× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibiza byishe abantu 109 - Abanyarwanda barasabwa gushyira mu bwishingizi imitungo yabo hakiri kare

Category: Amakuru  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Ibiza byishe abantu 109 - Abanyarwanda barasabwa gushyira mu bwishingizi imitungo yabo hakiri kare

Mu Ntara y’Iburengerazuba abantu 95 ni bo bamaze kumenyekana ko bishwe n’ibiza, nk’uko Guverineri Habitegeko amaze kubitangariza RBA.

Imibare y’abishwe n’ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru ikomeje kuzamuka. Abitabye Imana bamaze kuba 109. Barimo 95 b’Iburengerazuba na 14 bo mu Majyaruguru.

Ni nyuma y’uko mu ijoro ryacyeye haguye imvura nyinshi cyane yahitanye ubuzima bwa benshi muri izi ntara ebyiri ndetse ikangiza n’ibikorwa remeza nk’uko Guverineri Habitegeko François yabitangarije RBA.

Tariki ya 1 Gicurasi 2023, Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje ko muri Gicurasi "hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200. Imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’igero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Gicurasi mu bice byinshi by’Igihugu".

Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza mu nshingazo zayo, mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yatangaje ko "Abaturarwanda barasabwa gushyira mu bwishingizi imitungo yabo hakiri kare;

Kwirinda kugenda mu mvura, hirindwa ko umuntu yakubitwa n’inkuba cyangwa agatwarwa n’imigezi yuzuye; Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwitwararika, bakirinda kunyura mu mihanda yuzuye amazi".

Abanyarwanda barasabwa gushyira mu bwishingizi imitungo yabo hakiri kare

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.