× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Igitaramo cya Les Stars du Théâtre kigiye kwigisha urubyiruko urukundo nyarwo no kwirinda uburyarya

Category: Drama Teams  »  February 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Igitaramo cya Les Stars du Théâtre kigiye kwigisha urubyiruko urukundo nyarwo no kwirinda uburyarya

Itsinda Les Stars du Théâtre ryateguye igitaramo gikomeye kizaba ku wa 28 Gashyantare 2025, mu nzu mberabyombi (Main Auditorium) ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, kuva saa 7:00PM kugera saa 11:00PM.

Iki gitaramo ntikizaba icyo kwidagadura gusa, ahubwo kizaba icyo kwigishirizwamo. Nubwo kitari icy’iyobokamana, kizibanda ku kwigisha abantu indangagaciro nziza zirimo izo kugira urukundo nyakuri, kwemera Imana no kwitandukanya n’uburyarya

Les Stars du Théâtre: Itsinda rikomeye mu gukebura urubyiruko
Les Stars du Théâtre ni itsinda ry’abanyeshuri ryashinzwe mu mwaka wa 1997 muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (ubu yabaye Ishami rya Huye).

Iri tsinda ryavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igihe abantu bari bakiri mu gahinda n’ubwigunge. Muri icyo gihe, abanyeshuri bamwe bibumbiye hamwe bashinga iri tsinda kugira ngo bifashishe ikinamico mu gususurutsa no kwigisha rubanda. Bamwe mu baritangije barimo Diogène Ntarindwa uzwi nka Atome.

Uko imyaka yagiye ishira, abanyeshuri bashya bagiye baryinjiramo, rigenda rikura, ndetse mu 2006 ryongera kwamamara cyane ubwo ryinjirwagamo n’abakinnyi nka Beni Nganji na Samuel Imananishimwe.

Nubwo Les Stars du Théâtre atari itsinda ry’iyobokamana, rifite uruhare rukomeye mu gukebura no kwigisha rubanda ku bijyanye n’indangagaciro, harimo n’izishingiye ku kwemera Imana.

Igitaramo kizibanda ku kwigisha urukundo nyakuri

Kubwimana Samson, ushinzwe itangazamakuru muri Les Stars du Théâtre, avuga ko intego y’iki gitaramo ari ugufasha urubyiruko kumenya icyo urukundo nyakuri ari cyo, aho gukunda hashingiwe ku nyungu z’ibintu.

Yagize ati:
"Urukundo rusigaye ruba mu bantu rwuzuye uburyarya. Abantu bajya kure y’Imana, bagakora ibyaha babizi, bakuruwe n’irari ry’ibyo babona. Muri rusange, intego ni ugushishikariza urubyiruko kugira urukundo nyarwo rudashingiye ku bintu ibyo ari byo byose."

Igitaramo kizaba kigizwe n’ibice byinshi, harimo abahanzi batandukanye, ariko ubutumwa nyamukuru buzanyuzwa mu ikinamico izahakinirwa.

Inguni y’Ingaru: Imwe mu makinamico yigisha ukuri n’ingaruka z’uburyarya bw’abitwikira Bibiliya n’amasengesho
Mu rwego rwo gukomeza gukebura rubanda, Les Stars du Théâtre yakoze ikinamico yitwa Inguni y’Ingaru, yanditswe na Iradukunda Leonard.

Iyi kinamico ivuga inkuru y’umukobwa witwa Anike wari uzwi nk’Umukristo usenga cyane, ariko mu ibanga rikomeye akaba ari mu bikorwa by’ubusambanyi n’umwarimu we, igihe bagiye mu masengesho.

Ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, bigaragaza uko uburyarya no kwihisha inyuma y’ukwemera (muri Bibiliya no mu masengesho) bidafite ishingiro bishobora gutuma umuntu arushaho kugwa mu ngeso mbi.

Abayumvise binyuze ku muyoboro wa YouTube wa Les Stars du Théâtre bavuze ko yabafashije gutekereza ku buzima bwabo, ikabafasha gusobanukirwa ko ukwizera nyakuri atari amagambo gusa, ahubwo ko ari uguhitamo kubaho mu kuri.

Impamvu igitaramo kizaba icyo kwigisha kuruta kwidagadura
Kubwimana Samson avuga ko impamvu nyamukuru yo kwitabira iki gitaramo atari uguseka cyangwa kwishimisha gusa, ahubwo ari ukwiga.

Ati:
"Ikintu cya mbere gikwiriye gutuma umuntu yitabira iki gitaramo ni ukugira ngo azige uko urukundo rwa nyarwo rukwiriye kuba rumeze. Umuntu wese uzaza azibonera ibyo urubyiruko rwishoramo, abone n’igisubizo cyiza cy’uko ibibi byakosozwa ibyiza."

Iki gitaramo kizerekana uko urubyiruko rujya mu ngeso mbi kubera ibishuko by’isi, ariko banerekwe uko bashobora guhinduka no kugira ubuzima bwiza burimo ubumuntu n’urukundo rudahungabanywa n’inyungu z’akanya gato.

Kuki Umukristo yacyitabira?
Nubwo Les Stars du Théâtre atari itsinda ry’iyobokamana, rikora ku buzima bw’abantu bose, harimo n’abemera Imana.

Rikomatanya abanyamuryango bava mu madini atandukanye, harimo Gatolika, ADEPR, n’ayandi.
Iki gitaramo ni amahirwe yo kunguka ubumenyi bwimbitse ku rukundo nyakuri, kwirinda uburyarya no gufata imyanzuro myiza yo kubaho ubuzima bufite intego nziza.

Niba wifuza gutekereza ku rukundo nyarwo, kwiga ku ngaruka z’uburyarya no kubona uko umuntu ashobora kugenda mu rumuri, ukaba ushobora kugera aho kizabera, dore ko kwinjira bizaba ari ubuntu, iki gitaramo ni umwanya mwiza wo kubona ubutumwa bukubaka no gukomeza inzira y’ubuzima bufite intego.

Uku ni ko biba byifashe mu myitozo. Iki gihe bakinaga ikinamico bise ’Inguni y’Ingaru’

Nyuma yo kwigishwa binyuze mu ikinamico, bazidagadura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Waaaaw byiza cyane kbx kd tuzaba duhari

Cyanditswe na: cyuzuzo yvette   »   Kuwa 23/02/2025 08:56

Turabakunda kdi ikigaragara nuko icyi gitaramo cyizaba gifite umwihariko wacyo🔥🔥🔥

Cyanditswe na:   »   Kuwa 23/02/2025 02:30

Iki gitaramo ndagikunze cyane kuko harimo inyigisho zagufasha gukunda ,kubaha ndetse no kubana n’abandi mu buryo bunogeye ijisho. Rero kuri nge ndumva nakangurira buri umwe kuza akihera amado ibirori

Cyanditswe na: NSHIMIYIMANA isaïe   »   Kuwa 22/02/2025 13:24