Umuhanzikazi Gisa Claudine ukomoka mu Karere ka Musanze, ndetse usengera mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Muhoza, yashyize hanze indirimbo nshya yise ’Komera’.
Gisa Claudine ni umukobwa w’umuhanzikazi ufite ijwi ryiza rikurura abumva ibihangano bye akaba aririmba indirimbo ziramya lmana ndetse zikanayihimbaza. Ni umwe mu bakobwa bazamutse neza cyane ndetse yakiranywe yombi mu kibuga cya Gospel ku bw’icyanga cyuje mu ndirimbo ze kuko zikora ku mitima ya benshi.
Kuri uyu 26 Gicurasi 2024 ni bwo Gisa Claudine yashyize hanze indirimbo yise "Komera". Ni indirimbo ya Kane y’uyu muramyikazi aho yaraherutse gushyira hanze iyo yise "Shimwa".
"Komera" ni indirimbo yuzuyemo amarangamutima menshi yakababaro ndetse aho yihamganisha abantu bari mu bibazo, ibatera ibyiringiro byuko hari ubutabazi.
Avuga ku ijoro ry’umubabaro ko ariho yaboneye ubutabazi ndetse ko nigihe yashobewe ariho yaboneye Yesu akamwereka inzira, ndetse akomeza avuga ko Yesu yamuhanaguye amarira akamuha indirimbo y’ishimwe.
Uyu muramyi mu biganiro byinshi yagiye agirana n’itangazamakuru avuga ko kuririmba ari impano yavukanye, akurira mu itorero ndetse igenda irushaho gukura hamwe n’lmana.
Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo yise "Nabonye lneza" akurikizaho", "Aho wansize" ndetse na "Shimwa". Iyi yise "Komera" ibaye indirimbo ye ya Kane.
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA GICA CLAUDINE
Gisa Claudine akomeje gukorana imbaraga nyinshi mu muziki