× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gukunda no kubaka: Di4Di bavuze impamvu usanga hari ababibamo nabi hakaba n’ababibamo neza

Category: Love  »  October 2022 »  Editor

Gukunda no kubaka: Di4Di bavuze impamvu usanga hari ababibamo nabi hakaba n'ababibamo neza

Hari igihe kigera umuntu akicara akareba ibyo Imana yaremye akanareba icyo yabikoraho se cyangwa yabyongeraho akabona atabifitiye ubushobozi.

Ariko iyo twitegereje tugenda tubona ko ibyo Imana yaremye byose yabiremeye kutubera ubufasha cyangwa ibikoresho byo kugira ngo tubeho Ubuzima bufite intego cyane ko ntekereza ko twese tumaze kubona ko ari ibitizanyo nta nyirabyo urambye bifite ahubwo icyo twabiherewe aricyo gifite uburambe n’umumaro kuruta byo.

Ngarutse kuri ibyo njye naje cyane kwibanda kuri bimwe bijyanye no Gukunda ndetse no Gushaka ngira ibyo mbasha gusobanukirwa ndetse mpora nifuza gusangiza mwese nk’uko njya mbikora rimwe na rimwe mu nyandiko ngenda mbasangiza kuri page yanjye ya Facebook cyangwa Instagram ndetse no mu bitangazamakuru bimwe na bimwe.

Uyu munsi natekereje cyane ku RUKUNDO (Gukunda) no GUSHAKA (Kubaka Urugo) nza gusanga kenshi na kenshi impamvu usanga hari ababibamo nabi hakaba hari n’ababibamo neza, ari uko kenshi hari ababijyamo ariko batabanje kumenya neza ikibibajyanyemo cyangwa se intego nyamukuru yo gutangira urwo rugendo.

Niyo mpamvu uzasanga umuntu umubaza ngo "Wankundiye iki?", akagusubiza ngo umutima mwiza cyangwa ukabona arisetsasetsa akabura icyo avuga kuko akenshi aba yaragukundiye ibirebeshwa amaso akabihuza n’ibimunyura mu mutwe n’uko akabyita Gukunda.

Nyamara hashira igihe runaka ugasanga ibyo yavugaga yagukundiye aribyo avuga nabi ndetse akanavuga ko ntabyo ugira kuko icyo yarebesheje mugihura gishobora guhindurwa na byinshi aba yabonye ku bandi bigahindura imitekerereze ugasanga kubera icyo yarebeshaga ari cyo kimuyobora kikamutwara ku bandi nabo yarebye atyo bikarangira ikitwa GUKUNDA gihindutse GUHARARA.

Mu by’ukuri rero reka mbabwire icyo GUKUNDA ndetse no GUKUNDIRA umuntu icyo ari cyo n’uko nabonye cyagakwiye gufatwa.

1. Gukunda umuntu ni ukwiyemeza kumubera Icyuzuzo ukabanza ukumva ko kuba yari ariho utari mu buzima bwe, hari icyo yaburaga ngo yuzuzwe umunezero bityo ukemera kumwongerera ibyiza wari wifitemo ukabyongera ku byo asanganwe bityo mu buzima bwe akabasha kumva itandukaniro ryo kuba yari wenyine no kuba hari uwinjiye mu buzima bwe.

2. Kwiyemeza ndetse no kumva ko uhereye aho muhuriye ugasubira inyuma,hari ibikomere cg se ibibabaje yanyuzemo biturutse ku mateka,ku muryango se, cyangwa ku ncuti ze maze ukemera kumubera muganga mu buryo bwo gukira ibikomere aho kuba umwunganizi mu kumutera ibikomere ukamurinda n’imbaraga zose ndetse nuko ushobojwe kose kugirango urukundo rwawe rumubere umuti utuma n’inkovu zabyo zisibama bityo wajya umureba ukamubonamo indorerwamo ya Paradizo duhora twese twifuza cyangwa duharanira kubamo.

3. Kugira uruhande rumwe rwo kubaho,buriya iyo Ukunze umuntu kuva ku munsi wa mbere ugomba kwiyemeza kugira uruhande rumwe ubaho ntubeho uhindagurika mu marangamutima niba koko wariyemeje ukwiye kuba ku ruhande rwo gutanga umunezero kabone naho haba habayeho intege nke zituma utabona ibyo watekerezaga bityo bikagutera kumva ko ari wowe motivation uwo ukunda afite yonyine yo gutuma umunezero uhora mu buzima bwe.

