Abavugizi b’Amatorero n’Abavugizi b’Imiryango ya Gikristo bagize inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR) bahuriye mu mwiherero wafatiwemo imyanzuro 9 ku birebana no gukuramo inda ku bushake.
Mu itangazo ryanditswe tariki 08 Gashyantare 2023 rikubiyemo imyanzuro y’Inama yabaye tariki 07-09 Gashyantare 2023, Abavugizi b’Amatorero n’Abavugizi b’Imiryango ya Gikristo bagize inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (CPR), bagaragaje ko badashyigikiye na gato gukuramo inda ku bushake.
Ni itangazo ryatewemo umukono n’abagera kuri 26 barimo: Musenyeri Kayinamura Samuel, Umuvugizi wa CPR akaba n’Umuvugizi w’Itorero Methodiste Libre mu Rwanda (EMLR); Musenyeri Dr Kalimba Jered, Umuvugizi Wungirije wa CPR akaba n’Umuvugizi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR), Diyoseze ya Shyogwe; Dr. Hitimana Nicolas, Umuvugizi wa Youth For Christ;
Archbishop Laurent Mbanda, Umuvugizi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda (EAR) akaba n’Umuvugizi wa EAR, Diyoseze ya Gasabo; Rev. Ndayizeye Isaie, Umuvugizi w’Itorero ADEPR; Rev. Dr Bataringaya Pascal, Umuvugizi w’Itorero Presbyteriyene mu Rwanda (EPR); Bishop Rugubira M. Theophile, Umuvugizi w’Itorero Harvest Christian Church (HCC);
Musenyeri Ndagijimana Emmanuel, Umuvugizi w’Itorero AEBR; Rev Byilingiro Hesron, Umuvugizi w’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda (EASJR); Major. Ndagijimana Emmanuel, Umuvugizi Wungirije w’Itorero Armée du Salut-The Salvation Army; Rev. Dr Rutayisire Antoine, Umuvugizi w’Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (AEE-Rwanda); n’abandi.
Aba bayobozi bavuze ko basesenguye ikibazo kirebana no gukuramo inda ku bushake mu muryango nyarwanda basanga kimaze gufata intera ndende. Basanze hari bamwe mu bashakanye kimwe n’abatarashinga ingo bagwa mu bishuko byo gukuramo inda ku bushake bishingikirije ku ngingo zimwe na zimwe zirimo ingingo ya 125 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018;
Iryo tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ryasohotse mu Igazete ya Leta y’u Rwanda, rihamya icyaha ukuyemo inda mu ngingo zaryo za 123 na 124, rinakabuza kwamamaza ibikoresho byo gukuramo inda mu ngingo yaryo ya 127.
Aba banyamadini banavuga ko basuzumye ingingo ya 125 y’itegeko ryavuzwe haruguru, basanga itanga impamvu zatuma ukuyemo inda atabiryozwa nk’icyaha kandi nyamara bikarangira umwana w’inzirakarengane avukijwe ubuzima.
Bati "Dushingiye ku ijambo ry’Imana ryubakiyemo imyemerere y’Abaporotestanti bagize CPR kandi ritugaragariza ko Imana ariyo itanga ubuzima ikanabwisubiza mu gihe gikwiue cyayo.
Dushingiye ko umuntu aba umuntu agisamwa nk’uko tubisanga mu gitabo cya Zaburi ya 139:16 aho igira iti "Nkiri urusoro amaso yawe yarandebaga, mu gitabo cyawe handitswemo iminsi yanjye yose yategetswe itarabaho n’umwe;
No mu cya Yeremiya 1:5 hagira hati "Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje uaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga";
Dushingiye ku itegeko ry’Imana ribuza kwica nk’uko bigaragara mu gitabo cyo Kuva 20:12 na Matayo 5:21 hagira hati "Ntukice, uwica akwiriye guhanwa n’abacamanza"; twebwe abavugzi b’amatorero n’imiryango ya Gkristo igize Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda, twemeje gusohora iyi myanzuro ikurikira;
1. Tuributsa abakristo bose ko ubuzima ari impano abantu bahabwa n’Imana kandi ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha kuko kivutsa ubuzima umwana w’umuziranenge uri mu nda ya nyina.
2. Tuributsa abakristo bose ko gukuramo inda ku bushake ari icyaha nk’uko Ijambo ry’Imana ribiduhamiriza.
3. Turasaba abakristo bose gukomera ku ihame ryo guha agaciro no kuregera ubuzima bw’umwana kuva agisamwa tuzirikana ko ubuzima bwe mu nda y’umubyeyi ari ntavogerwa kandi ko ari ishusho y’Imana.
4. Turasaba abakora mu bitaro no mu bigo nderabuzima by’Amatorero y’Abaprotestanti bagize CPR ko bafite inshingano zo gukora ibishoboka byose bagamije gukiza ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana ku buryo uwabubura wese muri uwo mwanya bitaba aribyo byari bigambiriwe, ahubwo ari ugutabara ubuzima.
5. Turamenyesha abakora mu bitaro no mu bigo nderabuzima by’amatorero y’abaprotestanti bagize CPR ko tutemera ko hakorerwa icyaha cyo gukuramo inda ku bushake.
6. Tuributsa ko umuntu wese ukuyemo inda ku bushake kimwe n’umufashije kuyikuramo, bombi baba baciye ku itegeko ry’Imana ribuza kwica kandi ko amaherezo bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe bw’ababikoze kuko bahora bicira urubanza rwo kuvutsa umuntu ubuzima.
7. Turasaba ababyeyi bose n’abarezi gushyira imbaraga mu gutoza abana uburere bwiza butuma batishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi kuko zishobora kubakururira ingaruka zo gutwara inda.
8. Turasaba abashumba bayoboye amatorero ku nzego zitandukanye kugira uruhare ruhoraho mu kwigisha no gufasha abakristo kwirinda icyaha cyo gukuramo inda.
9. Turabifuriza gukomeza kurangwa n’umutima w’urukundo n’impuhwe duharanira ko indangagaciro za gikristo zishinga imizi mu mibereho yacu ya buri munsi kandi zidufasha mu kubana mu mahoro.
Mugire amahoro y’Imana.
Ni umwiherero wafatiwemo imyanzuro 9
Kubwange sinabona uko bshima birandenze, gusa Imana ibahaze uburame . Ni ukuri icyaha cyo kwica ntigikwiye yewe have no kubapagani . Uwo mwuka watete abanyarwanda Imana iwubakize . Tubashimiye guhishurirwa nk’uko Imana ishaka .