Ku munsi wa Pentekote, umuramyi Arsene Tuyi yakoze igitaramo cy’amateka cyaranzwe no kwibutsa abakitabiriye ubusobanuro bwa Pentecote.
Iki gitaramo cyatangiye saa kumi n’imwe zo mu Rwanda, cyabaga ku nshuro ya Kane dore ko ari igitaramo ngarukamwaka. Uyu mwaka kikaba cyaritiriwe Alubumu nshya uyu muramyi ari gutegura yise "Ishyanga rihiriwe".
Ni igitaramo cyitabiriwe n’abaramyi bafite amazina aremereye muri Gospel barimo Gaby Kamanzi wakomewe amashyi menshi, Ndasingwa Chryso, Christian Irimbere n’umunya Ghana, Akosua Pokua.
Iki gitaramo cyabereye mu rusengero rw’abanyamerika rwa Christian Life Assembly (CLA) ruherereye i Nyarutarama. Cyabaye kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023.
Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe zuzuye ubwo umuhanzi Ndasingwa Chryso yuriraga uruhimbi akaririmba indirimbo "Ndakwihaye" ndetse n’izindi.
Saa kumi n’imwe na 47, yahise aha micro Gaby Kamanzi wari wambaye neza cyane. Gaby yatangiye abwira abitabiriye iki gitaramo ati: "Imana ikunda surprise kuko uko biri kose Imana iradukunda". Yahise aririmba "Yesu arankunda" akomerwa amashyi n’abitabiriye igitaramo.
Nyuma y’iyi ndirimbo yahise azamura isengesho abohoza ikirere kitari kimeze neza mu buryo bw’Umwuka.
Nyuma yo kubohoza iki kirere, Gaby Kamanzi yahise aririmba izindi ndirimbo 3 zasojwe n’indirimbo "Amahoro". Iyi ndirimbo yatumye ibintu bihinduka abari bicaye bose barahaguruka bamufasha kuyiririmba, ubanza hasigaye gusa abarwaye umugongo.
Gaby Kamanzi yahise aha ikaze Christian Irimbere nawe wishimiwe n’abitabiriye iki gitaramo ahanini bitewe n’indirimbo iri mu Cyongereza n’Igiportugais yitwa "Obrigado".
Nyuma yo kwakira Christian, humvikanye amajwi y’abantu bari bicaye mu gihande cyo hagati ahegereye igipande kireba mu kabuga ka Nyarutarama, bavugaga bati, "Turashaka Jemimah, Jemimah ari hehe?".
Mbibutse ko Jemimah ari umuhanzikazi utuye muri Uganda ufite imyaka 11. Ni umwana ufite impano itangaje, akaba ari umunyarwandakazi kuko avuka kuri Se w’umunyarwanda na nyina w’umunya-Uganda-kazi. Uyu mwana ukomeje kwiharira ibihembo muri Uganda, byari byavuzwe ko azaririmba muri iki gitaramo.
Uyu muhanzi wari umaze hafi icyumweru mu Rwanda mu mishinga itandukanye irimo ibiganiro ku maradiyo na television, byari byatangarijwe mu rubuga rwa All Gospel Today ko ari buririmbe muri iki gitaramo ndetse abantu batandukanye bari batangiye kubipostinga kuri status zabo za WhatsApp, n’ubwo atari kuri affiche.
Andi makuru dufite twahawe na bamwe mu bakunzi ba gospel avuga ko baguze amatike bifuza kubona uriya mwana aririmba live. Icyizere cyabo cyaje kuraza amasinde dore ko byaje kugaragara ko atari mu gitaramo, n’ubwo bamwe mu bantu bibwiraga ko baba bamuhishe muri rideaux kugira ngo aze kugera ku ruhimbi atunguranye.
Ubwo Arsene Tuyi yazaga ku ruhimbi, hari n’abajujuraga bati, ’ubanza wa mwana aje’. Gusa amakuru Paradise.rw yabashije gukurura ikayakura ahantu hizewe, avuga ko ibiganiro bitagenze neza hagati ya Tuyi ndetse n’abahagarariye uyu mwana.
Ibi byatumye uyu mwana akurwa ku rutonde rw’abagomba kuririmba, bikaba bivugwa ko bitashimishije abahagarariye uyu mwana. Hahise habaho ibiganiro byihuse, uyu mwana aza kuririmba mu kindi gitaramo cyateguwe na Foursquare Gospel Church iyobowe na Bishop Dr Masengo Fidele.
Arsene Tuyi yinjiye ku ruhimbi mu buryo budasanzwe. Abari kuri Protocol babanje kuzimya amwe mu matara ndetse abantu benshi batungurwa no kumubona ku ruhimbi. Uyu musore wari wambaye neza cyane, yakiranywe amashyi y’urufaya, nawe ntiyigeze atenguha abitabiriye igitaramo abanywesha ku isoko ifutse.
Uyu musore uzwiho ubuhanga mu kuririmba live ndetse n’imyandikire, yabanje kuzamura isengesho mbere yo kuririmba.
Nyuma y’isengesho yaririmbye indirimbo zitandukanye zirimo "Warahabaye", "Calvary" ndetse n’izindi. Ubwo yaririmbaga indirimbo "Umujyi w’amashimwe", iyi ndirimbo yanyeganyeje umujyi wa Kigali, cyane cyane mu nyikirizo igira iti: "Nimuze tunyeganyeze uyu mujyi n’amashimwe".
Arsene Tuyi yaje kwakira umunya -Ghana, Akosua Pokua wahise aririmba indirimbo zirimo "Way Maker" ndetse n’izindi. Yyanyuzagamo agatanga ubuhamya aho yatambukije ishimwe ryo kwitwa umubyeyi w’abana batatu nyuma yo kubwirwa n’abaganga ko atazigera abyara.
Umwanya wo kugabura ijambo ry’Imana wayobowe na Pastor Elisha Masasu umuyobozi wa ERC Gikondo. Yabwirije ijambo ry’Imana riri muri Yoweli 3:1 “Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa".
Yigishije ku mumaro w’Umwuka Wera ndetse n’ubusobaburo bwa Pentekote. Nyuma yo kumva ijambo ry’Imana, Arsene Tuyi yaririmbye izindi ndirimbo zitandukanye, ashimira abitabiriye igitaramo ndetse abasabira umugisha.
Gaby yanejeje abitabiriye iki gitaramo
Arsene Tuyi yahembuye imitima ya benshi