× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ev. Dana Morey agiye gukorera ibiterane by’amateka muri Kirehe na Ngoma bizaririmbamo Theo na Muhando

Category: Ministry  »  17 January »  Jean d’Amour Habiyakare

Ev. Dana Morey agiye gukorera ibiterane by'amateka muri Kirehe na Ngoma bizaririmbamo Theo na Muhando

Umuvugabutumwa w’umunyamerika ukoreshwa n’Imana ibitangaza bitandukanye, Ev. Dana Morey, agiye kongera gukorera ivugabutumwa mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Kirehe na Ngoma. Ni nyuma y’uko umwaka ushize wa 2023 yakoreye ibiterane muri Nyagatare na Bugesera, hose akaba ari mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ku Cyumweru, ku itariki 14 Mutarama 2024, hatangijwe ibiterane bigiye kumara amezi abiri byiswe "Ibiterane by’Umusaruro no Kubokoka", bikaba byarateguwe na A Light to the Nations (aLn) iyoborwa na Dana Morey. Biri kubera mu turere twa Ngoma na Kirehe two mu Ntara y’Iburasirazuba, hakiyongeraho n’Umurenge wa Kayonza wo mu Karere ka Kayonza.

Iki gikorwa cyo gutangiza ibi biterane bizamara amezi abiri, ni ukuvuga kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe, nk’uko Rev Baho Isaie ushinzwe igenzura n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo (Coordinator) yabitangarije Paradise.rw, cyitabiriwe n’abarimo abahagarariye Polisi, abahagarariye ingabo na Visi Meya mu rwego rw’ubufatanye.

Ibi biterane bizagenda bibera muri buri murenge ugize utu turere no mu bigo by’amashuri. Mu baturage basanzwe hazabaho gufashwa ku batishoboye, kwigishwa ijambo ry’Imana, ubukangurambaga mu rubyiruko mu kwirinda ibiyobyabwenge n’ubusambanyi, kwigishwa gushyira Imana mu mwanya wa mbere no kubasengera.

Mu mashuri, buri kigo cyose cyo muri iyi mirenge nta na kimwe kivuyemo, bazagerwaho n’ibi biterane babakangurire kwiga cyane, kwirinda ibiyobyabwenge, kwirinda ubusambanyi ari na bwo soko yo gutwara inda zitateganyijwe no kuzitera, gushishikarizwa kugira ikinyabupfura no gushyira Imana imbere, kubasengera no kubaha impano.

Izo mpano zirimo imipira yo gukina mu mukino w’amaguru (Football) n’umukino w’amaboko (volleyball) mu rwego rwo guteza imbere siporo mu banyeshuri. Ibi bikorwa bari kubifatanya n’amatorero yose kandi abazagenda bahinduka bakareka gukora ibyaha nk’uko Rev. Baho Isaie abitangaza, hari abapasiteri biteguye kuzabafasha kugira ngo inshuti mbi zitazabashuka bakava mu kwizera bakabisubiramo.

Bazatozwa, bagirwe inama banasengerwe mu biterane bito bito bizagenda bibera muri buri murenge. Nyuma yabyo hazaba igiterane kinini cyane kizabanza kubera mu Karere ka Kirehe ahitwa Nyakarambi, ku itariki 7,8,9 na10 muri Werurwe. Mu Cyumweru gikurikiraho ni bwo bazagera mu Karere ka Ngoma ahitwa Sake basoze ibiterane byose.

Bazaba bari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo Rose Muhando, Theo n’abandi benshi bazabyitabira Coordinator wabyo Rev. Baho Isaie atashatse kuvuga amazina. Gusa amakuru dufite ni uko aho ibi biterane bibera, aLn ikunze guha amahirwe abahanzi baho n’amakorali, bagafatanya n’iteraniro guhimbaza Imana.

Muri ibi biterane, hatangwa impano zirimo Inka, Moto, amagare, firigo, telefone n’ibindi. Bikorwa binyuze muri tombola aho buri wese witabira ahabwa akapapuro kariho nimero, nyuma igiterane kirimo kurangira bagafata nimero z’udupapuro tw’abantu bose bakazishyira hamwe, bagahamagara umwana muto agafatamo ako ashaka, ufite nimero ihuye n’iri kuri ako gapapuro akaba asekewe n’amahirwe.

Rev. Baho Isaie yasoje abwira Paradise.rw ko ari umugisha ukomeye cyane ku baturage bo muri utu turere kuko bazabona uburyo bwo kugera amahoro mu Bwami bw’Ijuru. Ku rwego rw’Afurika, Light to the Nations iyoborwa na Pastor Dr. Ian Tumusime, naho ku rwego rw’isi ikaba iyoborwa na Ev. Dana Morey.

Ev. Dr. Dana Morey, ni umuvugabutumwa w’umunyamerika washinze ndetse akaba n’Umuyobozi ku rwego rw’isi wa “A Light To The Nations”. Ikintu cya mbere ashyiraho umutima ni ivugabutumwa aho afite umutwaro wo kwamamaza Yesu mu bihugu byose byo ku mubumbe w’Isi cyane cyane Afrika.

Amaze gukorera ibiterane mu bihugu byinshi bya Afurika, Amerika y’Epfo, Pakisitani, mu Buhinde no mu Burayi bw’Uburasirazuba. Kandi aha hose ahava abantu batabishaka kubera kumwishimira cyane. Amakuru avuga ko nava i Burundi, azahita yerekeza muri Uganda mu ntangiriro za 2024.

Kuva mu mwaka wa 1986, Ev. Dr Dana Morey aryohewe cyane n’urushako, aho yashyingiranywe na Karman Morey. Mu mwaka wa 2018 ni bwo yahawe impamyabumenyi y’Ikirenga mu ivugabutumwa "Doctorate of Ministry" yakuye muri Lviv Theological Seminary.

Dana Morey aherutse gutangaza ko ashaka kugura ubutaka mu Rwanda kuko yahakunze cyane. Ni Umubitsi akaba n’Umunyamabanga w’Inama y’Ubuyobozi ya "One God – One Day – One Africa" ihuriwemo n’abakozi b’Imana barangamiye kugeza ubutumwa bwiza muri Afrika mu ntero igira iti "Dufatanyije twagera kuri Afrika".

Uburasirazuba bw’u Rwanda bugenderewe na Mwuka Wera

REBA HANO HEPFO AMAFOTO MENSHI AGARAGAZA UKO BIMEZE I KIREHE NA NGOMA MU KWITEGURA IBITERANE BY’AMATEKA BYA EV. DANA MOREY BIGIYE KUHABERA

Ubwo ibikamyo birimo ibyuma bizakoreshwa muri ibi biterane byari bihagurutse mu Busegera ku cyicaro cya aLn byerekeza mu Turere twa Kirehe na Ngoma

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.