× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Harimo na Run 4 Jesus: Pastor Ndizeye yasobanuye ibintu 4 bizaranga igiterane "In His Dwelling" cya Zion Temple Ntarama

Category: Ministry  »  June 2023 »  Nelson Mucyo

Harimo na Run 4 Jesus: Pastor Ndizeye yasobanuye ibintu 4 bizaranga igiterane "In His Dwelling" cya Zion Temple Ntarama

Abakozi b’Imana batandukanye ndetse n’Abahanzi, bazitabira igiterane gikomeye kizakorerwamo ibikorwa 4 bikomeye birimo na Marathon yiswe Run for Jesus 

Ivugabutumwa rinyuze muri Siporo, ikarita nshya izazana benshi kuri Kristo muri Run for Jesus yateguwe na Zion Temple Ntarama. Byinshi kuri iki giterane byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa Kabiri tariki 06 Kamena 2023 kuri Home Free Hotel, Kimihurura.

Itorero Zion Temple Celebration Center Paruwasi ya Ntarama, ryateguye igiterane cy’ivugabutumwa kizakorerwamo ibikorwa bitandukanye birimo "Tubaremere", "Run for Jesus na Run for Fun", Isabukuru y’Imyaka 5 iri torero rimaze ritangiye hakazanashingwa Ibuye ry’ifatizo ahuzubakwa NTARAMA COMMUNITY CENTER.

Ni mu giterane ngarukamwaka cyiswe mu BUTURO BWE (IN HIS DWELLING) giteganyijwe kuva itariki ya 15-18 Kamena 2023 kikazabera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa NTARAMA (Kuri ARETE) ku cyaro gikuru cya ZTCC Ntarama Parish. Igiterane kizajya gutangira isaa 4:00 kugeza saa Moya zijoro 7:00 PM.

Pastor Oliver Ndizeye aganira n’abanyamakuru

Asonanura iby’iki giterane gikomeye mu Karere no muri Zion Temple, umushumba ayobora ZTCC NTARAMA, Pastor Olivier NDIZEYE yabwiye Itangazamakuru ko iki giterane ari kimwe mu ivugabutumwa ryagutse ndetse kizajya kiba ngaruka mwaka. Yasobanuye ko kizaba gifite imirimo itandukanye ndetse izaba igizwe n’ibikorwa bitandukanye birimo;

1. Kwereka abantu urukundo rwimana biciye mu bikorwa byo gufasha Abaturage aho bamwe bazahabwa Mituelle de santé, abandi bakagaburirwa ndetse n’abandi bagafashwa kubona isakaro.

Yavuze ko biteguye gutanga abamabati ku miryango 10, buri muryango ukazabona abamabati 30. Muri iki gikorwa cyo kubagararariza urukundo kandi abaturage batishoboye bazambikwa imyenda mu buryo bwo kubabwira ko bafite agaciro.

Pastor Olivier yagize ati "Tuzanambika abantu bijya bigora kubona umwambaro nk’ikimenyetso cyo kubasubiza icyubahiro"

2. Ivugabutumwa binyuze muri Sport. Aganira y’Itangazamakuru kandi yasobanuye iby’irushanwa ryo kwiruka ku maguru ryiswe ’Run for Jesus’, yagize ati "Iri ivugabutumwa twarihuje na Sport"

Yavuze ko abaziruka bazahabwa ibihembo bitandukanye. Ibyiciro bizatangirira ku myaka 12, 17 no kuzamuka. Insanganyamatsiko mu kwiruka ni "KUBAHO NI KRISTO". Hazacishwamo ubutumwa bwiza muri iki signwa ryatewe inkunga na JIBU na La Mane. Iri siganwa rizaba tariki ya 17 Kamena.

Iki gikorwa kizatangira saa mbili kugeza saa tanu. Naho nimugoroba kizasozwa n’igiterane kizagira Insanganyamatsiko igira iti "Urubyiruko rwahindukiye guhindura abandi" (Transformed youth for transformed society), aho umuvugabutumwa Theogene - Inzahare azaba atanga ubuhamya ukuntu Imana yamuvanye mu biyobyabwenge.

3. Mu Kwizihiza isabukuru y’Imyaka itanu, itorero ZTCC NTARAMA ryateguye umuhango wo gushira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa Itorero ndetse na NTARAMA COMMUNITY CENTER izakorerwamo ibikorwa biteza imbere abaturage baturiye ako gace cyane cyane urubyiruko.

4. Iki giterane kandi kizaba kirangajwe imbere n’abanyempano ndetse n’abashyitsi guturuka imihanda yose barimo Bosco Nshuti, ,Josh Manishimwe, Azaph International, Shalom Choir, Azaph Ntarama, Azaph nyamata, Azaph KIMIRONKO MOCI na True Oromesis.

Abakozi b’Imana bazitabira iki giterane harimo: Apostle Serukiza Sostene, Pastor Muhire, Pastor Floribert,Pastor Jerome, Pastor Theogene (Inzahare).

Zion Temple Ntarama ubwo yaganiraga n’abanyamakuru

Justin Belis wa Flash Fm abaza ikibazo

Bob Sumayire nyiri Nkunda Gospel ubwo yabazaga ikibazo

Run 4 Jesus yatewe inkunga na JIBU

Iki kiganiro kitabiriwe n’abanyamakuru benshi cyane

Clarisse Uwimana wa B&B Fm Umwezi ubwo yabazaga ikibazo

Pastor Olivier yishimiye ibihe byiza yagiranye n’abanyamakuru

Iki giterane kizaberamo udushya twinshi

Iki giterane cyatumiwemo abahanzi b’ibyamamare

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.