× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

I Burundi bamufata nka Dorcas: Byinshi kuri Noella ufatwa nk’inyenyeri ya Gospel hakurya y’Akanyaru

Category: Artists  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

I Burundi bamufata nka Dorcas: Byinshi kuri Noella ufatwa nk'inyenyeri ya Gospel hakurya y'Akanyaru

Paradise.rw yatangiye urugendo n’amakuru y’ibyamamare mu Karere mu muziki wo kuramya Imana.

Ku mazina y’ababyeyi ni Noella Nishimwe, aho abika Bibilia ni i Burundi Bujumbura. Ni umwana muto mu myaka, akaba mu burambe muri Gospel. Ariko akaba mukuru mu mihigo dore ko amaze kubaka igikundiro mu mitima y’abakunzi ba Gospel by’umwihariko mu Burundi, mu Rwanda ndetse no muri Kenya.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Noella Nishimwe yatangaje byinshi ku mpano yo kuririmbira Imana. Kimwe n’abandi bahanzi, umurimo w’uburirimbyi yawutangiriye muri korali y’abana, nyuma aza kwinjira muri korali y’urubyiruko, nyuma aza gutangira kuririmba ku giti cye ahagana mu mwaka wa 2022.

Amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zifite amashusho. Yamenyekanye cyane ku ndirimbo yitwa Ijambo, isamirwa hejuru n’abakunzi ba muzika benshi inamukururira igikundiro kidasanzwe, atumirwa mu nsengero no mu bitaramo bitandukanye ndetse bituma akurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Nyuma yasohoye indi ndirimbo yitwa "Urubura akagero" ikubiyemo ubutumwa bwihariye bw’urukundo rutangaje Imana ikunda abantu bikagera n’aho itanga umwana wayo w’ikinege kugirango tubone ubugingo.

Uyu mukobwa ukiri mutoya cyane bamwe i Burundi basigaye bafata nka Dorcas bitewe n’Imiririmbire ye ndetse n’imbaraga ashyira muri gospel, ubusanzwe asengera mu itorero rizwi cyane i Burundi ryitwa World Gospel and Deliverance Church.

Ni umwe mu bahanzi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga doreko nka Facebook page ye yonyine ikurikirwa n’abantu barenga ibihumbi makumyabiri na bitandatu (26k), umubare munini udafitwe n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Ibyo bituruka mu mbaraga akoresha kuri account ye, harimo gusangiza abakunzi be amafoto ye, videos zo mu bitaramo ndetse n’indirimbo ze, hakiyongeraho ibibazo abaza abakunzi be, aho usanga post ye ishobora gutangwaho ibitekerezo 100.

N’ubwo ari mutoya kandi akaba yifasha mu kugeza kure ibikorwa bye, ntibimubuza gukundwa ku maradiyo y’i Burundi doreko acuranga indirimbo ze cyane ndetse akanatumirwa ku matereviziyo atandukanye.

Mu minsi ishize, ni bwo yatangiye kwinjira mu mwuga wo gukina sinema ariko ishingiye Ku mahame ya Gikiristo. Yahereye kuri filime ifite episode 3 yitwa A bad friend, ikubiyemo ubutumwa bugamije gukangurira abantu kugira urukundo rutaryarya, kwizera Imana kuruta kwizera abantu ndetse no kutumva amabwire, gusa iyo uyikurikiranye neza, ukuramo isomo ry’uburyo Imana ariyo nshuti itaryarya.Akaba yarayikoranye na rurangiranwa mu gukina firime witwa Daniela.

Uyu mukobwa ukurikirana cyane umuziki nyarwanda ahamya ko afata Aline Gahongayire nk’umuhanzikazi w’icyitegerezo, akaba afitanye imishinga itandukanye n’abahanzi ndetse n’aba producers bo mu Rwanda, irimo gukorera indirimbo n’ibitaramo mu Rwanda.

Uyu muhanzi watangije ibikorwa by’ubugiraneza i Burundi akaba ashishikariza abakunzi ba Gospel hirya no hino kumushyigikira, dore ko ahamya ko abonye abamuba hafi yashinga ikirenge mu cya Vestine na Dorcas akaba umuhanzi wa mbere muri Afurika.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uw mwana akwiye ubufasha
Nimuduh link yiwe turab ibikorwa vyiwe

Cyanditswe na: jibu the classic  »   Kuwa 15/01/2023 07:35