Umuririmbyi yararirimbye ngo turashima Imana ko twavutse ku ngoma ya Kristo. Umunsi umwe, nari ndi mu rusengero ruherereye mu mujyi wa Kigali, baririmba iyo ndirimbo, nitegereza mu baririmbyi bayiririmbaga, mu bushakashatsi bwanjye bwite nasanze abagore ari bo ifasha cyane kurusha abagabo.
Murabizi ko igihe cya ba sogokuruza, abagore biberaga mu kirambi ntibabarwe, ndetse n’iyo bagaburirwaga ntibabarwaga mu mubare w’abariye, kandi wenda baniyongeje, bakanakusanya ubuvungukira.
Ariko mu izuka rya Yesu, Umugore ni we wa mbere wamubonye, anamamaza ubutumwa bwiza. Ntekereza ko Umusizi Murekatete ari umwe mu baririmba iyi ndirimbo bemye, bitewe n’uko ubu nawe yahawe ijambo, yisanga ari umuhanuzi uhanurira amahanga, agahirimbanira guhindura isi nziza.
Murekatete Claudine [Umusizi Murekatete] ni umwe mu bitabiriye irushanwa rya Art Rwanda ubuhanzi, irushanwa ryateguwe na Imbuto Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Umuco, hagamijwe kuvumbura no kuzamura impano mu byiciro bitandatu ari byo: Ubugeni, Imbyino na Muzika, Imideri, Imbyino za Drama, Sinema no gufotora ndetse n’Ubuvanganzo.
Uyu mwaka ababashije kugera mu cyiciro cya nyuma ni abanyempano 60 barimo Murekatete Claudine waje mu ba mbere ku rwego rw’Igihugu mu cyiciro cy’Ubuvanganzo, akaba ari mu bahanzi bahembwe kuzafashwa mu kumenyekanisha no gucuruza impano zabo.
REBA IKIGANIRO UMUSIZI MUREKATETE YAGIRANYE NA PARADISE TV
Ni irushanwa ryamushyize ku rundi rwego, kuko nyuma yo kwitwara neza ryamwigishije kurushaho kwigirira icyizere, rituma amenyana n’abahanzi bafite amazina akomeye ndetse n’abanyamakuru benshi intero ari imwe bati: ’Tinyuka urashoboye".
Amwe mu mabanga yamugejeje i kambere ni: ’Ugusenga, Kugira intumbero n’intego, kwizera no kwigirira icyizere ndetse no kurushaho kwihuza n’ibihangano bye’.
Murekatete Claudine, ni umusizi wiyita umwiga, ariko kandi w’umwigisha, akaba umukristo wageze ku musaraba. Intwaro ye ni umuco gakondo, irage rye rikaba ikaramu. Ni umwanditsi w’ibisigo n’imivugo, akaba yisanga cyane mu musizi witwaga Nyiraruganzu Nyirarumaga.
Indorerwamo ye ni Ibyahishuwe 22:12 ahavuga ngo "Ndaza vuba nzanye ingororano, ngororere umuntu wese ibyo yakoze", ibyo bikamutera guhora ahirimbana ashakisha ibyo Kristo ashaka kugira ngo azasingire icyo yamufatiye.
Yatangiye ubusizi akiri muto, gusa yisobanukiwe ageze mu mashuri yisumbuye aho yahuzaga kwandika inkuru no kuba umukinnyi w’ikinamico, gusa yabaye umusizi w’umwuga mu mwaka wa 2022. Nk’umukristo, yibanda ku bisigo bizatuma sosiyete iba nziza, ikishimirwa n’Imana n’abantu, aho ahwiturira abantu kwirinda ibyaha birimo ubusambanyi no gucana inyuma.
Amaze gushyira ahagaragara ibisigo bitatu ari byo: NGUHOZE, BACURUZA IKI,n’ikitwa IWACU BAZAGUKOSHE ari cyo abenshi bamwitirira. Iki gisigo cye gishya turakibandaho bitewe n’ubutumwa bukomeye burimo bureba by’umwihariko urubyiruko rwose.
Iki gisigo avuga ko ari igisigo cy’ubuse, kigaragaza tumwe mu duhuru inkumi n’abasore bagize ubusogongerero bw’Imitima, no kwibutsa urubyiruko ko kwiyimana kwiza ari urugata rwo kwimana Igihugu. Kuri we, uyu ni umusanzu ukomeye yatanze mu guhwitura abasore n’inkumi, abagabo ndetse n’abagore, ko bakwiriye kwirinda ubusambanyi, icyaha Imana yanga urunuka.
Arabasaba kugira amahitamo meza bakubaka ingo zabo, kandi ntibatatire igihango ngo bace inyuma abo bashakanye. Abantu benshi bakurikiranye iki gisigo, batangazwa n’ubuhanga bw’uyu mukobwa benshi bakamwita "umuhanuzi" nk’uko aherutse kubitangariza Paradise Tv.
Bamwita umuhanzi bitewe n’uburyo yibasira umusore witwa Ruvumbitsi, warangwaga no gukunda gusogongera ku musa w’ubusugi bw’abahisi n’abagenzi. Muri iki gisigo, aba amuburira amwereka ko akwiye guhindura imico akamesa kamwe, agahitamo umwe, agasaba, agakoshwa, akubaka urugo rugakomera.
Umuziki Murekatete yavuze ko guhuza ubusizi n’Ubukristo abifata nk’amata abyara amavuta kuko mu ndangagaciro z’abanyarwanda iza ku isonga, kandi indangagaciro yo kubaha Imana, ikaba kuzuzanya k’ubusizi n’ubukristo bityo akaba yiteguye gusohora ibisigo byinshi, harimo n’ibikangurira abantu kwizera Yesu Kristo.
Uyu muhanzikazi w’umusizi uhangira amahanga mu buhanga, Imigabo n’imigambi ye ni myinshi kuri we, kugira ngo ibihangano bive mu makayi bigere mu mahanga. "Ubusizi nkora bwigisha amateka" - ni imwe mu mpamvu imutera gusiga mu kwigisha Isi amateka y’u Rwanda n’Ikinyarwanda, ibi akaba yabitangarije Paradise Tv.
Umusizi Murekatete yaje mu ba mbere mu Busizi ku rwego rw’Igihugu
Umusizi Murekatete hamwe na Clarisse Karasira
Ubwo yashyikirizwaga igihangano yakorewe n’umunyabugeni Musare
Iwacu Bazagukoshe ni cyo gisigo cyamwubakiye izina
"Iwacu Bazagukoreshe" ni ryo zina bamwe basigaye bamwita
Guhanura urubyiruko nibyo yiyemeje
Ni umukobwa wiyeguriye ubusizi
Urakoze cyane Murekatete.Muby’ukuri najye nari ruvumbitsi mvumbika ku musizi n’umugenzi ariko iki gisigo cyarankurugutuye gituma MVA muri ba ruvumbitsi ubu mbanye neza n’umugore wanjye.
Mukobwa mwiza,Uri inyangamugayo.Ba ruvumbitsi urababwiye peeeee!! Bisubireho.