× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Menya ibintu 4 wakora urukundo rwawe rukagumya kuryoha na nyuma y’ubukwe

Category: Love  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Menya ibintu 4 wakora urukundo rwawe rukagumya kuryoha na nyuma y'ubukwe

Abantu benshi iyo bamaze gushakana, bakubaka urugo akenshi urukundo rugenda rugabanyuka, ugusanga abantu batakiryohewe n’urukundo, niyo mpamvu ari byiza ko wita kuri ibi bintu kugira ngo urukundo rugume rututumbe nanyuma y’ubukwe.

1. Gushaka umukozi

Gushaka umukozei hari abashobora kubyumva nk’ubutesi ariko siko biri kuko kuba mwese muhuza, muhugishijwe n’akazi mukora kugira ngo ubuzima mukomeze, mwagera no mu rugo ugasanga imirimo nayo ibaye ikindi, ntabwo ari byiza, niyo mbamvu biba byiza mufite umuntu ubafasha mu rugo kugira ngo munabone umwanya wanyu uhagije.

Ibi rero bika ingenzi cyane iyo mumaze kubyara kuko inshingano zo mu rugo ziriyongera n’ibyo mwakoraga byose hiyongeramo gutekereza ku mwana ariko iyo mubimenye kare mukabyitaho, mugashaka umukozi ubafasha, mubona umwanya wo kuryoshya uko mubishaka nk’umuryango.

2. Gukomeza kugaragarizanya urukundo rwanyu no m uruhame

Abantu iyo bagikundana baba bafatana ibiganza mu ruhame nta soni z’ubareba, mukina imikino yanyu y’urukundo mutitaye ku babareba, ibyo mu ndimi z’amahanga bizwi nka Public Displayed Affection (PDA).

Uko abantu bagenda bamenyerana, noneho iyo hajemo no gukura, mukanongera inshingano mukagira abana, ubwo buryo bwo kugaragarizanya urukundo bugenda bugabanuka akenshi uko inshingano zigenda ziyongera.

Rero aba ari byiza kubisigasira kuko bituma muryoherwa kandi niyo mwaba mwumve ko mwakuze kuburyo ibyo mwabirenze, aba ari byiza rimwe kwongera ibyo bintu bya kera bituma munumva ko mutarasaza.

3. Gufata umwanya mugasohoka umujyi

Kujya kure yo mu mujyi mutuye mukajya nko mu ntara gato muri kumwe bituma mukuza romance yanyu, icya mbere muba muri kure y’abantu n’ibintu byanyu byinshi, mwumva muri mwenyine, ibi bikaba byiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko bituma mwirekura, mukisanzura, bitandukanye no kuba muri ahantu muzi ko ari iwanyu. Bituma munaruhuka mumutwe mo ukuntu.

4. Guterana imitoma

Nta kintu kiryoha nko guterana imitoma n’umuntu mukundana, mubwirana amagambo meza, umurata nawe akurata, biba biryoshye, niyo mpamvu ibi ari byiza kubigumana na nyuma y’ubukwe kabona niyo mwaba mwarabyaye abana cyangwa mwarakuze mu myaka cyane, imitoma iba ikenewe, ituma uyibwiwe yumva ko akigezweho na nyuma yo yo kubana.

Imitoma ntisaza kandi nta myaka umuntu ageramo ngo yumve adakeneye kubwirwa amagambo meza, ahora ayikeneye ahora yumva aryohewe no kuratwa, bityo rero kunyuzamo ukabwira umukunzi wawe, cyangwa uwo mubana amagambo meza ni ingenzi cyane, jya ubikora.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.