× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe niba atwite! - Aline Gahongayire uri kwandika igitabo ’Black Chapter’

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe niba atwite! - Aline Gahongayire uri kwandika igitabo 'Black Chapter'

Nyuma y’uko benshi bibajije ku ifoto ya Aline Gahongayire imugaragaza ameze nk’ukuriwe, bakibaza niba byaba ari ukuri cyangwa atari ukuri, kuri ubu yagize icyo abivugaho.

Ukuri kuri iyi foto kwamenyekanye mu ijoro ryo kuwa Gatatu ubwo Aline Gahongayire yaganiraga n’abakunzi be kuri Instagram. Yahishuye ko arimo kwandika igitabo cyitwa ’Black Chapter’ kivuga ku buzima bushaririye yanyuzemo n’ibyamuvuzweho byose.

Mu gusubiza abibaza ku ifoto ye, yagize ati “Ifoto ni ifoto nshuti yanjye, gusa imyaka mfite irabinyemerera ndi umuntu ugarukwaho kenshi ku mbuga nkoranyambaga ikimbaho cyose kiravugwa, ndabasabye mujye mureba ibibareba, mubivemo mudasanga mwaracumuriye ubusa.”

Ubundi se bitwaye iki gutwita, ariko ibaze nanjye ngiye kubaza umubyeyi wawe niba atwite, ubuzima bwanjye ni njye bureba si wowe bureba, byose bimbaho si ko bijya hanze, icyakora niba ufite sosiyete yamamaza imyambaro y’abana ako kazi nagakora nta kibazo ariko ikintu udafitemo inyungu wakiretse koko.”

Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo "Ndanyuzwe", yanasubije abakomeje guhererekanya ifoto imugaragaza arimo gusoma ku itama umugabo baketse ko yaba ari we wamuteye inda. Yababwiye ko uwo mugabo ari musaza we, yongeraho ko amukunda cyane.

Ati “Ifoto yose nashyira hanze ni uburenganzira bwanjye , uyifata ukundi ni we ufite ikibazo, hari abo nabonye bavuga ngo noneho uwamuteye inda yamenyekanye, iriya foto ni iya musaza wanjye ndamukunda cyane ni yo mpamvu mwayibonye kuriya.”

Arakomeza ati “Ariko se nkubwire madamu, njye nahamagirariwe gukunda, nkunda abantu bose, nonese si abantu ? [...] Ahubwo se urabizi neza ko badasenga Imana? Ibyo ubikurahe? Mu buzima , nzashyikirana na buri wese kandi sinabireka kuko nibwo bumuntu,”

Muri iyi nkuru ducyesha IGIHE, Aline Gahongayire yakomeje agira ati “Wishaka ko mbaho uko ubishaka, kuki wumva wayobora ubuzima bwanjye , icyo mpa agaciro ni ukuba Imana yangiriye icyizere nkakomeza kubaho.”

Yagarutse ku bibaza niba uyu muhanzikazi yaba afite abana , abasubiza ko ari umubyeyi wa benshi kandi bimunezeza kubona buri wese abayeho neza. Ati “Ndabizi ko abana ari umugisha kandi ndabafite benshi.”

Yabajijwe niba ibyo ari gukora atari bimwe byateye bikorwa n’ibyamamare bigamije gukurura amarangamutima y’abantu (gutwika), asubiza avuga ko iryo jambo aribwo akirimenya.

Aline Gahongayire ubwo yashyiraga iyi foto kuri Instagram

Benshi baketse ko yaba atwite

Aline Gahongayire afite Album ikunzwe cyane yitwa "New Woman"

RYOHERWA NA "NDANYUZWE" YA ALINE GAHONGAYIRE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.