× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bugesera: Ni ubwa mbere mu mateka igiterane cyitabiriwe n’uruhumbirajana, Meya arabwiriza, tombora irasubikwa!

Category: Crusades  »  July 2023 »  Sarah Umutoni

Bugesera: Ni ubwa mbere mu mateka igiterane cyitabiriwe n'uruhumbirajana, Meya arabwiriza, tombora irasubikwa!

"Bugesera Miracle Gospel Harvest" ni igiterane gikomeye kiri kubera kuri Stade ya Bugesera kuva kuwa Gatanu tariki 14 Nyakanga kugeza ku cyumweru tariki 16 Nyakanga 2023. Mu kinyarwanda bisobanuye "Ibiterane by’Ibitangaza n’Umusaruro".

Ni ibiterane byateguwe na A Light to the Nations Africa Ministries, aLn, - umuryango w’ivugabutumwa uyoborwa ku Isi na Dr. Dana Morey naho muri Afurika ukaba uyoborwa na Dr Ian Tumusime usanzwe ari Umuyobozi w’Itorero Revival Palace Church (RPC) muri Bugesera.

Igiterane cya Bugesera cyanditse amateka yo kuba icya mbere kitabiriwe bitangaje mu Karere ka Bugesera. Ni cyo cya mbere cyitabiriwe n’umubare munini cyane mu mateka y’aka Karere nk’uko Paradise.rw tubicyesha ubutumwa aLn yanyujije kuri Facebook. Hari abantu benshi cyane buzuye imbuga iri kuri stade ya Bugesera.

Mu Karere ka Bugesera, iki giterane cyafunguwe ku mugaragaro na Mayor w’aka Karere, Mutabazi Richard. Cyatangiye saa 14h40, kiririmbamo amakorali arimo Mass choir, Light Choir ibarizwa mu Itorero Revival Palace Church na Korali Jyana Umucyo yo mu Itorero ADEPR Rugarama.

Ibi biterane bibanzirizwa n’ibikorwa binyuranye byo gufasha abaturage batishoboye!

Muri Nyagatare bubakiye inzu abatishoboye basana ibiraro banakora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge. Hatanzwe moto 10 ku bavugabutumwa, hatomborwa moto, amagare abiri, televiziyo, telefone n’ibindi.

Muri Bugesera, aLn yatanze ubwisungane mu kwivuza, yubakira inzu abaturage batishoboye, batanga ibiribwa ku bana bafite ubumuga bizamara umwaka wose, bakora isiganwa ry’abanyonzi ryatanzwemo moto, n’ibindi.

Iki giterane cya Bugesera kiri kuba gikurikira icyabereye i Rukomo kuwa 07-09 Nyakanga 2023, kitabiriwe n’abarenga ibihumb 180 mu minsi itatu, ni ukuvuga ko ku munsi habaga hari abarenga ibihumbi 60. Ni igiterane cyatanze umusaruro ukomeye kuko benshi bakiriye agakiza abandi bakira indwara zitandukanye nk’uko babyitangiyemo ubuhamya.

Tugaruke ku giterane cya Bugesera

Nyuma y’uko amakorali twavuze harugu avuye kuri stage hakurikiyeho umuhanzi Uwiringiyimana Théogene uzwi nka Theo Bosebabireba, aho yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Kubita utababarira’ yasabwe n’abantu benshi cyane bitabiriye iki giterane.

Yakurikiwe n’Itsinda rya Gisubizo Ministries ishami rya Kigali, aho ryaririmbye indirimbo imwe gusa bise ‘Nguhetse ku mugongo’ ishimisha ibihumbi by’abantu bari bitabiriye iki gitaramo. Bakurikiwe n’Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania Rose Muhando, nawe waririmbye indirimbo ebyiri zirimo ’Nibebe abantu’ yerekwa urukundo rwinshi.

