× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ese ’kugurisha ubuhanuzi’ ni icyaha? Dore icyo Bibilia ibivugaho

Category: Ministry  »  2 days ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ese 'kugurisha ubuhanuzi' ni icyaha? Dore icyo Bibilia ibivugaho

Umwe mu bakunda Paradise nk’uko ifi ikunda amazi, aherutse kutwandikira atubaza ati "Ese ’Kugurisha ubuhanuzi ni icyaha"? Yadusabye kumuha ubusobanuro twifashishije Ibyanditswe Byera.

Aka ni akanya ko kumubwira nti: "Mwana wajye tora agatebe ubundi wicare wige, kuko mu myaka maze mu isi y’abazima nize byinshi kandi n’uyu munsi ndacyari mu ishuli, ibyo ni byo bizatuma ugwiza akamero k’ubwenjye. Imana izabigufashemo."

Gusa mbere ya byose, menya ko ijambo "Ubuhanuzi" bisobanuye ko ari ijwi ry’Imana rinyuze mu muhanuzi. Gusa nanone, ntabwo iteka Imana ivuga inyuze mu muhanuzi (akenshi iyo tuvuze ubuhanuzi benshi bumva umuntu uvuga mu ndimi, utitira).

Ubusanzwe umurongo mugari Imana yashyizeho wo kuvugana na buri wese ni ijambo ry’Imana. Gusa ariko ijya ivugana n’abantu bayo binyuze no mu nzozi. Turagerageza kugaragaza aho Imana yifashishije iyo mirongo yose igamije gutanga ubutumwa runaka.

Yoweli 3:1 “Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. Iri jambo ubwabyo riragaragaza ko umwuka w’Imana akorana n’Impano yo guhanura,kwerekwa no kurota.

Duhereye ku kurota,Hari abantu bagiye bavugana n’Imana binyuze mu nzozi.Urugero Yakobo wasuwe n’abamarayika b’Imana binyuze mu nzozi ubwo yerekezaga i Padanaramu.

Izi nzozi zaje mu buryo bw’Ihumure aho Imana yashakaga kumumara ubwoba doreko yahungaga umuvandimwe we Esawu yerekeza I Padanaramu.Ikindi,Imana yamuhaye amasezerano.

(Itangiriro 28:12) Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho.)

Undi muntu wavuganye n"Imana binyuze mu nzozi ni Pawulo. Imana yamugendereye mu nzozi imusaba kujya gutabara ubugingo bw’abatuye I Makedoniya ababwiriza ubutumwa bwiza:

Ibyakozwe n’Intumwa 16:9 "Nijoro Pawulo ararota, abona umugabo w’Umunyamakedoniya ahagaze amwinginga ati “Ambuka uze i Makedoniya udutabare.”

Hari n’abandi benshi tutarondoye!!

Mu bihe bitandukanye,Imana yagiye yifashisha abahanuzi ,Imana ikabavugiramo (abahanuzi bahanura mu ndimi z’umuriro).

Urugero,umuhanuzi witwaga Agabo wahanuye inzara ndetse yahanuriye Pawulo ko agiye gufatirwa i Yerusalemu akabohwa.

Ibyakozwe n’Intumwa 21:10-11 "Tugitinzeyo iminsi, haza umuhanuzi witwaga Agabo avuye i Yudaya. Ageze aho turi, yenda umushumi wa Pawulo awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati “Umwuka Wera avuze ngo ‘Nyir’uyu mushumi ni ko Abayuda bazamubohera i Yerusalemu, bamutange mu maboko y’abapagani.’ ”

Rero hejuru y’ubwo buhanuzi,Haza ijambo ry’Imana,Kuko n’ikimenyimenyi,niryo twifashishije mu kugaragaza ubwo buhanuzi bwose bwavuzwe haruguru.

Ikibazo abantu benshi bakerensa ibyanditswe byera ahubwo bakizera ubuhanuzi bunyuze mu bahanuzi bavuga mu ndimi, nzozi, mu mayerekwa. Nyamara bakirengagiza ko umuhanuzi ashobora kuvangirwa, uwerekwa akavangirwa, urota akarota inzozi zidaturutse ku Mana, riko ijambo ry’Imana niwo murongo wizewe 100% Imana ivuganira n’abantu bayo.

Ushaka kugirango ndabeshya,azanyarukire za Kanyarira,Kizabonwa,Saruheshyi,Rwabudigu n’ahandi .....Uzasanga abantu benshi buzuye imisozi bagiye kumva icyo Imana ibavugaho, bitwaje Bibilia cyangwa bazisize!!! Yewe hari n’abo njya numva ngo bagiye Kwa Manivuga kwibariza!!!!

