Nk’uko itangazo ryashyizwe hanze ribigaragaza, biteganijwe ko Umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Butare watowe, arobanurwa kandi akicazwa mu ntebe y’Ubwepisikopi kuri iki Cyumweru ku wa 10 Ukuboza 2023.
Nyuma y’uko ahawe indi nkoni ikomeye y’ubushumba akazamurwa mu ntera, Rev Nshimiyimana Christophe ategererezanijwe amatsiko menshi.
Ku wa 04 Ukwakira 2023, ni bwo Itorero rya Angilikani ry’u Rwanda ryatangaje ko Inama y’Abepisikopi yateraniye mu cyumba cy’inama cy’ibiro bikuru by’iri torero yahaye inshingano nshya Rev. Nshimiyimana Chistophe nk’umwepisikopi wa Diyoseze ya Butare, mu itangazo ryashyizweho umukono na Umwepisikopi Mukuru wa Angilikani mu Rwanda, The Most Rev. Dr. Laurent Mbanda.
Uyu Rev Christophe Nshimyimana ni umugabo wubatse yashinganye urugo na Cyiza Goretti, bafitanye abahungu batatu aribo Allan Sangwa, Jesse Nziza na Alvin Mpano.
Christophe yakijijwe mu mwaka wa 2003 nibwo yemeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe. Yaje guhabwa umurimo w’ubudiyakoni muri 2009, aza kuzamurwa mu ntera ahabwa ubushumba muri 2011.
Ubu amaze imyaka cumi n’umwe n’igice ari mu murimo w’Abashumba. Yaje gushumba muri Diyosezi ya Shyira hafi imyaka 9; yabaye Umushumba wungirije muri Katedrali yitiriwe Mutagatifu Yohani Batisita.
Yabaye kandi umuhuzabikorwa w’ishuri rya Diyosezi, kandi yaje kuba umuyobozi w’imari imyaka ibiri muri Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC).
Muri Kanama 2018, yakomeje kuri Diyosezi ya Shyira, Diyosezi ya Gasabo ndetse yari umuhuzabikorwa w’inyigisho za Bibiliya mu biro by’igihugu by’Itorero Anglican Rwanda.
Christophe yari pasiteri mukuru muri paruwasi ya Kimironko nibwo yaje kongererwa izindi nshingano nk’umuyobozi w’ishami ry’uburezi akaba n’umwarimu wungirije muri kaminuza ya gikirisitu ya gikirisitu (EACC).
Ku bijyanye n’amashuri makuru; si ibyo gusa ni umukandida wa PhD mu buyobozi bushinzwe uburezi muri kaminuza ya gikirisitu ya Uganda.
Yahawe kandi impamyabumenyi nyinshi dusangamo: "lmpamyabumenyi ihanitse mu burezi (Igenamigambi, Imiyoborere, & Ubuyobozi) muri kaminuza ya Mount Kenya; afite Impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi kuva muri kaminuza ya Mount Kenya;
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Tewolojiya yakuye muri kaminuza ya gikirisitu ya Uganda; afite impamyabumenyi y’umwuga y’Amashuri yisumbuye Urwego A2".
Uyu mushumba kandi yarangije amashuri abanza muri DRC aho ababyeyi be bari barahungiye mu 1959, yakoze amahugurwa kuwa 26 Nzeri kugeza ku ya 18 Ugushyingo 2016 yabereye muri CORAT Afrika ndetse yakoze nandi yabereye muri Nairobi-Kenya, kuva muri 2019 kugeza 2023.