× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igisobanuro cy’umwaka wa 2025 kwa Apostle Gitwaza: Kurenga Imbibi

Category: Pastors  »  2 days ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Igisobanuro cy'umwaka wa 2025 kwa Apostle Gitwaza: Kurenga Imbibi

Umwaka wa 2025 watangiye kuri uyu wa Gatatu, Umushumba Mukuru w’Itorero rya Zion Temple Celebration ku isi, akaba ari na we waritangije, Apostle Dr. Paul Gitwaza, mu rwego rw’itorero bawuhaye izina ryo “Kurenga Imbibi.”

Mu magambo ye, ubwo yarimo yigisha mu rusengero, mu itorero rya Dallas, imwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Apostle Gitwaza yagize ati: “Uyu mwaka wa 2025 ni umwaka twise uwo Kurenga Imbibi. Ugomba kurenga imbibi. Hari imipaka y’ubuzima ugomba kwambuka. Imana idukinguriye umuryango kugira ngo turenge imbibi, tugere mu rundi rwego.”

Iri zina Kurenga Imbibi, ryashingiwe ku cyanditswe kiri muri Yesaya 54: 2-3: “Agura ikibanza cy’ihema ryawe, rega inyegamo zo mu nzu yawe zigireyo, ntugarukire hafi wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimanire imambo zawe, kuko uzarambura ujya iburyo n’ibumoso. Urubyaro rwawe ruzahindura amahanga, kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.”

Yahereye ku ijambo ‘agura’ wasobanura nko kongera ubuso, Gitwaza arihuza n’ibyo Imana yifuza ku bagaragu bayo muri uyu mwaka wa 2025, agaragaza ko bike bafite, nubwo byaba ari byinshi, ko Imana yifuza ko babyagura, bakabikuba inshuro ebyiri.

We ubwe yigisha yagize ati: “Bibiliya iravuga ngo agura. Niba wari ufite ahantu hato, irakubwira ngo agura. Niba wari ufite inzu imwe, Imana irakubwira ngo gura nyinshi, niba wari ufite umwana umwe, Imana irakubwira ngo agura ugire benshi. Iki ni igihe cyo kwagura.”

Muri make, nk’uko abibona, umwaka wa 2025 ni uwo “Kuva muri kimwe tujya muri byinshi, kuva mu busa tujya muri kimwe, kuva ku busa tujya hejuru,” agendeye kuri iki cyanditswe na Yesaya wabwiraga Abayahudi bari batuye mu mahema, dore ko kugira ngo bagere mu Gihugu cy’Isezerano byabasabaga gukambika ahantu hatandukanye harimo mu butayu, bakahabamba amahema.

Kugira ngo wiyumvishe neza igisobanuro cy’uyu mwaka, ukwiriye kwibaza ibi bibazo Gitwaza yabajije agamije kumvikanisha neza intego y’uyu mwaka: “Ufite ikibanza kimwe? Gira bibiri. Ufite ikibanza gito? Gira kinini.”
Paradise iboneyeho kukwifuriza Umwaka Mushya Muhire wa 2025.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.