× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Inkuru ni impamo! Amafoto ya mbere ya Vestine na Idrissa basezerana imbere y’amategeko

Category: Love  »  16 January »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Inkuru ni impamo! Amafoto ya mbere ya Vestine na Idrissa basezerana imbere y'amategeko

Benshi bakomeje kubyita ibihuha, abandi bati nta foto nta cyabaye, ariko kuri ubu inkuru yabaye kimomo nyuma y’uko hasohotse amafoto ya mbere ya Vestine Vestine na Ouedraogo Idrissa basezerana imbere y’amategeko.

Paradise yabazaniye amafoto yaranze umuhango w’irahira rya Vestine Ishimwe na Ouedraogo wo muri Burkina Faso ndetse twabashije kubona n’icyemezo cyo gushyingirwa kwabo.

Ibitaravuzwe ku rukundo rwa Ishimwe Vestine na Ouedraogo bamaze gusezerana imbere y’amategeko.

Ku wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama 2025 benshi baguye mu kantu bakimara kumva ko umuramyi Ishimwe Vestine umuvandimwe wa Kamikazi Dorcas yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we witwa Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Burkina Faso igihugu kigizwe n’umubare munini w’abasiramu.

Vestine na Ouedraogo basezeranye imbere y’amategeko tariki ya 15 Mutarama 2025, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo. Basezeranyijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Charles Havuguziga.

Benshi batunguwe n’uru rukundo, gusa nka Paradise aya makuru yari iyamaranye igihe. N’ikimenyimenyi dore amakuru ataratangazwa ku rukundo rw’aba bombi.

Icyo wamenya ni uko Idrissa ari umwe mu bakire bakomeye cyane muri Burkina Faso akaba abarwa mu ba miliyoneri. Yaje kumenya Vestine binyuze ku mbuga nkoranyambaga amumenyeye mu ndirimbo zabo. Yashakishije nimero ye batangira kujya baganira kuri WhatsApp. Uru rukundo rwaje kugera mu muryango wa Vestine rugirwa ubwiru.

Idrissa Ouedraogo w’imyaka 36 y’amavuko yaje mu Rwanda bwa mbere mu ndege y’umuntu umwe (Privet get) nyuma yo kubona ko urukundo rwo kuri social media rudahagije. Uyu muherwe yaje kuza mu Rwanda yakirwa neza n’uyu muryango agiye gushakamo.

Kuva icyo gihe urukundo rw’aba bombi rwabaye ikibatsi. Amakuru twakuye ahantu hizewe mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu 2024 avuga ko uyu muherwe yagiye aza mu gihugu cy’u Rwanda aje gusura uyu muryango wamuhaye ikaze.

Andi makuru avuga ko uyu muryango wasengeye kenshi uru rukundo ariko bakaza kumva ko ijuru riha ikaze uyu mukwe ufite hagati y’Imyaka 34 na 35.

Andi makuru avuga ko uyu musore bitewe n’urukundo rwinshi akunda Vestine yaba yarashakaga ko bakora ubukwe mu buryo bwihuse ariko akazitirwa n’uko Papa wa Vestine yaba ari mu butumwa bw’akazi hanze y’u Rwanda doreko ari umusirikare.

Mu kwezi Kwa 12 ni bwo bafashe irembo

Mu buryo bw’ibanga rikomeye, mu kwezi Kwa 12 abantu bageze kuri 40 baje gufata Irembo mu Rwanda. Ni ibirori byitabiriwe n’abantu bakeya cyane. Gusa twagerageje gushaka amafoto ariko bitubera ihurizo.

Hagati y’ukwezi Kwa 7 n’ukwa 8 mwitegure ubukwe

Amakuru Paradise dufite avuga y’uko hagati y’ukwa 7 n’ukwa 8 aba bombi bazakora ubukwe

Ese umuziki uzahagarara?

Amakuru dufite avuga ko mu byaganuriweho harimo na gahunda z’umuziki dore ko Irene Murindahabi ureberera inyungu za Vestine na Dorcas ari umwe mu baganirijwe mu nyungu z’amasezerano.

Mu nyungu z’impande zombi biteganyijwe ko Vestine na Idrissa bazatura mu Rwanda kugira ngo iri tsinda ryabaye ubukombe ridasenyuka. Gusa uyu muherwe akaba azajya ajya gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi akagaruka mu Rwanda kuko asanzwe anahakorera.

Niyo mafoto ya mbere yageze hanze Vestine na Ouedraogo mu Murenge

Vestine aririmba mu itsinda Vestine na Dorcas abanamo na murumuna we Dorcas

Nyuma yo gusezerana mu Murenge, Vestine na Dorcas bagiye gushyira hanze indirimbo nshya

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Azagume murwanda

Cyanditswe na: iradukinda   »   Kuwa 16/01/2025 20:15