× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amerika: Sarah Jakes yabwirije umusatsi we uragwa aho kumera nk’usebye yuzura Umwuka Wera

Category: Amakuru  »  June 2023 »  KEFA Jacques

Amerika: Sarah Jakes yabwirije umusatsi we uragwa aho kumera nk'usebye yuzura Umwuka Wera

Sarah Jakes Roberts umwana wa T.D. Jakes - umushumba ukomeye muri America no ku Isi, yihariye ipaji ya mbere y’itangazamakuru ubwo yabwirizaga mu rusengero rwa Potter’s House muri Dallas, umusatsi we ukagwa imbere y’ibihumbi by’abakristo.

Inkuru dukesha Christian Post, igaragaza ko ubwo uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 34 yabwirizaga, yari yambaye neza yarimbye bigaragarira amaso, ikanzu nziza y’amabara, n’aka jacket ka pink, yambaye na plante nziza mu mutwe. Inyigisho ye yari ifite umutwe ugira uti "Guma mu Mana".

Ubwo Sarah yabwirizaga ni bwo iyi plante ye yaje gufunguka igwa inyuma ye. Yasigaye nta musatsi afite, ahita yuzura imbaraga z’Imana, avuga ko ijambo ry’Imana ari ryiza kuruta imirimbo abantu bishyiraho.

Ariko aho kugira ngo uyu mukozi w’Imana akorwe n’isoni yahise agira ati; "Ndizera ko mutakekaga ko uno ari umusatsi wanjye. Gusa ubu ndabizi neza neza ko ibi byose ntacyo bivuze;

Yaba imisatsi myiza, inkweto nziza ntacyo bivuze, igifite icyo kivuze ni Imana gusa, sinshaka kuboherwa muri iki cyumba, ahubwo nshaka kubaho ndi mu mwanya w’Imana".

Yongeraho ati; "Nimushake mukore ama video, cyangwa ama memes munnyega ntacyo bintwaye, gusa sinaje muri iyi si ngo mbe imbohe yayo, nizeye ko naje muri iki cyumba kugira ngo hagire uwo mfasha kubohoka, ni njye rero ugomba kubanza kubohokera iby’isi".

Yakomeje ati "Kubaha Imana bisa neza. Sinitaye ku byo bamvugaho kuko sinitaye kuko ngombwa kugaragara uko ariko kose mu mwanya Imana inshakaho, imbaraga zo kugira ngo Imana ikwihishurire muri iyi si mbi bisaba ko wambara ukwiringira Imana ukirengagiza uko byaba bigaragara kose mu muso y’abandi".

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.