Ahagana saa 16h18′ ni bwo uwari uyoboye iki giterane yakiriye ku rubyiniriro Umuyobozi wa Palace Revival Church, Pastor Dr. Tumusime nawe yakira inzego za Leta zari zihari, maze aherako yakira Umuvugabutumwa Ev. Dr Dana Morey abwiriza ijambo ry’Imana.

Kuri uyu munsi wa mbere mu karere ka Bugesera, Dana Morey yigishije ibihumbi by’abantu ubutumwa bwiza bushingiye ku kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ndetse no gusengera indwara zitandukanye, zimwe Imana izikiza abantu.

Dana Morey yavuze ko anezerewe no guhura n’abatuye Nyamata no mu bindi bice bya Bugesera. Ati “Ni byiza, muri beza. Nategereje igihe kinini kubabona rero twamaze kuhagera, Tugiye kugira ibihe byiza muri iyi minsi ibiri iri imbere. Ni bande biteguye kwakira ibitangaza.”

Mu batanze ubuhamya bwabo ko Imana yabakijije, harimo Umugore wari waje afite ikibazo cy’ubumuga bwo kutumva, wasobanuye ko ugutwi kumwe atumvaga, ukundi akumva mu buryo bumugoye, maze atangaza ko yakize neza ndetse ari kumva neza.

Uretse uwo kandi, hari n’abandi bakize imigongo, abavuye abakize indwara zo munda baje batonekara, abakize amaboko yabo atakoraga neza ndetse n’abandi barenga 87 bashakaga gutanga ubuhamya bw’ibyo Imana yabakoreye, bakazitirwa n’igihe cyari cyagiye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yatangaje ko yashimishijwe n’iki giterane, asaba abaturage bakitabiriye kubana neza, gukomeza gukizwa neza, ashimira Ev. Dr. Morey Dana wazanye inkuru nziza ya Yesu Kristo ku bantu ibihumbi batuye i Bugesera.

Yagize ati: “Ndashimira kandi nakire umuvugabutumwa ndetse n’abo bazanye mbakiriye hano, Dr. n’umufasha we, ndabakiriye kandi turishimye kubwanyu. Baturage mwitabiriye iki giterane, reka mbasabe twirinde amakimbirane mu miryango;

Tubyirinde, abenshi twakiriye ijambo, abandi agakiza kandi ijambo ry’Imana rivuga ko n’umwakire (Yesu) aba abaye icyaremwe gishya, aho duturuka rero twirinde amakimbirane n’ibindi bibi.”

Meya w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yashimye kandi Perezida Kagame ku bwa sitade y’Akarere ka Bugesera yatumye babasha kwakira igiterane nk’iki. Ati "Kwari ukugira ngo umunsi Dana Morey azaza azabone aho duhurira."

Igiterane cyateguwe na ‘A Light to the Nations Africa Ministries’ kirakomeza kuri uyu wa Gatandatu kugeza ku cyumweru tariki 16 Nyakanga. Kiri kubera mu mbuga iri iruhande rwa Stade ya Bugesera. Ku nshuro yacyo ya mbere cyitabiriwe n’abantu ibihumbi nka 40.

Nk’uko byari byitezwe ko hatangwa impano zitandukanye ndetse zikaba zari zazanywe ahabera iki giterane, siko byagenze ku munsi wa mbere w’iki giterane. Byatewe n’uko amatike atatanzwe ku bantu bose bitewe n’uko hitabiriye abantu benshi cyane mu buryo bwatunguranye.

Amakuru Paradise yakuye ahantu hizewe, avuga ko kuri uyu wa Gatandatu, amatike ari butangwe hakiri kare kandi kuri bose bityo buri wese agire amahirwe yo kujya mu banyamahirwe bashobora kubona impano ya Dana Morey. Byitezwe ko hari butangwe moto ndetse n’amagare.

Mayor wa Bugesera niwe wafunguye iki giterane cy’iminsi itatu

Ev Dana Morey ari gukorera igiterane gikomeye muri Bugesera

Ibihumbi n’ibihumbi mu giterane cya Bugesera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.