Ni gake uzabona umugabo w’igikwerere cyangwa abagore b’amajigija bafata umwanya bakajya mu nzu zitunganya umuziki (studio), bagakora indirimbo.
Umuhanzi Harerimana Etienne uvuka mu Karere ka Rutsiro, yatangiye kugera ku nzozi ze zogukorera Imana binyuze mu bihangano yateguye kuva mu mwaka wa 2007.
Paradise iganira n’uyu muhanzi, yadutangarije ko amaze igihe aririmba, ariko yabuze umufata ukuboko. Harerimana agira ati: "Nitwa Harerimana Etienne, natangiye kuririmba mu mwaka wa 2007, ariko gutera intambwe biracyangora cyane "
Uyu muhanzi akomeza avuga ko atacitse intege, yakomeje kwirwariza kugeza aho yakoze indirimbo z’amajwi. Agira ati: "Bitewe n’aho ntuye n’amikoro make sinacitse intege, mu mwaka wa 2017 nakoze indirimbo eshatu, nongeye gukora indi 2022 itari iya Gospel."
Uyu muhanzi Etienne arashimira umunyamakuru wa Paradase wamuhuje n’Itorero Living Word Temple rikorera i Save mu Karere ka Gisagara, aho yitabiriye igiterane cyarimo Sauti Hewani Ministries.
Ikindi ni uko ubu ari gukora indirimbo ivuga ku matora, aho ikiri gutunganywa neza, akaba asaba ubufasha ku bamutera agacumu k’ubumwe, agakorera Imana ku bw’impano yahawe.