× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

AMAFOTO: Igitaramo James na Daniella batumiwemo na Redemption Voice cyitabiriwe n’abantu uruvunganzoka

Category: Entertainment  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

AMAFOTO: Igitaramo James na Daniella batumiwemo na Redemption Voice cyitabiriwe n'abantu uruvunganzoka

I Bujumbura habereye igitaramo cy’amateka kizahora kirahirwa nibura mu myaka itanu iri imbere.

Igitaramo cya Redemption Voice cyabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 23/12/2022 kuri Jardin Public. Iki gitaramo cyiswe "Yangiriye neza concert", cyaranzwe n’ubwitabire ku rwego rwo hejuru na cyane ko amatike ahenze yari yashize.

Ni igitaramo gishobora kuzafata nk’imyaka 5 kikirahirwa mu Burundi hose bitewe n’udushya tunyuranye twakiranze duherekezwa n’ishira ry’amatike no kuba baragitumiyemo abaramyi bakunzwe bikomeye mu Rwanda ari bo James na Daniella bakunzwe muri M"pa amavuta" n’izindi.

Kwinjira muri iki gitaramo, muri VVIP byari ibihumbi 800 y’amafaranga akoreshwa mu Burundi, ibihumbi 50 BIF muri VIP ndetse na 10,000 BIF mu myanya isanzwe.

Kubera amashyushyu benshi bafitiye iki gitaramo, amatike yo mu myanya y’icyubahiro VIP na VVIP yari yashize mbere y’uko igitaramo gitangira nk’uko Paradise.rw ibikesha ubuyobozi bwa Redemption Voice.

Redemption Voice yateguye iki gitaramo icyitirira indirimbo yabo ikunzwe cyane yitwa "Yangiriye neza" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 170 kuri Youtube. Aba baririmbyi bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo na "Hallelujah" baherutse gukorana na Apotre Apollinaire.

Nyuma y’igitaramo, Redemption Voice bagaragaje ko amagambo yashize ivuga kubera ibyishimo. Banyarukiye ku mbuga nkoranyambaga zabo batangarira Imana, bati "Mbega Imana, mbega ijoro, mbeg igitaramo! Mu ijambo rimwe gusa, ’mwakoze’".

James na Daniella bamamaye mu ndirimbo "Mpa amavuta", ni ubwa mbere bataramiye i Burundi. Bazava i Burundi bahita baza i Kigali mu gitaramo cy’imbaturamugabo batumiwe na Israel Mbonyi, kizaba kuri Noheli tariki 25/12/2022 muri BK Arena. Kizaririmbamo Mbonyi, James na Daniella, Danny Mutabazi na Annette Murava.

Ibihumbi n’ibihumbi mu gitaramo cya Redemption Voice

Abantu banezerewe cyane

James na Daniella banyuze imitima y’Abarundi

Redemption Voice yeretswe urukundo

Amatike ya VIP na VVIP yari yashize

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.