× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Emmy wo muri ADEPR waririmbye "Yarakibirinduye" yavuze ku bushuti bwe n’Ijuru anateguza "Umushumba"

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Emmy wo muri ADEPR waririmbye "Yarakibirinduye" yavuze ku bushuti bwe n'Ijuru anateguza "Umushumba"

Umuhanzi Emmy waririmbye indirimbo yabiciye bigacika mu Rwanda, “Yarakibirinduye,” ari hafi gushyira hanze iyo yise "Umushumba" nayo yitezweho kuzakundwa cyane.

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Twagirumukiza Emmanuel, ukoresha izina Emmy (Emmy official02) mu buhanzi, akaba asengera muri ADEPR, yatangarije Paradise uko yiyumvise nyuma yo kubona indirimbo yise “Yarakibirinduye” ibaye iyindi yindi mu Rwanda n’ahandi bumva Ikinyarwanda.

Iyi ndirimbo “Yarakibirinduye,” benshi bayigiyeho impaka, bibaza ku kintu cyabirinduwe icyo ari cyo, nubwo bamwe bijijishaga, kuko bari babizi neza ko ari igitare umumarayika yabirinduye, akakicara hejuru.

Yesu yashyinguwe mu mva, ikingishwa ibuye/igitare, nyuma y’iminsi itatu arazuka. Abagore bagiye ku mva ye, basanga umumarayika yabirinduye icyo gitare, yakicaye hejuru, hanyuma arababwira ati: “Yesu wacu ni muzima.”

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Emmy yatangaje ibyishimo yagize nyuma yuko indirimbo ye yabaye iyindi yindi, igacurangwa ahantu henshi, dore ko bwari ubwa mbere akoze indirimbo ikarebwa n’abarenga ibihumbi bitanu kuri YouTube.

Yagize ati: “Byarandenze bintera ibyishimo bitabarika. Mba numva amashimwe andusha imbaraga, mbega nanyuzwe n’ubushuti bwo mu ijuru.”

Nyuma yayo, yakomeje umurimo wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo abinyujije mu mpano Imana yamuhaye yo kuririmba, asohora izindi ndirimbo zirimo iyo aheruka gusohora yise “Ibishura.” Umurimo urakomeje, kuko ari hafi no gushyira hanze iyo yise “Umushumba.”

Nk’uko yabitangaje, indirimbo “Umushumba” izajya hanze vuba. Yagize ati: “Ndigutegura ko kuri 21 Werurwe 2025 ndashyira hanze iyitwa Umushumba.”

Avuga ku butumwa bukubiyemo, yakomeje agira ati: “Mfite Umushumba mwiza, n’imigambi amfiteho ni myiza. Urukundo agira, ni ukuri nta bwo abeshya, ni we unyobora. Iyo ndi kuyiririmba njya mu mwuka cyane.”

Twagirumukiza Emmanuel (Emmy Official02) ni Umukristo mu Itorero rya ADEPR, akaba yifatanya na Paruwase ya Rango yo mu Karere ka Bugesera. Azwi mu ndirimbo zitandukanye, zirangajwe imbere na “Yarakibirinduye.”

ONGERA WIYUMVIRE UKO IGITARE CYABIRINDUWE

Uyu ni Emmy wibukije abantu uko Marayika Yakibirinduye, akaba ari hafi kuvuga iby’Umushumba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana Ishimwe 🙌🙌🙌

Cyanditswe na: Byishimo Celia   »   Kuwa 27/01/2025 15:21

Ndakunda uko uririmba gose

Cyanditswe na: [email protected]  »   Kuwa 27/01/2025 15:12

Imana ikomeze ikwagure brother Kandi Imbaraga namavuga kuri wowe waguke muri byose cht yanjye

Uwiteka akomeze kugwiza indirimbo nshya mukanwa kawe!

Cyanditswe na: Bizimana Naphtal   »   Kuwa 27/01/2025 11:30

Turagushyigikiye mwana wacu, kura ujye ejuru. Amaboko y’Imana akomeze agushyigikire.

Cyanditswe na: Ntirandekura J Baptiste   »   Kuwa 27/01/2025 10:16

Nukuri Emmy

Ariko mwukawerape njye nkunda ukuntu adacika intejyepe

Iyaba Bose nahoraga bahoza gutyape
Navuganti komereza Aho Emmy

Turikumwe.

Cyanditswe na: Felix sibomana   »   Kuwa 27/01/2025 09:51