4. Burya ubwiza tubona kubo dukunda ku munsi wa mbere ntago buhindurwa nuko Yangannye, Yambaye, Avuze, cyangwa Akosheje,niyo mpamvu mbere ya byose iyo ukunze umuntu ugomba kumutandukanya n’ibyamuhindukaho kuko burya umukunzi wawe cyangwa uwo wakunze biba ari connection itakozwe nawe ahubwo yakozwe n’ugenga wowe ariwe Mana kuko ubuzima bwose tubaho nta kibaho kidafite impamvu kandi ntago Imana yaduha ubutumwa itadufitiye ikizere kimwe nuko no mu buzima busanzwe mubyo duhabwa kuyobora byose bishingira ku cyizere tugirirwa.

Muri macye GUKUNDA ni ukwiyemeza gukoresha Ubuzima bwawe mu kurema umuntu wuzuye kunezerwa ndetse no kuzuza ibyiza byaburaga kuwo Ukunda no guhindura ibyari ibibabaje muri we bigahinduka umunezero bityo akabaho yaagutse muri byose.

GUSHAKA

Gushaka ni bumwe mu buryo bwo gufasha Imana kurema ibyiza kuri iyi Si

1. Ni ukumva ko Imana yakuremanye imbaraga zidasanzwe kandi zatuma nawe hari icyo warema bitewe nicyo uyifuzaho kuko namenye ko iyo dusaba Imana itajya iduha ibyuzuye nkuko tubyifuza ahubwo iduha ibyo gukoramo ibyo twifuza mu buzima.

Umugore cg Umugabo twifuza ntago tumubona uko twamushushanyije ahubwo Imana iguha umuntu wo gukoramo uwo wifuza niyo mpamvu uko uzarema uwo Uzashaka bizahwana nibyo uzahabwa cg uzabona.

Gushaka rero ni ukwiyemeza kurema umuntu ukubereye kandi ukunezeza kuko kuba Imana yarahisemo kuguha uwo mwabashije gukundana kugera kuri iyo ntambwe yo Gushaka,ni uko yari ikwizeyeho ubushobozi bw’uko wabikora,iyo rero ucitse intege ngo kubera hari ibitagenze neza,bivuze ko utari Umutsinzi kuko yaba mu gihugu ndetse no ku Mana burya duhabwa inshingano twizeweho ubutsinzi kandi ntawe uberaho kuba ikigwari.

2. Gushaka ni ukumva ko yaba ibyo wumvise ku bandi;yaba ibyo wabonye ndetse n’ibiriho,wowe uri itandukaniro kuri ibyo kandi ko wowe uri ibuye rishya ry’ibyiza rije kongeraho itandukaniro kandi ruje gushimangira ko Urushako ari umunezero kuko uje nk’intumwa nshya muri urwo rugendo bityo ukiyemeza kubera abandi motivation ndetse n’ikitegererezo ku bari bagiye gusubira inyuma.Intego ikaba gufata akaboko ab’intege nke ukoresheje Urushako rwawe kandi ugaharanira kuba umuhamya w’uko Urugo ari Paradizo kuko ariho Imana yashingiye ibiriho byose.

3. Gushaka ni ukwiyemeza kwaguka muri byose, Mu kubaho; Imyumvire;no kurema,bityo ukumva ko gushaka ari ukujya ku ruhembe rw’imbere mu gushaka ibisubizo ndetse no kuba intangarugero mu kuba intwari n’umwizerwa kuko urushako rutangira muri babili bikarangira mwagukiye impande zose kandi kuba wakubaka neza Urushako rwawe ni nako wakubaka igihugu cyawe ndetse ni nako wageza benshi aheza.

Nsoza mureke twese twiyemeze Gukunda no Kubaka nyabyo kandi bihamye kugirango tugire Umunezero urambye kandi tuzasige isi ari nziza kuruta uko twayisanze.

Ni byiza ko turushaho kuzana umunezero mu ngo zacu aho gukura Umunezero mu ngo tuwujyana hanze yazo kuko bikurura gusenya ibyari byagezweho ndetse bikongera ibibazo bya hato na hato ku badukomotseho.Murakagira Imana n’ingo zibereye igihugu.

Ni umuryango uhora mu byishimo

Di4Di ni Couple ikwiriye kubera urugero benshi

Src: Di4Di Family (Didie Muke & Diane Mwiseneza)

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.