Nyamara ariko bamwe birengagiza ko mu bahanuzi habamo na ba sedekiya bicurishirije amahembe y’ibyuma (abahanuzi b’ibinyoma bahuriza Hamwe guhanura amagambo ahanurira ibyiza atavuye ku Mana).

Nyamara haranditswe ngo "Uwiteka aramubaza ati ‘Uzamushukashuka ute?’ Na we ati ‘Nzagenda mpinduke umwuka w’ibinyoma mu kanwa k’abahanuzi be bose.’ Na we aramusubiza ati ‘Nuko uzamushukashuke, kandi uzabishobore. Genda ugire utyo.’ 1 Abami 22:22

Ibyerekeranye no kugurisha ubuhanuzi

Umukonikoni witwaga Simoni niwe wigeze kuzana ifeza ashaka kuziha Paulo ngo amuhe impano ya mwuka wera kugirango ahabwe ububasha ngo uwo azarambikaho ibiganza ahabwe mwuka wera.

Paulo yanze izi feza kuko byanditswe ngo " Ibyakozwe n’Intumwa 8:20 "Petero aramubwira ati “Pfana ifeza yawe, kuko wagize ngo impano y’Imana iboneshwa ifeza.

Ibyakozwe n’Intumwa 8:21 "Nta mugabane haba n’urutabe ufite muri byo, kuko umutima wawe udatunganiye Imana.

Intumwa Pawulo umwe mu bahanuzi bakomeye babayeho yigeze guhugura abashumba bo muri Efeso ababwira kubyerekeranye no gukoresha Impano bahawe harimo n’ubuhanuzi aho yababuzaga kuzigurisha abasaba gukoresha amaboko yabo abasaba kumufataho icyitegerezo.

Yagize ati: " Sinifuje ikintu cy’umuntu wese, ari ifeza cyangwa izahabu cyangwa imyenda. Ubwanyu muzi yuko aya maboko yanjye ari yo yankenuraga ibyo nkennye, n’abo twari turi kumwe.

Nababereye icyitegererezo muri byose, yuko ari ko namwe mukwiriye gukora imirimo ngo mubone uko mufasha abadakomeye, no kwibuka amagambo Umwami Yesu yavuze ati ‘Gutanga guhesha umugisha kuruta guhabwa.’ ” Ibyakozwe n’Intumwa 20:33-35

Aha yungaga mu ijambo rya Kristo aho yavuze ati: "Umuhanuzi Yesaya wahanuraga kuza Kwa Kristo yaciye amarenga ko Kristo Yesu Ari impano izahabwa amahanga yose aho abakene n’indushyi baciriwe inzira yo gucungurwa bakamuhabwa nk’impano y’imbabazi, bidasabye ikiguzi cyo kumugerago.

Nk’uko biri muri Yesaya 55:1 yaragize ati: “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi."

Daniyeli 5:17 "Daniyeli asubiza umwami ati “Impano zawe uzigumanire, kandi ingororano zawe uzihe undi. Ariko ndasomera umwami iyi nyandiko, musobanurire impamvu yayo.

Ntaho Ijambo ry’Imana rifata ituro ku mutambyi nk’icyaha

Ushobora guha umutambyi,Umushumba,umuvugabutumwa,Umuhanuzi Ndetse n’undi muntu umushimira ko Impano y’Imana iba muri we yakubereye inzira yo gukizwa,gukira indwara n’ibindi.

Luka 5:14 "Aramwihanagiriza cyane ngo atagira uwo abibwira ati “Ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro ryo kwihumanura nk’uko Mose yabitegetse, ngo bibabere ikimenyetso cyo kubahamiriza yuko ukize.”

Ibyakozwe n’Intumwa 24:17 “Nuko imyaka myinshi ishize, ndaza nzanira ab’ubwoko bwacu iby’ubuntu, kandi ntura amaturo.

1 Samweli 30:26 "Dawidi asohoye i Sikulagi yoherereza abatware b’Abayuda b’incuti ze ku minyago, arababwira ati “Ngiyo impano ivuye ku minyago y’abanzi b’Uwiteka.”

Aha ngaha twasubije uwabajije impano y’ubuhanuzi, he kubaho kwitiranya iyi mpano n’izindi mpano nko kuririmba n’izavuzwe haruguru.

Umuririmbyi nategura igitaramo agakodesha inyubako iremereye nka Stade Amahoro, BK Arena n’izindi, agashyiraho igiciro cyo kwinjira, ntibivuze ko yagurishije impano y’Imana. Yatanze ubutunzi bwe hagamijwe kubwiriza ubutumwa bwiza abantu b’ingeri zose harimo n’abatajya mu rusengero.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.