiza umunsi w’izuka ry’Umwami n’Umukiza wabo Yesu Kristo. (Luka 22: 19-22).

Nyuma yuko Yesu Kristo yitangiye abantu akabapfira kugira ngo bazabone ubuzima buhoraho, kuba yarazutse nyuma y’iminsi itatu, agasubira mu ijuru aho yabaye Umwami wicaye i buryo bw’Imana, kandi akaba azagira uruhare mu gucungura abantu abavana muri iyi si mbi ya Satani, Abakristo babona ko ari ibihe byiza byo gushimira ku bw’ibyo bikorwa byose, bakibuka izuka rye.

Iki gitaramo kizongera guha imbaraga umunsi mukuru wa Pasika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.