Umuramyi Aline Gahongayire yateguje abakunzi be indirimbo nshya yo mu rurimi rw’Icyongereza yitwa "God of Miracles"!
Ni indirimbo uyu muramyi agiye gusohora nyuma y’iminsi mike akoranye na Cindy indirimbo yitwa "Wondekura Norwa".
Aganira na Paradise, Aline Gahongayire utazirwa Dr Alga yagize ati: "Iyi ndirimbo ihamya kugira neza ndetse no gukora kw’Imana mbona iteka". Yunzemo ati: "Nubyuka bikemera ni cyo gitangaza gikomeye".
Yanakomoje ku ndirimbo aherutse gukorana na Cindy Marvine avuga ko yashimishijwe n’uburyo abantu benshi bakiriye uyu muririmbyi mushya kuri ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Avuga kandi ko abantu benshi bakomeje kumwandikira bambwira ko bishimiye cyane iyi ndirimbo igaragaramo ubutumwa bushimangira imbaraga z’Uwiteka.
Nyuma yo gushyira hanze ifoto iteguza iyi ndirimbo nshya, abantu benshi bakomeje gutangazwa n’udushya azana muri Gospel dore ko yifotoje muri position Isa n’uko ishusho ya Bikiramariya iba imeze.
Abajijwe imvano y’iyi position n’imyambarire ye, Aline Gahongayire yirinze gusubiza iki kibazo, ahitamo kwifata, ibintu adasanzwe azwiho.
Gusa, ku bakunzi b’uyu muramyi, ibi si bishya kuri bo kuko ni umwe mu banyamideri bakomeye muri iki gihugu akaba rero no mu muziki we usanga azana udushya tutamenyerewe.
Dr. Alga ari mu baririmbyi bambara imyenda ihenze mu muziki kandi aza ku isonga mu baberwa cyane. Amakuru Paradise.rw ifite avuga ko zimwe mu ndirimbo ze usanga imyambarire gusa iba yamutwaye miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.
Iyi ndirimbo ye nshya "God of Miracles", itegujwe mu gihe hashize iminsi mikeya uyu muramyi yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za America mu biruhuko.
Kuba ateguje indirimbo yo mu rurimi rw’Icyongereza byaba bica amarenga yo kujya gutura burundu muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Ubwo yabazwaga iki kibazo yabihakanye yivuye inyuma asubiza ko America ari igihugu yinjiramo akanasohokamo uko ashaka ndetse anavuga ko buri mwaka akunda gufatirayo ikiruhuko.
Yongeyeho ko atari ubwa mbere aririmbye indirimbo mu rurimi rwo mu cyongereza (aha yagarutse ku ndirimbo yitwa "I love the way Jesus loves me".
Iyi ndirimbo yise "God of Miracles" izasohoka mu minsi mikeya, ikaba kimwe mu bimenyetso simusiga bigaragaza ko uyu muramyi uherutse kwegukana umwanya wa 2 mu irushanwa rya "Rwanda Gospel Star Live", atiteguye kurekura Ibendera ry’ubwamikazi.
Aline Gahongayire ari mu bahanzi bake babashije kwegukana ibihembo mu marushanwa yose akomeye abera ku butaka bw’i Nyarugenge nka Groove Award yatwaye mu mwaka wa 2018 ndetse kuri ubu akaba ari mu bahanzi bamaze kumurika Album zigera kuri 7.
Aline Gahongayire agiye gushyira hanze indirimbo nshya "God of Miracles"