× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 5 byaranze umugoroba wo gufata amashusho ya Album ya 5 ya Israel MBONYI muri Intare Arena

Category: Entertainment  »  May 2023 »  Nelson Mucyo

Ibintu 5 byaranze umugoroba wo gufata amashusho ya Album ya 5 ya Israel MBONYI muri Intare Arena

Nk’uko byari biteganyijwe muri gahunda yo gufata amajwi n’amashusho by’indirimbo za Album nshya ya Israel MBONYI mu mugoroba wabereye muri Intare Arena - Rusororo, byabaye. Paradise.rw yasimbukiyeyo maze igukusanyiriza ibintu 5 byaranze uyu mugoroba.

Ni mugoroba waranzwe n’ibyishimo byinshi byo guhimbaza Imana, abitabiriye uyu mugoroba wabonaga buri wese azi icyamuzanye kuko wabonaga baguruka, babyina ari nako bafashwa. 

Ibintu bitanu byagaragariraga buri wese ndetse byatumye uyu mugoroba uhembura benshi 

1.BITOJE BIHAGIJE NDETSE BIKORWA NEZA

Israel Mbonyi n’itsinda rye wabonaga atari ibintu bashakisha kuko byagaragazaga ko ari itsinda rimaze kumenyerana ndetse basa nk’abaziranye cyane.

Abacuranzi n’abaririmbyi be wabonaga bamaze kumenyera ’Live Recording’ kuko byakorwaga nk’ibisanzwe byose. 

Abafata amajwi n’amashusho mu kazi kabo nta kurangara ndetse n’abari ku buhanga bwo kuvanga amatara bayacangacangaga n’imirabyo myinshi.

2. INDIRIMBO IZARANGA ALBUM YABONEWE INYITO

Mu myambaro ya gisirikare n’indirimbo zishyushye zahumbuye abantu kugeza n’aho afashe umwanzuro wo gusaba abitabiriye guha izina indirimbo izahagararira izindi kuri iyo Album yafashwe (Live Recording).

Mbonye Israel yabajije abitabiriye indirimbo bifuza ko ko yahagararira izindi nyuma yo kumva nyinshi yafatiye amajwi n’amashusho.

3. IMYANDIKIRE YA ISRAEL YONGEYE GUTANGAZA ABANTU

Abantu benshi bongeye gutangazwa n’ubuhanga mu myandikire y’indirimbo zakozwe kuko buri jambo rigize indirimbo ze wumvaga ari rishya risobanutse ndetse rihembura. 

Bamwe mu bo Paradise.rw yaganiriye nabo bayihamirije ko bongeye gutangariria Imana uburyo iha ’message’ Israel MBONYI. Maze nawe abishimangira ko atari ubundi buhanga arusha abandi ahubwo ko we amagambo yose akoresha ’Ayavana muri Bibiliya’.

4. MU NDIRIMBO ZIZASOHOKA VUBA BITEGEMO N’INDIRIMBO Y’IGISWAHILI

Bimaze kugaragara ko Israel MBONYI yahagurukiye no kwagura muzika ye ikagera ku rwego mpuzamahanga kuko indirimbo iheruka ye yari mu Cyongereza, none mu ndirimbo yakoze hajemo n’Igiswahili kigurutsa abitabiriye. Ubwo ubutaha wabona aririmbye no mu Gifaransa.

5.ISABUKURU Y’AMAVUKO YE YIZIHIJWE MU GITARAMO RWAGATI

Bamwe mu bavandimwe ndetse n’inshuti za Israel MBONYI bamutunguje umutsima ku ruhimbi baririmba bati ’Kata Cake turye’, ari nako bamwifuriza isabukuru nziza.

Igitaramo cyaranzwe n’ituze ndetse cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye, abanyamakuru n’abatunganya umuziki (Producers). Cyabaye mu ijoro ryo kuwa 19 Gicurasi 2023 mur Intare Conference Arena i Rusororo mu Mujyi wa Kigali. 

Imigendekere y’iki gitaramo yanyuze Israel Mbonyi anagaragaza uko afata Umunsi we w’amavuko aho muri uyu mwaka isabukuru ye yabaye nyuma y’umunsi umwe akoze igitaramo. Ubusanzwe agira isabukuru y’amavuko buri tariki 20 Gicurasi.

Yanditse kuri Instagram ati "Ndashima Imana ko yangiriye icyizere ikanshinga umurimo wayo. Ndashima ko ngikomeje gukora icyo yandemeye kuri Iyi si. Buri tariki 20.05 inyibutsa ineza y’Imana kuri njye. Nanjye Nzaba munzu y’Uwiteka iminsi yanjye yose".

Israel Mbonyi agiye kumurika Album ya 5 y’amajwi n’amashusho

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.