Igihe cyo kwizihiza Noheli ni igihe cy’ibyishimo, kwizihiza no kuzirikana ivuka rya Yesu Kristo Umukiza. Ariko, bishobora kubaho ko abantu bagwa mu bishuko bitandukanye bishobora kubabuza gusabana n’Imana no kwita ku cyo Noheli iba igamije.
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru, abenshi barangwaho n’imico y’ubusambo, gusuzugura Imana, uburakari, ibishuko birimo ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi. Iyi nkuru igamije kugaragaza imyitwarire itanu (ibyaha bitanu) ikunze kugaragara muri Noheli ndetse n’uburyo twayirinda dukoresheje inyigisho ziri mu Byanditswe Byera.
1. Kunywa Birenze Urugero (Ubusinzi)
Igihe cyo kwizihiza Noheli gifatwa nk’icy’ikibirori, kuruta uko ari icyo gusenga, aho abantu bamwe na bamwe bahitamo kunywa inzoga nyinshi cyane, bigatuma bagwa mu businzi, kandi ibyo bibagiraho ingaruka mbi z’ubuzima, bikabagaragaza nk’abantu batiyubahisha, ikiruta byose batumvira Imana.
Imirongo wasoma: Abefeso 5:18, 1 Abakorinto 6:19-20. Ibivugwamo bihamya ko imibiri n’ubwonko byacu bitaremewe gusindishwa, kuko uwasinze ntiyaba inzu n’urusengero by’Imana.
Uburyo bwo kwirinda: Nubwo kunywa inzoga bamwe mu Bakristo batabiciraho iteka, ni ngombwa kubikora mu rugero no kwirinda kugira ingeso z’ubusinzi. Hitamo gusogongera ku mugisha wo kugendana n’Imana, wirinda kuyibabariza muri za Noheri.
2. Gusambana (Ishimishamubiri)
Igihe cy’iminsi mikuru, abantu bashobora kugwa mu bishuko byo gukora ibikorwa by’ubusambanyi, bitewe n’uburangare bwo gutwarwa n’ibyishimo by’umurengera, kandi ibyo bintu bihabanye n’ibyo Imana idusaba.
Imirongo wasoma: Abaheburayo 13:4, 1 Abakorinto 6:18. Igaragaza ko guhunga ubusambanyi ari yo mahitamo meza, kuko ari icyaha gikorerwa mu mubiri.
Uburyo bwo kwirinda: Irinde kuba ahantu no mu mimerere yatuma ugwa mu busambanyi, wirinde gutaha amajoro, kandi ugendane n’umuntu utinya icyaha cy’ubusambanyi, umwe ubona ko kubikora ari ukugomera Imana.
3. Ubusambo n’Uburiganya
Noheli ikunze kuzana umuvumo w’ubusambo, aho abantu bamwe na bamwe bibanda ku bintu by’imari gusa, bagashaka kubona ibintu byinshi, cyane cyane abacuruzi, bakibagirwa ko Noheri ari igihe cyiza cyo gufasha abandi no guha Imana icyubahiro.
Imirongo wasoma: Matayo 6:19-21, 1 Timoteyo 6:10. Amafaranga ni intandaro y’ibibi byose kandi arashira, ariko kubika ubutunzi mu ijuru ufasha abandi, ntibishira.
Uburyo bwo kwirinda: Gira umutima utagira ubusambo, wirinde gukunda cyane iby’isi. Urukundo n’impano y’Imana, kandi kugira ibyishimo uhabwa no gutanga bikubera inyenyeri ikumurikira mu mwijima w’iyi si mbi. Gerageza kugira umutima w’urukundo, kandi usangire n’abandi ibyishimo by’umutima biterwa na Noheri.
4. Kwibagirwa icyo Noheri ari cyo
Abizihiza Noheri birengagiza icyo isobanuye, bakayifata nk’umunsi wo gusangira n’inshuti, gutanga impano, kurya neza, kunywa, gusohoka, kwishimisha n’ibindi, bakibagirwa ko ari iyo kwiyegereza Imana no kubahisha Yesu.
Ibyo bakora ni byiza, ariko biba bibi kuko abenshi batanajya mu rusengero, ntibasenge bo ubwabo, yewe ntibanaganire kuri Kristo. None ubwo Noheri ibamarira iki, ko kurya no kunywa, kwambara neza no kwishimisha wabikora no mu bindi bihe?
Imirongo wasoma: Filipi 2:3-4, Abaheburayo 13:5. Kwishimisha ukibagirwa Imana, ni ikosa rikomeye cyane cyane ku munsi witwa uw’Umwana wayo.
Uburyo bwo kwirinda: Soma ibyerekeye Kristo kuri uwo munsi, wishimishe ari uko uzi ko usobanukiwe ibikorwa bye byose. Isaha imwe irahagije ngo usome Ivanjiri (Ubutumwa Bwiza) wenyine cyangwa uri kumwe n’abandi.
Abigishwa ba Yesu bari bangahe? Intumwa ze zari zingahe? Zari izihe? Zakoraga iki mbere yo kuba intumwa ze? Kuki Yesu yaje ku isi? Ese Yesu yabayeho bwa mbere ari uko abyawe na Mariya? Tekereza! Byaba bimaze iki, kwizihiza Noheri nta na kimwe muri ibi bibazo wasubiza?
5. Guhangayika no gusesagura
Gusesagura ni icyaha, kuko rimwe na rimwe bituma ubura iby’ingenzi mu minsi iri imbere. Iyo ubaho mu buzima butagaragaza ubwenge, Imana birayibabaza, kuko yabuguhaye ngo ubukoreshe neza.
Mu bihe bya Noheri, abantu bakoresha amafaranga menshi nk’abatazageza ejo, ku buryo bamwe babura amafaranga y’ishuri y’abana babo. Abandi bajya mu madeni atari ngombwa, kugira ngo ibyishimo byabo byuzure.
Imirongo Wasoma: Matayo 6:34, Filipi 4:6-7. Yose igaragaza ko guhangayika bidakwiriye. Ibaze uti ‘Byagenda bite natse inguzanyo sinzabone uko nishyura, cyangwa ngasesagura ayo nazigamye, wenda ngahita ndwara cyangwa nkirukanwa ku kazi?’ Igisubizo wihaye, cyongereho iki kibazo: Ese uwo muhangayiko si nge waba uwiteye, nibaza aho ayo nzishyura azava, cyangwa mpangayikishijwe no kubona iby’ibanze kandi kuri Noheri narakoresheje akayabo?
Uburyo bwo kwirinda: Kwemera ibintu uko biri, guha Imana iguhe cyawe, no kwizera ko byose bizagenda neza bizakurinda. Iga gukora ibihuye n’umutima wawe, wirinde kugira gahunda ziri hejuru y’ubushobizi bwawe.
Noheli ni igihe cyo kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo, ariko ni n’igihe kigoye ku bantu benshi mu buryo bwo gukora ibyo Imana ishaka. Gukomeza kwirinda imyitwarire mibi, ibyaha n’ibishuko nk’ubusinzi, gusambana, ubusambo n’ubundi buriganya, bizagufasha kurushaho gufata ibihe bya Noheli nk’ibihe yo gutekereza iby’ijuru kandi uzabona ibyiza byinshi biruta ibyo wari witeze kubona kuri uwo munsi.
Noheri Nziza n’Umwaka Mushya Muhire!