Rev.Pastor Nzanana Fidele, Umuvugizi w’Itorero rya UDEPR IMPINDUKA akayobora PSF muri Cyome ho mu murenge wa Gatumba ndetse akaba n’umwe mu bakorerabushake ba Croix Rouge bo muri Gatumba afite yadutangarije inkuru benshi batazi y’ibyamubayeho mu bihe bishize.
Rev. Nzanana yamaze hafi ukwezi kose afungiye mu kigo cy’inzererezi giherereye ahitwa ku Kabaya nk’uko byagarutsweho mu nkuru nyinshi z’itangazamakuru ndetse binagarukwaho n’umugore we Christine ndetse n’abaturage baturanye n’uyu mugabo bamutabarizaga babinyujije mu Itangazamakuru. Kuri ubu yarafunguwe nyuma yo gukurwa mu inzererezi akajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Rubavu.
Akimara gufungrwa avuye muri Gereza, Rev.Pastor Nzanana Fidele ku itariki ya 14.11.2022 yirukankiye mu rusengero ajya gushimira Imana no kuramutsa abayoboke b’Itorero UDEPR IMPINDUKA ashumbye.
Mu byishimo byinshi abayoboke b’iri torero batangarije umunyamakuru wa Paradise.rw ko bafite umunezero mwinshi wo kongera kubona umushumba wabo, bati: "Imana ishimwe cyane ku bw’Umushumba wacu ufunguwe tukongera kumubona kuko kutamubona hafi yacu byaduteye kwigunga. Kuko hari haradindiye ibikorwa byo gufasha abatishoboye no kugaburira abana bafite imirire itari myiza akora buri wa Gatandatu".
Rev. Nzanana Fidele aganira n’umunyamakuru wacu yavuze ku byamubayeho bikamutera kwirukira mu rusengero ati "Narafashwe njyanwa mu nzererezi ku Kabaya marayo ukwezi kurenga. Naje kuhavanwa njyanwa muri RIB mpamara ukwezi.
Nahakuwe njyanwa muri Gereza ya Rubavu nayo incumbikira amezi asaga 4. Ubu narafunguwe. Naziraga amabuye y’agaciro nasoreye anafite ibyangombwa yitwa ’ambirgonitte’ avamo Litium, ibi byanteye kwihutira mu rusengero gushima Imana no kuramutsa abakirisitu".
Abajijwe icyari kibyihishe inyuma, yavuze ko ari Kampani yitwa NMC imurwanya ati: "Kampani yitwa NMC icukura amabuye y’agaciro yabwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ko umuforoderi witwa Nzanana Fidel acukura amabuye y’agaciro". Ni ibintu ahuza n’uko yanze kubakorera.
Ntibyadukundiye kuvugana na NMC ku bijyanye n’ibyo ishinjwa na Rev. Nzanana. Gusa inzego za Leta zo ziherutse kugira icyo zitangaza ku gufungirwa mu nzererezi k’uyu mupasiteri.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, ubwo yari yabajijwe na Hanganews.com impamvu umugabo wubatse, utuye, uyoboye PSF muri Cyome, uyoboye centre y’ubucuruzi ya Cyome, ukorera Croix rouge amara hafi ukwezi yarashyizwe mu nzererezi, yaasubije ati:
”Ok, ubwo twareba mu bo dufite ko arimo tukareba icyo dukora. Yakomeje agira ati: ”Ni ukureba case ye tukagira icyo tubikoraho”.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco abajijwe iby’iki kibazo aho abaturage bavuga ko ari Polisi yajyanye Nzanana Fidele ahafungirwa inzererezi, icyo Polisi izabikoraho, yaragize ati:”Ni bwo bwa mbere iyo n’inkuru uduhaye turabikurikirana”.
Rev. Nzanana Fidel uheruse gufungurwa, aganira na Paradise.rw yakomeje ashimira ubuvugizi yakorewe n’abanyamakuru. Ati: "Ndashimira byimazeyo itangazamakuru kuko abanyamakuru bankoreye ubuvugizi bamenyekanisha ikibazo cyanjye naho mfungiye mu nzererezi bituma inzego zitandukanye ziza kundeba aho nari mfungiye mu nzererezi ku Kabaya kandi byatanze umusaruro".
Nzanana Fidele mu cyizere afitiye ubutabera arifuza ko bwo n’izindi nzego bamuhesha amabuye y’agaciro yambuwe afite agaciro ka Miliyoni magana abiri y’u Rwanda (200.000.0000 Frw).
Rev. Pastor Nzanana Fidèle, ashimira cyane ubuyobozi bwite bwa Leta kuko bwita ku baturage, agashimira byimazeyo Itorero ashumbye UDEPR. Mu buryo bwihariye, araashimira Pastor Kabanda Jean Pierre, Pastor Kanani Jean Baptiste, Pastor Uwumuhoza Aimable na Pastor Kubwimana Gilbert.