× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibyo Aline Gahongayire yavuze ku Bisilamu bikomeje kuzamura impaka z’urudaca

Category: Artists  »  25 March »  Jean d’Amour Habiyakare

Ibyo Aline Gahongayire yavuze ku Bisilamu bikomeje kuzamura impaka z'urudaca

Nyuma yuko umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Dr. Aliga (Alga: Aline ga: Gahongayire) usengera muri Zion Temple atangaje ko yifurije ibihe byiza Abisilamu, abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kuzamura impaka z’urudaca hagati y’abamushyigikiye n’abamunenze.

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024, umuhanzikazi Aline Gahongayire uririmba indirimbo zivuga ibigwi bya Yesu Kristo amutaka nk’Umwana w’Imana, yakoze igikorwa cyashimwe na benshi kandi kinengwa na bamwe cyo kwifuriza Abisilamu bose kugira ibihe byiza by’Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan.

Mu busanzwe, Abisilamu nubwo bemera ko Yesu Kristo yabayeho, ntibemera ko ari Umwana w’Imana nk’uko Abakristo babyizera. Ibi bituma basa n’aho mu myizerere yabo badahuza n’ibyo Abakristo bizera kuko bitwa Abakristo (Abantu ba Kristo cyangwa abemeye gukurikira Kristo nk’Umwami n’Umucunguzi w’ubugingo bwabo) mu gihe Abisilamu bo bamufata nk’abandi bahanuzi basanzwe.

Aline Gahongayire mu kuzamura izi mpaka, mu kavidewo gato yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yatangiye asuhuza agira ati: “Muraho neza? Nitwa Dr. Aliga cyangwa se Aline Gahongayire, nkaba nkunda Imana, nkaba nkora indirimbo zihimbaza Imana, ariko urukundo rw’Imana rukaba rwaraganje muri ngewe.”

Yakomeje avuga ibyatumye n’abamukurikira biganjemo Abakristo n’Abisilamu bagira icyo bavuga agira ati: “Muri iki gihe rero mfite inshuti nyinshi zingaragariza urukundo hirya no hino, harimo n’abavandimwe bange, inshuti zange z’Abasilamu.”

Abwira Abasilamu yakomeje agira ati: “Mwinjiye mu bihe byiza byo gusenga. Mbasabiye kugira ngo Imana ibumvire, muzagire ibihe byiza byo gusenga, urukundo ruzakomeze rugwire ndetse icyo muzasaba Imana cyose izakibahe.”

Yongeyeho ati: “Ibihe byo gusenga mwinjiyemo ni ibihe nubaha, kuko gusenga ni ubuzima, ndetse gusenga ni na cyo kintu twahamagariwe hano ku si. Ramadhan mbaraka kuri mwe mwese Abisilamu, ndetse Imana izabumvire, kandi gusenga kwanyu kuzazane impinduka.”

Yasoje agira ati: “Amahoro y’Imana abane namwe ndetse n’urukundo rw’Imana, ndabakunda!”

Umwe ugaragara nk’aho ari Umukristo yagize ati: “Ibi twabyita iki? Jya usoma Bibiliya niba wemera Kristo. Ubutaha uzatubwira ko wifatanyije n’Abarangi cyangwa abasenga Baal. Ugusenga Imana ishima ni ugusenga mu kuri no mu mwuka kandi Yesu yaravuze ngo ni nge nzira n’ukuri n’ubugingo, ibyo bindi uzazana hano rero, ni ukwamammaza wikorera.”

Icyakora nubwo uyu atabyishimiye, Abisilamu benshi byabakoze ku mutima batangira kuvuga bati ‘Iyaba n’abandi bameraga nkawe.’ Bagarukaga ku buryo noneho yifashe aka kavidewo yambaye igitambaro mu mutwe nk’Abasilamukazi bagira bati: “Manshallah shukullan! Disi urasa neza amiina yarabii.”

Abandi bo bakomeje kuvuga bati: “Idini ryiza ni urukundo ruva ku Mana,” nubwo hari abatari gutinya ko ibyo yakoze bias no gutandukira amahame ya Gikristo, agasa n’ufatanya ibikorwa byo gusenga Imana na Baal.

Igisibo cy’Ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan ku Bisilamu cyatangiye ku wa Mbere tariki ya 11 Werurwe 2024. Ni umwanya wo kurushaho gusenga, gufasha abatishoboye mu bikorwa bitandukanye, no kwegera Allah (Imana) cyane mu isengesho. Iki gihe kimara ukwezi kose.

Muri iki Gisibo cy’Ukwezi kwa Ramadhan, Abisilamu aho bari hose barangwa n’ibikorwa by’amasengesho adasanzwe aho baba bahuriye hamwe (si abo mu Gihugu bose bahurira hamwe, buri musigiti uba ufite uko wabipanze), bakiyiriza ubusa, kugira ngo barusheho kwegera Allah (Imana).

Ku munsi wa nyuma w’Igisibo, haba ibirori bikomeye cyane ku Bisilamu, kandi n’abandi bantu bo mu yandi madini ntibahezwa ku bikorwa bimwe na bimwe. Bakora Umunsi Mukuru w’Igitambo cya Eid al-Fitr, gifasha Abisilamu gusangira n’abandi.

Aline Gahongayire yazamuye impaka nyuma yo kwifuriza Abisilamu Igisibo kiza batangiye ku wa 11 Werurwe 2024

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.